RFL
Kigali

KINA Music yasobanuye imikoranire yabo na P Fla bakoreye indirimbo ahuriyemo na Aline Gahongayire

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/04/2018 10:13
4


Mu minsi ishize ni bwo hasohotse amakuru y'uko umuraperi P Fla ari gukorana umushinga w’indirimbo na Aline Gahongayire, hari abatarigeze biyumvisha ko ibi bishoboka ariko iryavuzwe riratashye indirimbo igiye kujya hanze mu masaha make. Ni indirimbo yakozwe ku bufatanye na Kina Music iri gufasha bya hafi umuraperi P Fla.



Kuba uyu muraperi ari gufashwa bya hafi na KINA Music byatumye Inyarwanda.com yibaza niba koko yaba yaramaze kwinjizwa muri iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi banyuranye kugeza ubu ikaba ibarizwamo abahanzi barimo; Tom Close, Dream Boys ndetse na Butera Knowless. Twegerete umuyobozi w’iyi nzu ifasha abahanzi maze aduhakanira ibyo kuba baramaze gusinyisha uyu muraperi muri Kina Music.

Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music yabwiye Inyarwanda.com ko nta masezerano bigeze basinyana na P Fla  ahubwo ahamya ko bari kumufasha kugira ngo yongere yiyubake nyuma y’ibihe bitoroshye yari amaze kunyuramo. Ishimwe Clement yagize ati”Turi kumufasha ariko ntabwo yasinye muri Kina Music, kugeza ubu nta biganiro twigeze tugirana nawe bijyanye no kuba yasinya amasezerano, turi kumufasha kugira ngo yiyubake nk'umuhanzi.”

P FLA

Hagiye kujya hanze indirimbo P Fla yakoranye na Aline Gahongayire yakorewe muri Kina Music

Kuri ubu ngo Kina Music na P Fla bahereye ku ndirimbo ‘Mama mwiza’ ahuriyemo na Aline Gahongayire, akaba ari indirimbo izajya hanze kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018 mu gihe amashusho yayo akomeje gukorwaho. Icyakora nk'uko Ishimwe Clement yabitangarije Inyarwanda.com ngo si uyu mushinga gusa bafitanye na P Fla kuko hari n'indi myinshi igamije gufasha P Fla kongera kwiyubaka mu muziki nyuma y’ibihe bitoroshye yari avuyemo aho yamaze umwaka muri gereza, akaza gufungurwa arangije igihano yari yahawe, ubu akaba ari mu buzima bwo kwiyubaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John John6 years ago
    Ni byiza cyane kumuba hafi...Gusa mukomeze mushikame, mumwumvishe ko agomba kugendera kure ibigare bibi kuko aribyo sooko y' ingeso mbi cyane cyane ibiyobyabwenge n' ibindi byinshi bibishamikiyeho... ahasigaye courage kuri PFLA!!!
  • fabrice6 years ago
    Wow my rapper is back
  • Kazo 6 years ago
    Wowww asante sana Kina Music kumfashiriza iyo niga yanjye.
  • lionel 6 years ago
    wow mpano yimana .MAXIMUS 2 kora umuti papa.!.





Inyarwanda BACKGROUND