RFL
Kigali

Agahinda ni kose ku muvandimwe wa Meghan ugiye kurongorwa na Prince Harry utaratumiwe mu bukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2018 10:15
0


Umuvandimwe wa Meghan Markle ugiye kurushinga n’Igikomangoma cy’u Bwongereza (Prince Harry) yagaragaje agahinda gakomeye ko kuba mushiki we atarigeze amutumira mu bukwe, amushinja kwirengagiza umuryango akomokamo.



Thomas Markle avuga ko atari mu bazitabira ubukwe bwa mushiki we Meghan basangiye Se kuko atigeze amutumira mu birori azambikirwamo impeta n’umukunzi we Prince Harry. Aganira na Daily Mirror kuri uyu wa kane w’iki cyumweru uyu muvandimwe wa Meghan yamushinje kwirengagiza umuryango ahereye mu mizi. Ati:"Yirengagije inkomoko ye.”

Thomas Markle w’imyaka 51 y’amavuko yavuze ko atigeze abona Meghan umukinnyi wa Filime w’Umunyamerikakazi w’imyaka 36 witegura kwinjira mu muryango w’i bwami ku itariki ya 19 Gicurasi uyu mwaka, mu rupfu rwa Nyirakuru witabye Imana muri 2011. Anavuga ko kuva Meghan yafata urugendo akajya mu mujyi wa Toronto gukina filime y’uruhererekane "Suits: custom made avocados"atongeye kumubona ukundi. Yagize ati:"Ntacyo bintwaye kuba ntazitabira ubukwe bwe ariko ndatunguwe! Ubanza ahari umuryango we ubarizwa muri Amerika umusebya. Ni ibintu bitumvikana ukuntu ntacyibasha kumwishyikiraho.”

Yakomeje avuga ko yagerageje inzira zose zishoboka ngo avugane na Meghan mu buryo bw’itumanaho ariko biranga. Ati:"Nta nubwo yigeze yita ku butumwa bwa Email namwoherereje. Birababaje….Yabaye undi wundi nyuma yo kwinjira mu ruganda rwa Hollywood agakina filime.Ni ibintu byigaragaza rwose yibagiye aho avuka n’umuryango we.”

meghan markle

Imyiteguro y'ubukwe igeze kure

Mu gihe bitaremezwa ko Thomas Markle Senior w’imyaka 73 umubyeyi wa Meghan azaba ari mu bukwe, uyu muvandimwe we yatangaje ko yizeye ko Meghan ugiye gukora ubukwe na Prince Harry azasaba ise kuzaba ari mu rusengero aho ubukwe buzabera. Yagize ati:"Yarabikoze no mu bukwe bwa mbere bwabereye muri Jamaica, Meghan ashobora kuzamuhamagara akamubwira ati ‘Papa ndagusaba ko uzaba uhari, erega ntabwo ari ibintu byo kumvikanaho, ndagusaba ko uzaba uri iruhande rwanjye’.”

Kuri we ngo umuvandimwe wa Meghan ariwe Samantha umwaka ushize yatangaje ko umukobwa wabo [Meghan] yakuranye intego yo kuba umwe mu bagize umuryango w’Ubwami, yizeye ko umuryango wabo ugiye kwagurwa mu buryo bwose ukagira abo basangiye isano benshi. Mu cyumweru gishize hari ubutumwa bwacicikanye kuri Twitter bushinja umukwe n’umugeni gutumira abantu batazwi mu bukwe bwabo, bashinja Meghan Markle kudatumira umuvandimwe we, Mukuru we ndetse n’Umwishywa we.

Kugeza ubu Umuryango w’Ibwami wamaze gutangaza ko abantu 600 aribo bazitabira umusangiro uzabera muri Chapelle St.George [iherereye mu ngoro y’i Bwami ya Windsor] nyuma y’ubukwe abatumiwe bakaba ariho baziyakirira; Ni kuri kilometero 30 uvuye mu mujyi wa London.

markle

Impapuro z'ubutumire 'Invitations' zamaze guhabwa abatumirwa

Abagera ku bihumbi bibiri magana atandatu (2600) bafite ubutumire bubinjiza i Castle Park ahazabera ubukwe nyirizina. Nyina wa Meghan Markle, Doria wamaze kugaragara mu itangazamakuru ari kumwe n’Umukwe we ndetse n’umukobwa we nawe azaba ari muri ubu bukwe. Ikinyamakuru Elle giherutse gusohora inkuru ivuga ko Meghan ariwe uzishyura amafaranga yose azakoreshwa mu kwezi kwa buki kwe na Prince Harry[ Umukinnyi w’iteramakofi Antony Joshua ni we Parrain we] kuzabera ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Namibia. Byatangajwe ko ukwezi kwa Buki kuzatwara asaga miliyoni 144 z’amafaranga y’u Rwanda.

castle

Chapelle ya St.Georges ahazabera ubukwe bw'igikomangoma Harry n'umukunzi we Meghan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND