RFL
Kigali

Big Fizzo yujuje Studio ifatwa nk’iya mbere i Burundi ‘Bantu bwoy Records’-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/04/2018 10:11
4


Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Big Farious cyangwa Big Fizzo yarangije kubaka Studio ye nshya yise nBantu Bwoy Sttudio, icyakora n'ubwo yuzuye muri iki gihe cyose mu minsi ishize ni bwo Big Fizzo yujuje neza Studio ya mbere mu Burundi ikaba ari yo ifatwa nka studio ya mbere nziza mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.



Big Fizzo ubusanzwe wibera ku mugabane w’Uburayi mu minsi ishize ni bwo yerekeje mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Burundi aho yari amaze iminsi mbere y'uko asubira i Burayi dore ko magingo aya uyu musore ukunzwe n'abatari bake bakunze muzika y’u Burundi ari kubarizwa mu Butaliyani igihugu bivugwa ko kibamo umukunzi mushya w’uyu muhanzi ndetse bakaba bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.

Iyi studio nshya ya Big Fizzo ni yo muri iyi minsi igezweho i Burundi cyane ko iteye imbere mu bikoresho ugereranyije n’izari zisanzwe. Ni inzu Big Fizzo yubatse mu rwego rwo gufasha abahanzi b’i Burundi kuzamura impano zabo nk’umusanzu we mu iiterambere rya muzika y’u Burundi nk'uko uyu muhanzi aherutse kubitangariza Inyarwanda.com.

Big FizzoBig FizzoBig FizzoBig FizzoStudio ya Bantu Bwoy Records yashinzwe na Big Fizzo

REBA HANO INDIRIMBO YAKOREWE MURI IYI STUDIO BIG FIZZO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nibazako mwihenze mukuvugako ari studio ya mbere iburundi, , hariho Afro Music Studio, one of the best recording studio. murashobora kuja kuri facebook page yayo mwibonere namaso yanyu
  • Kakira6 years ago
    Wait,.. Wait, ubu se niba iyi ari yo studio ya mbere mu Burundi bwose, ubwo iya nyuma yo imeze ite?
  • Eddy Nea 6 years ago
    Nukuri imana ikura kucavu nibutse ukuntu twatigitana na fizzo mu kamenge no mu bwiza
  • Theo ismaïl genos5 years ago
    Nashaka musigurire bantu bwoy mumajamboyose murakoze





Inyarwanda BACKGROUND