Tariki 13 Mata 2018 ni bwo The Ben yageze mu mujyi wa Kigali. Akigera i Kanombe, The Ben yagaragaye apfutse ku rutoki ndetse no ku kaboko k’ibumoso.Umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye The Ben ngo amenye neza amavu n’amavuko y’ibi bikomere bipfutse biri ku mubiri we.
The Ben yabwiye Inyarwanda ko yahuye n’ikibazo cy’impanuka kuri Hotel ubwo yari i Kampala, akaba yaragonze ikirahure cy’umuryango wa Hotel kikamukomeretsa ari nayo mavu n’amavuko yo kuza mu Rwanda afite ibipfuko ku mubiri cyane ko yari yarakomeretse kimwe mu byo abantu batigeze batindaho n'ubwo byagaragaraga ko apfutse.
The Ben waje mu Rwanda mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda mu gusoza icyunamo yagombaga gusubira muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 16 Mata 2018 aho yagombaga gusubira muri gahunda z’akazi nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com ariko yaje guhindura gahunda kubera impamvu ze bwite. Nkuko The Ben yabitangarije Inyarwanda.com ngo azava mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018.
The Ben yaje ahisha aka kaboko kakomeretseGusa biragaragara ko yakomeretse urutoki
Impanuka yanamukomerekeje ku kaboko
TANGA IGITECYEREZO