RFL
Kigali

Irambona Gisa Eric yasobanuye ibyo gusigara kwe asaba imbabazi umuryango wa Rayon Sports

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2018 12:03
1


Gisa Eric Irambona myugariro w’ikipe ya Rayon Sport ukina aca ku ruhande rw’ibumoso, ubwo iyi kipe yiteguraga kujya i Maputo muri Mozambique uyu mukinnyi yaje gukurwa ku rutonde ku munota wa nyuma ntiyajyana na bagenzi be gukina na Costa du Sol yo muri Mozambique mu mikino ya Total CAF Confederations Cup 2018.



Imyitozo yakozwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018 ku kibuga cya Shyorongi, abakinnyi 19 barimo na Irambona Eric Gisa ni bo bari biteguye kurira indege bagana i Maputo. Gusa ku munota wa nyuma ni bwo uyu musore atagaragaye mu bafite aho bahurira na Rayon Sports bagiye kuri uyu mukino.

Amakuru yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ubwo ikipe yahagurukaga ni uko Irambona Eric Gisa yaba yacyetsweho gahunda zijyanye no kuba amaze iminsi avugana n’abafite aho bahurira na Deportivo Costa do Sol bityo akaba yaremeye kuba yakora ibishoboka kugira ngo acengeze mu bakinnyi imyumvire yo kuba batanga uburyo bwatuma Rayon Sports isezererwa. Ibi bikaba byababaje cyane uyu mukinnyi wanabigarutseho asaba imbabazi ikipe ndetse anasobanura ibyo gusigara kwe. Asaba imbabazi Eric Irambona yagize ati:

Nyuma yo kumenya ko ndi ku rutonde rw'abazajya muri Mozambique nasohotse mu mwiherero njya murugo njyanye imyenda nakoreshaga imyitozo yasaga nabi kandi ntazayikenera...Ndasaba imbabazi umuryango wa Rayon sports kuko nakoze ikosa ryo gusohoka mu mwiherero w'ikipe ntasabye uruhushya. Kuko ntuye hafi cyane y'aho twakoreraga umwiherero numvaga bitari bunteze ikibazo ariko ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima.

Nkuko yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha, uyu mukinnyi Irambona Eric Gisa wababajwe cyane n’ibyamuvuzweho bya ruswa yabigarutseho agira ati”Nababajwe cyane n'ibyavuzwe nyuma kuko ntabwo imyaka maze muri iyi kipe nkunda ubu ari bwo nahemukira umuryango nakuriyemo. Sindi umuntu warya ruswa ngo ngambanire Rayon sports...Bonne chance (Amahirwe masa) kuri bagenzi banjye.”

Irambona Eric Gisa  azamukana umupira Irambona Eric yavanywe mu ikipe ku munota wa nyuma

Aya magambo ya Eric Irambona ahuye n’ibyo umutoza Ivan Minaert yari yatangaje cyane ko nawe yavugaga ko ibya ruswa ntaho abizi atazi naho byavuye ahubwo we agahamya ko icyatumye uyu musore ava mu ikipe yagiye Mozambique ari uko yasohotse mu mwiherero nta ruhushya. Aha akaba yagize ati”

Nta rindi kosa Irambona yakoze uretse ko yavuye aho abakinnyi bagenzi be bamaze igihe bacumbitse agataha nta ruhushya yahawe n’ubuyobozi. Ibijyanye na ruswa yaba yarimo ategurana na Costa do Sol nta makuru na macye mbifiteho. Nzitabaza abakinnyi nsigaranye kandi bazagera ku ntego.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda saa saba n'iminota 45z’ijoro (01h45’) ry’uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018. Baragera i Addis Ababa saa kumi n’imwe n’iminota 50’ z’igitondo (05h50’) mbere y'uko bazagera muri Mozambique saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Igengabyose emmille6 years ago
    aba bayobozi babaye stict cyane barakabya uyu mwana agira dicipline ubu yacitwe kdi bibaho, pole muhungu mwiza





Inyarwanda BACKGROUND