Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Big Farious cyangwa Big Fizzo yarangije kubaka Studio ye nshya yise nBantu Bwoy Sttudio, icyakora n'ubwo yuzuye muri iki gihe cyose mu minsi ishize ni bwo Big Fizzo yujuje neza Studio ya mbere mu Burundi ikaba ari yo ifatwa nka studio ya mbere nziza mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.
Big Fizzo ubusanzwe wibera ku mugabane w’Uburayi mu minsi ishize ni bwo yerekeje mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Burundi aho yari amaze iminsi mbere y'uko asubira i Burayi dore ko magingo aya uyu musore ukunzwe n'abatari bake bakunze muzika y’u Burundi ari kubarizwa mu Butaliyani igihugu bivugwa ko kibamo umukunzi mushya w’uyu muhanzi ndetse bakaba bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Iyi studio nshya ya Big Fizzo ni yo muri iyi minsi igezweho i Burundi cyane ko iteye imbere mu bikoresho ugereranyije n’izari zisanzwe. Ni inzu Big Fizzo yubatse mu rwego rwo gufasha abahanzi b’i Burundi kuzamura impano zabo nk’umusanzu we mu iiterambere rya muzika y’u Burundi nk'uko uyu muhanzi aherutse kubitangariza Inyarwanda.com.
Studio ya Bantu Bwoy Records yashinzwe na Big Fizzo
REBA HANO INDIRIMBO YAKOREWE MURI IYI STUDIO BIG FIZZO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO