RFL
Kigali

Beyonce yanditse amateka mu iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni rya Coachella akora ibintu 5 bidasanzwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/04/2018 11:59
2


Ijoro ryo ku wa 6 w’icyumweru gishize, Beyoncé Giselle Knowles-Carter yanditse amateka aba umugore wa mbere w’umwirabura wari umuhanzi w’imena mu iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni rya Coachella.



Muri iri serukiramuco Beyonce yakoze ku mitima y’abafana be cyane ubwo yahaga agaciro amateka n’umuco by’abirabura yigarurira ijambo ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo kwandika amateka akishimirwa na benshi, Beyonce yakoresheje urubuga rwa Instragram atangariza abafana be ko yishimiye cyane kwandika amateka. Nk'uko tubikesha CNN, tugiye kubagezaho bimwe mu bidasanzwe Beyonce yeretse abitabiriye umunsi wa 2 w’iri serukiramuco.

Beyonce at Coachella 2018

Beyonce kuri stage

1.Beyonce yahaye agaciro amashuri makuru na kaminuza by’abirabura.

Bande n’ababyinnyi bari biganjemo abirabura imyambarire ndetse n’uburyo urubyiniriro (stage) rwari rwubatse, byibukije benshi mu bari bitabiriye iri serukiramuco umuziki w’abirabura mu mashuri makuru na kaminuza wo myaka yashize.

2.Beyonce yaririmbye indirimbo y’abirabura yubahiriza igihugu

Lift Every Voice and Sing ni izina ry’indirimbo yahimbwe ahagana mu 1905 na James Weldon Johnson. Ni indirimbo abirabura b’abanyamerika bafata nk’iyubahiriza igihugu kuko bayifata nk’ibibutsa urugendo rw’ubuzima bwabo ku butaka bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika kuva mu gihe cy’ivangura ryabakorewe.

3.Beyonce yunamiye Fela Kuti, Nina Simone and Malcolm X

Fela Kuti, Nina Simone and Malcolm X ni abirabura,impirimbanyi zagaragaje ukutarya imirwa mu kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura. Mu ndirimbo za Beyonce humvikanyemo imbwirwaruhame ya Malcolm X, arwanya ivangurara cyane cyane ryakorerwaga abagore b’abirabura. Beyonce kandi yaririmbye indirimbo ya  Nina Simone, Lilac Wine ndetse haririmbwa n’indirimbo ya Fela Kuti, zombi zo mu mwaka wa 1976 zose zumvikanamo amagambo yamagana ivangura ryakorerwaga abirabura bo muri leta zunze ubumwe z’Amerika.

4.Beyonce yahaye agaciro igitsinagore

Mu isi ya Beyonce, abagore ni ababyinnyi, ni abayobozi mu nzego zitandukanye, ni abacuranzi  kdi ntacyo batashobora. CNN ,Televiziyo y’abanyamerika yanditse iyi nkuru yemeza ko gukoresha ku rubyiniriro rwa Beyonce hagaragaye ibi byiciro by’abagore ibihamya agaciro yabahaye.

5.Beyonce yambaye imwe mu myambaro yateye benshi amatsiko

Beyonce yahinduye imyambaro ku rubyiniriro inshuro 5 mu gihe cy’amasaha abiri. 'BAK' ijambo ryari ryanditse ku mupira yaririmbanye zimwe mu ndirimbo ze ryatumye abafana bibaza igisobanuro cyaryo. Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bamwe batangiye no gutanga komande yo kuyikoresha mu nganda, bituma Beyonce Knowles yiharira imbuga nkoranyambaga.

Beyonce wongeye kugaragara ku kabyiniro n’itsinda ‘Destiny’s Child’ yahoze aririmbamo bakaririmbana, yanagaragaye ku rubyiniro na murumuna we Solange Knowless babyinana. Beyonce kandi yanaririmbanye n’umugabo we Jay-Z indirimbo bise “Déjà vu”. Coachella Valley Music and Arts Festival ni iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni ngaruka mwaka, rimaze imyaka 19 riba.

Mu mwaka ushize wa 2017 nabwo Beyonce Knowles yari yatumiwe kuririmbamo bihurirana n’uko yari akuriwe yitegura kwibaruka impanga ntiyaryitabira ,asimbuzwa Lady Gaga. Iri serukiramuco ryatangijwe n’abaherwe babiri Paul Tollett  na Rick Van Santen, riba iminsi 3 rikabera mu mujyi wa Indio muri Leta ya California mu kibaya cya Coachella mu butayu bwa Colorado. Beyoncé Giselle Knowles-Carter afite imyaka 37, afitanye na Jay Z abana 3 Rumi, Sir, ndetse na  Blue Ivy.

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Beyonce at Coachella 2018Beyonce at Coachella 2018Beyonce at Coachella 2018
Beyonce at Coachella 2018

Beychella 2018! The 36-year-old opened the show as she sauntered on stage in a flowing, gold Egyptian themed ensemble - which she quickly ditched in favor of a pair of tiny jean shorts, shimmering knee-high boots, and a yellow sweatshirt which bore her initialsThey're back! The three-piece sent fans into overdrive when they stormed the stage as a unit againHell for leather! The pop star wowed in a very sexy PVC outfit that clung to her ensemble as she belted out, Don't Hurt Yourself Center of attention: The songstress was a magnet for attention as she hit the stage 

Yahinduye imyenda insho nyinshi

Going for the gold: The pop star serenaded the crowd with her shiny gold microphone In the spotlight: The star had the audience in the palm of her hand as she stood atop the stageQueen Bey is here: The mom-of-three wore an opulent, Egyptian style ensemble when she first opened the long-awaited showBoss: The star looked regal as she stood at the top of the stairs before her performance got underway Work it: Bey whipped her hair around as she lovingly smiled at her husband on stage

Yanaririmbanye n'umugabo we Jay Z

Powerful: Beyonce looked like a goddess as she danced energetically onstage as her husband rappedChemistry: The pair looked close as they stared into one another's eyes and sang Worth the wait! The songstress announced she had to pull out of headlining the show a year ago, citing doctor's orders as she had become pregnant with twins 

Ni ibirori byitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Work it: The superstar was every inch the diva as she struck a sultry pose on the steps and flashed her incredible legs Making eyes: Beyonce made a quirky hand gesture as she prowled the stage Hands up: Beyonce was given a helping hand as she strutted down the stairs before starting her performanceCheeky; The star flashed her peachy posterior in a thong bodysuit as she danced 

Yabaheneye,...

She's a star: Beyonce was surrounded by dozens of dancers on stage

Bamwe barize amarira aratemba kubera kwishimira Beyonce






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sir6 years ago
    Njye ndeba kure umugore agiye gusimbura Trump.
  • Mugabo6 years ago
    @Sir ahubwo wasaze naho kureba kure birekere inkoko





Inyarwanda BACKGROUND