RFL
Kigali

Khalfan yagize ishyaka ryo gushyira itafari mu kubaka u Rwanda nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/04/2018 7:20
0


Kuwa Gatanu w’icyumweru tuvuyemo, tariki 13 Mata 2018 ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ni bwo abahanzi bari muri PGGSS8, abayobozi wa Bralirwa n'aba EAP basuye Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku Kimihurura aho abahanzi bigiye byinshi bitandukanye.



Iyi Ngoro y’Amateka igaragaraza urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iyi Ngoro y'Amateka iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera. Aho iyi ngoro yubatse hazwi nko kuri CND [Conseil National pour le Développement].

 

Nk’uko abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS8 ndetse n’abayobozi bari kumwe byagaragaraga ko banyotewe koko no kumenya uko urwo rugamba rwagenze ni nako ibyo bize bitabasize uko byabasanze. Umuraperi Khalfan ni umwe mu bishimiye cyane ibyo bamenyeye kuri iyi Ngoro nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com agira ati:

Urumva bwari ubwa mbere nari ngiyeyo gusa nigiyeyo byinshi pe! Twize amateka y’u Rwanda n’uburyo Genocide wari umugambi wateguwe n’abanyagihugu bikoze mu nda igihugu kigashyirwa mu icuraburindi…Ingabo za RPA zemeye gushyira ubuzima bwazo mu kaga ndetse bamwe banahasiga ubuzima kugira ngo twe tube turi amahoro kugeza uyu munsi bahagarika Genocide.

PGGSS8

Khalfan ni umwe mu bari bafite amatsiko menshi yo kumenya ubutwari bwaranze ingabo za APR

Uyu muhanzi kandi avuga ko n’ubwo ibi byabaye kera akiri umwana yari yarumvise amateka make, ariko ashimangira ko uwageze kuri iyi Ngoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside ahigira byinshi cyane ko ibyo aba abwirwa ndetse na bimwe mu byo yaba yarumvise abyibonera uko byagenze yaba mu nyandiko, ku mafoto, amashusho ndetse n’ibibumbano (monuments).

Khalfan asanga bikwiye ko buri munyarwanda wese yagakwiye gusura iyi Ngoro mu rwego rwo kurushaho kwiga amateka y’igihugu cy'u Rwanda. Ati: "Utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya. Harageze ko twimakaza urukundo twese tukaba umwe, buri muntu akaba imboni ya mugenzi we aho areba n’aho atareba, tukarimbura burundu ingengabitekerezo ya Genocide aho iva ikagera kuko ni rwo Rwanda rwiza rutubereye"

Khalfan

Khalfan avuga ko utazi iyo ava atamenya iyo ajya bityo abanyarwanda bose bakwiye gusura iyi Ngoro bakamenya amateka y'u Rwanda

Yashimiye cyane EAP na Bralirwa bateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa iki gikorwa cyo gusura Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside. Yagize ati "Ndashimira bikomeye EAP na Bralirwa kuba baratekereje kutujyana hariya hantu ndetse bikanakorwa kuko Campaign Against Genocide Museum itubikiye amateka menshi nk’abanyarwanda…ndetse ndanashishikariza abandi bahanzi bagenzi banjye kuzahasura bakamenya amateka yacu rwose."

PGGSS8

Khalfan ashimira cyane EAP na Bralirwa babajyanye gusura Campaign Against Genocide Museum

Kuri ubu uyu muraperi akaba ari gukora indirimbo izaba yitwa ‘Hari ibyiringiro by’ejo’ nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com ikaba iri gutunganywa na producer Clement wo muri Kina Music. Khalfan avuga ko gusura Ingoro y’Amateka yo Guhagarika Jenoside byamuteye ishyaka ryo kugira itafari yashyira ku rukuta rwo kubaka igihugu abinyujije mu mpano Imana yamuhaye. Ati:"Indirimbo ntabwo izatinda iraza vuba cyane. Hariya hantu hampaye inspiration yo gutambutsa ubutumwa bwanjye mu njyana ndimo, nanjye nkongera itafari mu kubaka igihugu cyanjye cy’u Rwanda."

PGGSS8

Nyuma yo gusura iyi Ngoro akahigira byinshi, Khalfan ari gukora indirimbo yise 'Hari ibyiringiro by'ejo'

Khalfan yasoje atanga ubutumwa bw’ihumure ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: "Ni muri urwo rwego mbinyujije mu mpano mfite nkahumuriza ababinyuzemo bafite ibikomere, nkabakomeza nkabereka ko hari ibyiringiro by’ejo. Hari impamvu Imana yabahaye ubuzima, ni ukugira ngo akaga kabaye katazasubira ukundi mu ngobyi yaduhetse."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND