RFL
Kigali

Ibizamini byerekanye ko Lil Wayne atari umubyeyi w’umusore yashinjwaga kubyara agatererana

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/04/2018 14:06
0


Dwayne Michael Carter Jr ni yo mazina Lil Wayne yiswe akivuka, yari amaze iminsi mu rubanza n’umugore uvuga ko baryamanye muri 2001 akamutera inda yavuyemo umwana ubu ufite imyaka 16. Uwo mwana w’umuhungu nyina yamwise Dwayne Brown.



Ku myaka 35, Lil Wayne afite abana 4 yemera ndetse arera, umukuru muri bo Reginae Carter akaba afite imyaka 20, Lil Wayne yamubyaye afite imyaka 15. Uyu mwana w’umuhungu mushya aregwa kuba yarabyaye bivuze ko yaba yaramubyaye afite imyaka 19. Nyina wa Dwayne Brown yagejeje mu rukiko ikirego kirega Lil Wayne muri 2015 avuga ko Lil Wayne yamuteye inda ariko ntamufashe kurera umwana.

Lil Wayne na Reginae Carter, imfura ye

Ubwo Lil Wayne yahamagazwaga mu rukiko ntiyigeze yitaba ibyo bituma uwo mugore yongera kugana urukiko mu mpera za 2015  urukiko rutegeka ko Lil Wayne agomba kujya yishyura 5000$ buri kwezi ndetse n’ubwishingizi bwo kwivuza bwa Dwayne Brown. Ibi ariko n’ubundi Lil Wayne ntabyo yakoze.

Muri 2017 hongeye hatangwa ikirego noneho Lil Wayne avuga ko impamvu atigeze agaragara mu rukiko iki gihe cyose ari uko nta mpapuro zimuhamagaza mu rukiko yigeze yakira. Lil Wayne kandi yahakanye iby’uko yaba ari se w’uyu mwana w’umuhungu asaba ko hafatwa ibizamini bibigaragaza. Nyuma y’uko ibi bizamini byafashwe, byagaragaje ko Lil Wayne na Dwayne Brown bagaragaza 0.00% guhuza inkomoko cyangwa ikindi cyakwemeza ko yaba ari umwana we (DNA Test).

Aba bana 4 nibo Lil Wayne yemera ko yabyaye

Uretse ibi kandi Lil Wayne ashimangira ko abana be bose uko ari 4 yagiye abamenyeshwa na ba nyina bakibatwite ndetse kuva bavutse kugeza ubu akaba amenya inshingano ze nk’umubyeyi. Avuga kandi ko muri iyo myaka yose uwo mugore atigeze amugana amumenyesha ko yamuteye inda, ndetse akanavuga ko atigeze na rimwe agirana nawe imibonano mpuzabitsina yaba mu gihe uwo mwana bivugwa yasamiwemo cyangwa ikindi gihe icyo ari cyo cyose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND