RFL
Kigali

Hatangijwe urugendo rwo gusimbuza Nyampinga wa Uganda wari umaranye ikamba imyaka ibiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/04/2018 10:59
0


Abategura irushanwa rya Nyampinga w’igihugu cya Uganda batangaje bagarukanye imbaraga kandi ko irushanwa ryagutse.Nyampinga Leah Kagasa wari umaranye ikamba imyaka ibiri akaba agiye gusimbuzwa.



Abashinzwe gutegura iki gikorwa bavuze ko babonye abandi bafatanyabikorwa bazabafasha kugira ngo igikorwa kigende neza.Iri rushanwa ritabaye umwaka ushize nk’uko byagomba kugenda abaritegura bavuze ko bafashe ingamba nshya zizatuma rikomeza kuba buri mwaka.

Mu nama abategura iri rushanwa yabahuje n’itangazamakuru yabereye kuri Sheraton Hotel ejo hashize, Madamu Brenda Nanyonjo ukuriye iki gikorwa yavuze ko babonye abafatanyabikorwa b’igihe kirekire barimo NBS Television, Sheraton Hotel ndetse na Talent Africa. Madamu Nanyonjo yagize ati:

Aba ni abaterankunga ariko kurundi ruhande bakaba n’abafatanyabikorwa bishatse kuvuga ko bagiye kubana natwe igihe kinini..Twashatse gukora igikorwa cy’umwihariko kuburyo iri rushanwa rizajya ritambuka ‘Live’ kuri NBS TV. Abakobwa bazaba bahataniye ikamba amashusho n'amafoto byabo azafatwa n’igihe bazaba bari mu mwiherero ku buryo Nyampinga atazatorwa hashingiwe ku bwiza gusa ahubwo no ku miterere ye.Tugiye gushakisha abakobwa mu gihugu hose kandi twizeye ko uyu mwaka bizaba byiza cyane.

Nanyonjo yanatangaje ko Sheraton Hotel ari yo izacumbikira abakobwa bazaba bahataniye ikamba ndetse ngo izanifashishwa na Nyampinga wa Uganda uzaba watowe mu bikorwa bye bya buri munsi azaba akora nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Leah Kagasa

Leah Kagasa yagaragiwe na Charlotte Kyohairwe wabaye igisonga cya mbere na Ritah Ricky Mutoni wabaye igisonga cya kabiri.

Yavuze ko umwaka ushize batakoresheje iri rushanwa bitewe n’uko hari andi marushanwa y’ubwiza yagiye aba muri Uganda abangamira iki gikorwa ariko ngo bagarukanye imbaraga zizashyira ku rundi rwego iri rushanwa.Uzaba Miss Uganda afite amahirwe yo kwitabira Miss World.

Bwana Aly Allibhai umuyobozi wa Talent Africa yatangaje ko anyuzwe no gukorana n’abategura iri rushanwa.Avuga ko bazakora uko bashoboye iki gikorwa kigasigara mu mitwe ya benshi.Irushanwa rya Miss Uganda riteganyijwe kuba tariki ya 10 Kanama uyu mwaka ribere muri Sheraton Hotel, kwiyandisha ku bakobwa bashaka guhatanira ikamba byaratangiye.

Umukobwa Leah Kagasa w’imyaka 22 y’amavuko ugiye gusimburwa yagizwe Nyampinga wa Uganda ahigitse abakobwa 20 bahataniraga ikamba. Yatowe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016; icyo gihe ibirori byabereye muri Kampala Serena Hotel.

kagasa

Kagasa yahigitse abakobwa 20 ahembwa amashilingi miliyoni eshanu n’ibindi bikoresho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND