RFL
Kigali

Amasomo yo kuri uyu wa mbere w' icyumweru cya gatatu (3) cya Pasika umwaka B. 16/04/2018

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/04/2018 11:59
0


Uyu munsi ni ku itariki 16/04/2018, Inyarwanda.com ikaba izajya ibagezaho amasomo ya buri munsi ndetse n’ivanjili kiliziya gatolika iba izirikana.



ISOMO RYA MBERE

Ibyakozwe_n’Intumwa 6:8-15

Sitefano, wa muntu wuzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya,

n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe kimwe na Roho wamuvugiragamo, bituma bagurira abantu ngo bavuge bati «Twamwumvise avuga amagambo atuka Musa n’Imana.» Nuko bahuruza rubanda hamwe n’abakuru b’umuryango n’abigishamategeko ; baraza bamugwa gitumo baramufata, bamujyana mu Nama nkuru. Ni ko kuzana abashinjabinyoma baravuga bati «Uyu muntu ntahwema kuvuga amagambo asebya Ahantu hatagatifu kimwe n’Amategeko; tunamwumva avuga ko uwo Yezu w’i Nazareti azasenya aha hantu hatagatifu, akanahindura Amategeko twahawe na Musa. »Abari mu Nama nkuru bose baramwitegerezaga, maze babona mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika.

ZABURI

Zaburi 119:23-24,26-27,29-30

Inyikirizo: Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo.

N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi,

umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.

ibyemezo byawe bintera guhimbarwa,

imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.

Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza;

unyigishe ugushaka kwawe.

Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,

kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

Nahisemo kutazagutenguha,

nsobanukirwa n’amateka yawe.

IVANJILI

Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu_Yohani 6:22-29

 

Yezu yari yambutse inyanja agenda hejuru y’amazi. Bukeye ya mbaga y’abantu bari basigaye hakurya y’inyanja, babona ko nta bundi bwato bwari buhari uretse bumwe gusa, bari bazi kandi ko Yezu atari yabugiyemo hamwe n’abigishwa be, ahubwo ko abigishwa bari bagiye bonyine. Icyakora andi mato yari yaturutse i Tiberiya, hafi y’aho bari baririye imigati. Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo lmana ishima?» Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.»"

IRYO NI IJAMBO RY’IMANA!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND