RFL
Kigali

Twasuye The Ben aho ari kuba mu nzu y’agaciro ka miliyoni 80 yiyubakiye mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2018 17:05
14


Muri iyi minsi umuhanzi The Ben ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse ari no mu bayoboye abandi bafite abakunzi benshi muri muzika y’u Rwanda. Uyu muhanzi ukorera muzika muri Amerika ari kubarizwa mu Rwanda muri gahunda ze zinyuranye yajemo muri Afurika. The Ben akiza yaruhukiye mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Kigali.



Inyarwanda.com yasuye The Ben muri imwe mu nzu amaze kuzuza mu Rwanda cyane ko nk'uko nawe abyivugira amaze kubaka inzu eshatu imwe iri i Nyamata, indi ikaba iri i Kayonza ndetse n’iyi twamusuyeho arino kubamo iri ku musozi wa Rebero aho ari kuba muri iki gihe ari mu Rwanda.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda yaganiraga na The Ben mu kiganiro kirekire twagiranye tuzabagezaho mu gihe cya vuba, The Ben yatuganirije kuri iyi nzu ye iri ku i Rebero. The Ben yatubwiye ko usibye kuba umuhanzi, ashaka kwinjira mu bucuruzi bw’amazu aho azajya yubaka inzu akazigurisha cyangwa akanazikodesha abantu banyuranye batemberera mu Rwanda ari nacyo nyamukuru iyi nzu yo ku i Rebero izakora.

Muri iki kiganiro The Ben yabwiye umunyamakuru ko n'ubwo atuye muri iyi nzu ariko rwose yumva kubwe atazatura mu mujyi wa Kigali. Nkuko tuzabibagezaho mu biganiro byacu bitaha The Ben yatangaje ko yifuza kuzatura i Kayonza aho ari kubaka inzu ye ya gatatu. Abajijwe agaciro k’inzu ye i Rebero, The Ben yabwiye Inyarwanda.com ko akurikije uko iyi nzu imeze n'uko ibintu bihagaze ubu yayiha agaciro ka miliyoni mirongo inani z'amanyarwanda (80 000 000Frw). Nubwo atavuga ko ayo mafaranga ari yo yagiye kuri yo nzu mu kuyubaka ariko ngo ni ko gaciro kayo.

Muri iki kiganiro kirekire tuzakomeza kugenda tubagezaho twifuje kubanza kubagezaho aho The Ben ari kuba mbere y'uko tugaruka cyane ku kiganiro kinini twagiranye. Kuri ubu The Ben ari muri Afurika aho afite igitaramo gikomeye muri Uganda tariki 6 Gicurasi 2018 ariko kandi akazasubira muri Amerika arangije n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi binyuranye yaje gukora muri Afurika.

the benthe benthe benthe benInzu The Ben abamo yujuje mu mujyi wa Kigali

REBA HANO VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaga5 years ago
    Arikose KO yirabuye akaba mubi azongere yitere Ka mukorogo Kari kamubereye .
  • Genuine5 years ago
    Mwagiye mureka kubeshya abantu iyo nzu yo ku irebero ko ayikodesha niye gute ?
  • omar5 years ago
    arko abisi mushimishwa niki???? njye nishimira iterambere ryabahanzi bacu
  • 5 years ago
    Noneho ndumiwe koko. Inzu se ibaye iye gute ? Usibye ko anayipfobeje. Irengeje ayo yayigeneye kure. Ashobora kuba atabizi ariko ntawamurenganya da! Hhhhhh muzabaze abaturanyi bazi nyirayo
  • 5 years ago
    Gaga we uri umupfapfa,yarirabuye nyine nirwo ruhu rwe kandi rumubereye,burya ntawe urusha Uwiteka kureba,impu yaduhaye afite impamvu,kandi uruhu rw abirabura yaba igikara imibiri yombi cg inzobe ni nziza cyane ku isi hose,ziranoze cyane kubera carbon(icyo bamwe bita melanin)nyinshi twifitemo,rero iyo urushinzeho ugashyiraho za mukorogo uba mubi pe,nuyu mu type yari yabaye mubi saana,none yarayiretse arongera aracya.
  • Mugisha 5 years ago
    Disi noneho asigaye avuga ikinyarwanda mbere aza narinziko ntacyo azi kubera ukuntu yaje arukaguzwa ibyongereza yadukandagiye yatumaze .
  • Ange5 years ago
    Wooww!the ben tera imbere rwose ndakwemera bikabije
  • N Felix5 years ago
    komeza guterimbere the ben abavuga nibavuge kbs
  • Alain 5 years ago
    Ayikodesha nawe Genuine? Erega muge muduha amakuru neza niba muyafite. uragira uti muge mureka kubeshya wowe utabeshya ugaragaje iyihe Gihamya ko ibyuvuze ari ukuri?
  • Gloriose5 years ago
    Ntimukabeshye. Iyi nzu ni iy’uwitwa Kalisa !!!! Ariko mwabaye mute ?
  • Titi5 years ago
    Amamara amamara rwose musore wu mutima mwiza ni kinyabupfura kinshi
  • pp 5 years ago
    uyu mu type amaze kurenga muzika nyarwanda.nubwo abapinga mutabura.
  • Claire5 years ago
    Komeza utere imbere The Ben dukunda. Imana izakugeze n'aharenze aho umwana w'umuntu atatekereza,maze bizabere urugero rwiza abangira ubusa uwo Imana yahaye umugisha. Babone ko iyo yavuze yego ntawe uvuga oya ko kdi kugusebya kwabo bituma turushaho kugukunda. Ukomeze wicire bugufi ubundi Imana nayo ikore imirimo. Ndabizi amasengesho ya mama wawe n'ayabandi benshi bakuzirikana ntabwo azapfa ubusa
  • 5 years ago
    Ese kombona mwagize ibintu intambara Ben inzuniye ngendabizi ,azakura ikibana narimpari yakiguze nuwitwa gahakwa lobart





Inyarwanda BACKGROUND