RFL
Kigali

Barbara Bush yahagaritse kunywa imiti burundu kabone n'ubwo arwaye bikomeye

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/04/2018 17:28
0


Barbara Bush umukecuru w’imyaka 92, nyina wa George W. Bush akaba n’umugore wa George Bush bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwanzuro wo kutongera kunywa cyangwa guterwa mu mubiri we imiti yari kumufasha kumwongerera iminsi yo kubaho.



Barbara Bush ukomeje kuzahazwa cyane n’uburwayi bw’umutima n’inzira z’ubuhumekero yatangaje ko atazongera gufata imiti y’izi ndwara zose. Itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango wa Bush i Houston ntirisobanura impamvu yasunitse Barbara guhagarika imiti, icyakora Barbara yemeye kuzajya afata imwe mu miti imwongerera imbaraga gusa.

Barabara wakunze kunyura mu maboko y’abaganga muri iyi minsi y’imyaka mikuru ye, ubu ari kwitabwaho iwe i Houston muri leta ya Texas, aho akomeje kuza gusurwa n’umuryango mugari we. Inshuti ya hafi y’umuryango wa Bush yabwiye ikinyamakuru the Newyork Times ko kuri iki cyumweru Barbara n’umugabo we perezida George Bush, basuwe n’abana babo Neil, Marvin na Dorothy ndetse n’abahungu babo bakuru ari bo perezida Perezida George W. Bush ndetse na Jeb Bush wahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida.

Kuva yatangira kurwara Barbara, yagiye agaragara gacye cyane mu ruhame ndetse n’ibikorwa bye byagiye bigabanuka. Mu nyandiko ze ziheruka mu kinyamakuru ”Alumnae magazine” , Barabara” yagize ati:"Ndashaje ariko nkunda cyane umugabo twashakanye mu myaka 72 ishize” Barbara Bush yamenyanye na George Bush afite imaka 16 gusa, nyuma y’imyaka 4 bashakana nk’umugore n’umugabo mu mwaka 1945.

Barbara Bush na George Bush babyaye abana 6  barimo na George W wayoboye Leta Zunze ubumwe z’Amerika imyaka 8 ,na Jeb watsinzwe amatora mu ishyaka rye ry’abarepubulikan mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka  mwaka wa 2016. Barbara bush na George Bush  kandi bafite abuzukuru 17ndetse n’abuzukuruza 7.

Image result for Barbara Bush

Barbara Bush akomeje kuzahazwa cyane n’uburwayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND