iTel
Kigali

Bimwe mu byaranze italiki ya 16 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2018 10:17
0

Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe. Tugiye kurebera hamwe ibyaranze tariki ya 16 mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.Bimwe mu bitero byahitanye imbaga y’abatutsi  ku itariki ya 16 Mata 1994 mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Italiki ya 16 Mata 1994: Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera bishwe n’Interahamwe n’abasirikare bo mu kigo cya Gako n’abandi baturutse i Kigali.

Icyo gitero cyayobowe n’uwitwa Karera Francois. Izo Nterahamwe zafomboje abagore b’abatutsikazi batwite ngo barebe uko uruhinja rw’umututsi utaravuka aba asa, bacurikaga amaguru y’abana b’ibitambambuga, bakabakubita ku nkuta z’inzu kuko batashakaga  gupfusha amasasu yabo ubusa, n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byinshi.

Italiki ya 16 Mata 1994:Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Gishali kimwe n’abari bahungiye ku musozi wa Ruhunda (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) bishwe n’abajandarume n’Interahamwe, abandi batabwa mu mazi ku mwaro wa Kavumu.

Italiki ya 16 Mata 1994:Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys (Rwamagana) barishwe.

Italiki ya 16 Mata 1994:Abatutsi bari bahungiye i Ruramira (mu karere ka Kayonza) barishwe bajugunywa muri Barrage.

Italiki ya 16 Mata 1994:Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Rutonde (mu karere ka Rwamagana) barishwe bose.

Italiki ya 16 Mata 1994:Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange, baricwa. Interahamwe n’abapolisi bagose Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyange, abangavu b’abatutsikazi bafatwa ku ngufu n’abajandarume n’abapadiri.

Padiri Seromba Athanase yatumije imashini ya Tingatinga, ategeka ko isenya kiliziya yari yuzuyemo Abatutsi. Uko tingatinga yasenyaga kiliziya ni ko abajendarume n’abapolisi bateraga za gerenade mu kiliziya, naho abashatse guhunga Interahamwe zikabatera amabuye cyangwa abajandarume bakabarasa.

Italiki ya 16 Mata 1994:Hishwe Abatutsi bo muri komini  Muganza muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA.

Italiki ya 16 Mata 1994:Hishwe Abatutsi muri Nzahaha (Murya) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

Italiki ya 16 Mata 1994:Hishwe Abatutsi muri Gashonga (Karemereye, Kabahinda) muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

Italiki ya 16 Mata 1994Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Mutagatifu Aloys Rwamagana barishwe.

Source: CNLG
Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS