RFL
Kigali

BAVAKURE: Bruce Melody, Derek wo muri Active na Khalfan abafite amateka yihariye muri PGGSS8-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2018 11:24
0


Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi icumi bagomba kwitabira irushanwa rya PGGSS rigiye kuba ku nshuro ya munani, icyakora n'ubwo hatowe abahanzi icumi harimo abahanzi bafite amateka yihariye muri iri rushanwa ndetse bamwe banayahuje ku buryo kuba bari muri iri rushanwa ari nka bimwe umunyarwanda yise umwana we ‘Bavakure’.



Bruce Melody na Derek wo mu itsinda rya Active bahuje amateka yo ku kuba mbere y'uko binjira mu iri rushanwa, bigeze kujya bafasha kuririmba abahanzi bitabiriye iri rushanwa. Ubwo iri rushanwa ryageraga ku nshuro yaryo ya kabiri hatangiye ibyo gucuranga ku buryo bwa Live, aha abahanzi bagombaga kuba bari muri iri rushanwa bari gukenera abafite amajwi meza babafasha ku rubyiniro mu bijyanye n'amajwi.

PGGSS8Aha Bruce Melody na Derek bafashaga Young Grace iki gihe wari muri PGGSS2

Derek ndetse na Bruce Melody ni bo bahawe aka kazi aho bagombaga kujya bafasha abahanzi kuririmba ku rubyiniro, icyakora nyuma y’imyaka mike cyane aba bahanzi nabo bari basanzwe baririmba ariko bataragira aho bagera batangiye kuzamuka bahita bava mu bafasha abandi ahubwo nabo bagera ku rwego rw'uko bajya bafashwa mu gihe baba bitabiriye iri rushanwa. Iyi nzira ituruka mu gufasha abahanzi ku rubyiniro kugeza ubwo nawe ubonye abagufasha witabiriye irushanwa rimwe ni yo aba basore banyuzemo kugeza ubwo muri iri rushanwa bari mu bahatanira gutwara PGGSS8.

PGGSS8Kuri ubu aba ni bamwe mu bahanzi 10 bari muri PGGSS8

N'ubwo ariko twahereye kuri Bruce Melody na Derek undi muhanzi ufite amateka yihariye kuri Primus Guma Guma Super Star ni umuraperi Khalfan. Uyu musore uri mu icumi bahatanira PGGSS8 yatangiye kumenyekana ubwo yafashaga Bull Dogg mu irushanwa rya PGGSS5, iki gihe Khalfan yabarizwaga mu itsinda rya Home Boys icyakora bagiye bagirana ibibazo bisiga uyu musore atangiye gukora muzika ku giti cye na cyane ko ntaho iri tsinda ryari ryakageze.

Nyuma yo kwigaragaza mu irushanwa rya PGGSS3 afasha Bull Dogg, Khalfan yatangiye gukora muzika ku giti cye agenda yamamara gake gake, none magingo aya ni umwe mu bahanzi bari guhatanira igihembo cy’iri rushanwa aho yinjiye anahigitse Bull Dogg bari bahuriye mu cyiciro cy’abaraperi bakoze cyane muri 2017.

KhalfanKhalfan yinjiye muri PGGSS8 ahigitse Bull Dogg yahoze afasha kuva muri PGGSS3

Iri rushanwa rya PGGSS8 rizatangira tariki 26 Gicurasi 2018, abahanzi bose uko ari icumi akaba ari bwo bazakora igitaramo cyabo cya mbere. Tubibutse ko iri rushanwa rizagaragaramo abahanzi nka; Young Grace,Queen Cha, Active, Just Family,Bruce Melody, Christopher, Khalfan, Jay C, Mico The Best ndetse na Uncle Austin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND