Mahoro Isaac ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba abarizwa mu itorero ry'Abadivantise b'Umunsi wa Karindwi. Nyuma y'imyaka 3 Mahoro Isaac n'umugore we bamaze bategereje urubyaro, kuri ubu bamaze kwibaruka imfura yabo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018 ni bwo impundu zatashye mu muryango wa Mahoro Isaac na Mutimukeye Gloriose nyuma yo kwibaruka imfura yabo y'umukobwa. Mahoro Isaac yabwiye Inyarwanda.com ko umugore we yibarutse kuri uyu wa Mbere, abyarira mu bitaro by'i Nyarutarama byitwa Baho International Hospital. Imfura yabo bayise Mahoro Mutima Michaela.
Tariki ya 22 Werurwe 2015 ni bwo Mahoro na Isaac yakoze ubukwe yambikana impeta n’umukunzi we Mutimukeye Gloriose banasezerana imbere y’Imana n’abakristo. Ubukwe bwa Isaac na Gloriose bwabereye i Nyamata mu rusengero rw’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Kuri ubu ibyishimo ni byose kuri uyu muryango wibarutse imfura nyuma y'imyaka itatu bamaze bategereje urubyaro. Usibye kuba umuhanzi, Mahoro Isaac ni umuyobozi wa GoodRich Tv.
Imfura ya Isaac na Gloriose bayise Mahoro Mutima Michaela
Mahoro Isaac hamwe n'umugore we Gloriose
REBA HANO 'IGISUBIZO' YA MAHORO ISAAC
TANGA IGITECYEREZO