RFL
Kigali

Amateka y’umuhanzi w’icyamamare Akon ugira isabukuru kuri iyi taliki n’ibyo ahugiyemo muri iyi minsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/04/2018 15:26
0


Aliaume Damala Badara Akon Thiam yavukiye muri Saint Louis muri Missouri ku itariki ya 16 Mata 1973, uyu munsi yujuje imyaka 45. Yakuriye mu gihugu cya Senegale ndetse akaba ari naho yita mu rugo iwabo. Azwi ku izina rya Akon nk’izina akoresha mu muziki we. Ese muri iyi minsi ahugiye mu biki.



Akon ni umuhanzi uba muri Amerika, ni umwanditsi w’indirimbo, ni rwiyemezamirimo akaba umwe mu batunganya amajwi b’umwuga ndetse n’umukinnyi wa filimi uvuka mu gihugu cya Senegale.

Maman we yari umubyinnyi naho papa we, Mor Thiam akaba yari umucuranzi ibintu byateye Akon ishyaka ryo kwiga gucuranga ibyuma by’umuziki birenga 5 harimo ingoma, gitari, icyembe n’ibindi. Agize imyaka 7 umuryango we wimukiye muri Union City muri New Jersey ibintu bitoroheye cyane Akon kwisanga muri ako gace gashyashya kuri we kuko atabashaga kwisanzura ku bana bari mu kigero kimwe bo muri New Jersey.

Ubwo Akon na mukuru we bageraga mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babo babasize muri New Jersey bonyine basanga abandi bene wabo muri Atlanta, Georgia. Akon yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2003 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ‘Locked Up” yagiye ku muzingo we wa mbere yise ‘Trouble’.

Image result for Akon photo

Akon yashinze inzu zitunganya umuziki ebyiri ari zo‘Konvict Muzik’ na ‘Kon Live Distribution’ ndetse nyuma yo kubona urwego rwiza iyi nzu ya Konvict Muzik yari igezeho, umuzingo we wa kabiri yawise ‘Konvicted’ bikaba byarayihesheje amahirwe yo gutsindira imyanya 3 y’ibihembo mu marushanwa akomeye cyane muri Amerika azwi nka Grammy Awards mu byiciro bibiri ari byo ‘Best Contemporary R&B Album’ kuri Konvicted na Best Rap/Sung Collaboration kuri Smack That ndetse na I Wanna Love You.

Ni we muhanzi wa mbere uririmba ku giti cye wabashije kugaragara kuri Billboard Hot 100 inshuro zirenga ebyiri zikurikiranya. Akon kandi afite indirimbo enye zahawe umudari wa platmun ya 3, eshatu zahawe umudari wa platimun ya 2 n’izirenga icumi zahawe imidari ya platimun ya 1 ndetse n’izindi zirenga icumi zahawe imidari itandukanye y’ikirenga mu nzengo z’ubucuruzi bugezweho cyane ko yagiye anaririmba indirimbo ziri mu zindi ndimi z’amahanga nk’igitamil, igihindi n’icyesipanyoru.

Akon yashyizwe ku rutonde na Guinness Book of World Records, igitabo cy’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rw’isi nk’umuhanzi umwe rukumbi wagurishije indirimbo ze cyane ku ruhando mpuzamahanga. Album za Akon ni: Trouble, Konvicted, Freedom na Stadium.

Akenshi Akon yatangaga amajwi ku bahanzi bamusabye gukorana nawe collabo ndetse kuri ubu akaba agaragara kuri Billboard Hot 100 mu ndirimbo ze zirenga 35. Yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare benshi batandukanye barimo ba Michaelo Jackson, Eminem, Snoop Dogg, Whitney Houston n’abandi benshi. Yatwaye ibihembo bya Grammy Awards bitanu kandi yatunganyije zimwe mu ndirimbo z’ibyamamare nka ba Lady Gaga, T-Pain, Kardinal Offishall n’abandi.

Akon

Uyu muhanzi usengera mu idini rya Islam, afite abana batandatu ku bagore batatu batandukanye ndetse akaba ahamya ko abagore be bose bafitanye umubano mwiza, gusa ntajya yemera kubashyira ahagaragara cyane ko ubuzima abayemo bwo kumenyekana butandukanye n’ubuzima bw’umuryango we.

Bimwe mu bikorwa bya Akon kuri ubu

Nk’uko twabivuze haruguru, Akon ni rwiyemezamirimo kandi akunda cyane Afurika nk’umugabane avukamo. Kuva mu mwaka w’2014, akoresheje urumuri n’imbartaga zituruka ku mirasire y’izuba Akon yazanye umushinga witwa ‘Akon Lighting Africa’bukaba ari uburyo bwo gucanira ibihugu 15 byo muri Afurika ndetse akaba yarigeze kuza kuvuga kuri uyu mushinga mu Rwanda nka kimwe mu bihugu yari yahisemo kuzakoreramo uyu mushinga.

Hari kandi n’umushinga wa ‘Television and Film’ nk’uko twabivuze haruguru ko Akon akunda ibintu bijyanye no gukina Filime, mu kiganiro yise ‘My Brother’s Keeper’ hakinamo abavandimwe ba Akon bakunze kugaragara abantu babibeshyaho ko aribo Akon aba agaragaza uburyo muri Atlata bishoboka cyane ko bazagenda babona abo bavandimwe be bakabitiranya nawe.

Image result for Akon mu Rwanda

Si ibyo gusa, kuri ubu hari na‘Akon the Official Store’ari nacyo gikorwa uyu muhanzi Akon ahugiyemo cyane muri iyi minsi nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha aho aba ari kwamamaza ibijyanye n’iki gikorwa, aho uciye ku rubuga rwe rwa akom.com uhasanga imyenda ya Akon yanditseho Akon, Akon Konvict, Konvict n’ibindi. Iri ni iduka ricuruza imyenda ya Akon ku bamukunda aho baba bari hose ku isi ikaba ishobora kubagezwaho bayitumije.

Inshuro nyinshi, mu bihugu bitandukanye Akon akunze gutumirwa ngo aganirize urubyiruko muri gahunda yo kwihangira imirimo ndetse n'u Rwanda ruri mu bihugu yagezemo mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko ya Youth Connekt mu mwaka w’2017.

Image result for Akon mu Rwanda

Akon ubwo yari mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND