iTel
Kigali

Kwibuka24: Shekinah Drama Team bakinnye umukino wiswe ‘Inzira igana ku muti’ (Quest to the cure)-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2018 12:15
0

Shekinah Drama Team ibarizwa mu rusengero rwa Restoration Church yakiniye umukino 'Inzira iganisha ku muti' abarenga ibihumbi bibiri wiswe ‘Inzira igana ku muti’ mu mugoroba w’isanamitima uhererekanya n’urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2018 mu rusengero rwa Restoration Church ruherereye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali hakiniwe umukino wiswe 'Quest to the cure’ bisobanuye 'Inzira igana ku muti' wakinywe na  Shekinah Dram Team mu gitaramo cyateguwe ku mufatanye na Land of a Thousand Arts.

Ni igikorwa cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; umutekano wari wakajijwe dore ko kwinjira babanzaga ku gusaka. Ni igitaramo cyaranzwe n’amajwi azira amakaraza n’uruvangitirane rwa Guitar n’ibindi bikoresho bya kizungu by’umuziki byazamuraga amarangamutima ya benshi.

Mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana benshi barambuye amaboko bayategera Imana isumba byose. Ni ku nshuro ya Gatatu iki gikorwa kiba dore ko cyatangiye muri 2015.Uyu mukino wakinywe n’abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakinnye uyu mukino benshi muri bo bafashwe n’amarangamutima bisanisha n’umukino koko amarira arashoka hari n'aho byageraga umukinnyi agafatwa n’umujinya nk’uko byanditswe muri ‘Script’ y’umukino, abari mu rusengero bagakubita agatwenge.

Ni umukino wari mu ishusho y’umwana w’Umunyarwanda wakuriye i mahanga ariko akaba afite inyota yo kumenya amateka yaranze u Rwanda.Uyu mwana abwira ababyeyi ko agiye mu Rwanda agamije gusobanukirwa neza Jenoside yakorewe Abatutsi. Agera mu Rwanda akakirwa na benshi baba batifuza kuvuga amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside ariko aza guhura n’umusore umwishimira ndetse akajya no kumwereka aho avuka.

abasore n'inkumi

Umubyeyi abara inkuru y'ibyamubayeho muri Jenoside

Nyina w’uyu musore avuga amateka yabayemo mu buhunzi n’umugabo we waje no kwicwa muri Jenoside yakorewe abatutsi. Afatwa n’ikiniga iyo yibutse uburyo yari atwite ariko abicanyi ntibagirire impuhwe umugabo we ahubwo bakamuhitana. Abwira umwana we w’umusore ko iyo amurebye mu bitekerezo bye haza ishusho y’umugabo we imuzengurukamo umunsi ku wundi ariko ngo yiringiye Yesu ko azamwomora ibikomere agendana.

Uyu mwana w’umukobwa uba waravuye mu muhanga atangira kumva neza inzangano zagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Ahamagarwa na Se amusaba gutaha ariko umwana akamubera ibamba. Ahura na benshi batangazwa n’uburyo ashishikajwe no kumenya amateka y’u Rwanda kandi ari mabi akabasubiza ko n'ubwo ari mabi ariko ari ay’igihugu cye avukamo ahubwo ko agomba kuyigiraho kugira ngo ntibizasubire ukundi. Muri uyu mukino wabo bumvikanishagamo inyigisho z’ubutumwa bwiza bw’Imana buhumuriza abantu muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umukino kandi wibanze cyane ku mateka y'abana bavutse nyuma na mbere Jenoside yakorewe abatutsi ahanini hagendewe ku mbogamizi bahura nazo, ibibazo bahura nabyo n'uburyo babanye n'abandi. Banatanze ubutumwa ku babyeyi babo basaba kubabwiza ukuri ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza mu icuraburindi. Hakusanyijwe kandi amafaranga azifashishwa mu gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hanashimiwe abantu bose babafashije mu gutegura no gushyira mu bikorwa uru rugendo rw’isanamitima rugikomeje.

Basomingera

Isaac Basomingera umuyobozi wa Shekinah Drama Team avuga ko ibikorwa byabo bizakomeza

Basomingera Isaac umuyobozi wa Shekinah Drama Team yasobanuriye Inyarwanda.com aho bakuye igitekerezo cyo gutegura no gukina uyu mukino ‘Inzira igana ku muti’. Yavuze ko bakoze ubushakashati butandukanye bakanareba amateka y’u Rwanda bakiyemeza gutanga umusanzu wabo mu guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi. Yagize ati:

Igitekerezo cyaje nyuma y’uko dukoze ubushakashatsi butandukanye, twiga amasomo ajyanye n’amateka y’igihugu cyacu. Tumaze kubona ko urubyiruko rungana natwe ari bo basenye igihugu natwe noneho twumva ko dukwiye kuba bamwe mu bafata iya mbere mu kubaka igihugu.

Ingabire

Ingabire wagaragaye muri uyu mukino 'Inzira igana ku muti'

Ingabire Esther wakinnye muri uyu mukino akaba n’umwe mu bagize Shekinah Drama Team yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye uburyo igikorwa cyabo cyagenze. Yavuze ko bahisemo kuzakorera iki gikorwa ahantu hatatu hashingiwe ku kuba hari abantu badakunda kuboneka ari nayo mpamvu bahisemo kuzerekana uyu mukino mu rusengero, muri Kigali City Tower no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruherereye mu mujyi wa Kigali.

Bafite icyifuzo cy’uko iki gikorwa cyazakomereza mu ntara zitandukanye. Tariki ya 22 Mata 2018 kizabera Kigali City Tower basoze Tariki 29 Mata 2018 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Gutangira ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

REBA AMAFOTO:

Benshi

Benshi bafashijwe

shekinah

umukobwa

Umukino watangiye uyu mukobwa wambaye agashati k'umweru ava mu mahanga

bakinnye

umukino wose

Banyuzagamo bagatamba imbyino zigize uyu mukino

ibyishimo

Ibyishimo byari byose

aba basore

Aba basore banyuze benshi

abasore

abasore n'inkumi

Umubyeyi abara inkuru y'ibyamubayeho muri Jenoside

abakobwa

Abakinnyi b'uyu mukino bagaragaje ubuhanga budasanzwe

fideli

wateye inkunga

baramya

 Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi

dram team

Abagize Shekina Drama team baramburiwe ibiganza na Pastor Aaron afatanyije n'abandi bakoze b'Imana

abayobozi

benshi banyuzwe

drama team

drama

Benshi bahembuwe.....

AMAFOTO:Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com





Umwanditsi

Janvier Iyamuremye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS