Muri iyi minsi umuhanzi The Ben ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse ari no mu bayoboye abandi bafite abakunzi benshi muri muzika y’u Rwanda. Uyu muhanzi ukorera muzika muri Amerika ari kubarizwa mu Rwanda muri gahunda ze zinyuranye yajemo muri Afurika. The Ben akiza yaruhukiye mu nzu ye iherereye mu mujyi wa Kigali.
Inyarwanda.com yasuye The Ben muri imwe mu nzu amaze kuzuza mu Rwanda cyane ko nk'uko nawe abyivugira amaze kubaka inzu eshatu imwe iri i Nyamata, indi ikaba iri i Kayonza ndetse n’iyi twamusuyeho arino kubamo iri ku musozi wa Rebero aho ari kuba muri iki gihe ari mu Rwanda.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda yaganiraga na The Ben mu kiganiro kirekire twagiranye tuzabagezaho mu gihe cya vuba, The Ben yatuganirije kuri iyi nzu ye iri ku i Rebero. The Ben yatubwiye ko usibye kuba umuhanzi, ashaka kwinjira mu bucuruzi bw’amazu aho azajya yubaka inzu akazigurisha cyangwa akanazikodesha abantu banyuranye batemberera mu Rwanda ari nacyo nyamukuru iyi nzu yo ku i Rebero izakora.
Muri iki kiganiro The Ben yabwiye umunyamakuru ko n'ubwo atuye muri iyi nzu ariko rwose yumva kubwe atazatura mu mujyi wa Kigali. Nkuko tuzabibagezaho mu biganiro byacu bitaha The Ben yatangaje ko yifuza kuzatura i Kayonza aho ari kubaka inzu ye ya gatatu. Abajijwe agaciro k’inzu ye i Rebero, The Ben yabwiye Inyarwanda.com ko akurikije uko iyi nzu imeze n'uko ibintu bihagaze ubu yayiha agaciro ka miliyoni mirongo inani z'amanyarwanda (80 000 000Frw). Nubwo atavuga ko ayo mafaranga ari yo yagiye kuri yo nzu mu kuyubaka ariko ngo ni ko gaciro kayo.
Muri iki kiganiro kirekire tuzakomeza kugenda tubagezaho twifuje kubanza kubagezaho aho The Ben ari kuba mbere y'uko tugaruka cyane ku kiganiro kinini twagiranye. Kuri ubu The Ben ari muri Afurika aho afite igitaramo gikomeye muri Uganda tariki 6 Gicurasi 2018 ariko kandi akazasubira muri Amerika arangije n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi binyuranye yaje gukora muri Afurika.
Inzu The Ben abamo yujuje mu mujyi wa Kigali
REBA HANO VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO