RFL
Kigali

WOMEN FOOTBALL: Kanyamihigo Callixte utarahamagawe mu Mavubi yatsinze 'Hat-trick' ubwo AS Kigali yanyagiraga Bugesera

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2018 6:21
0


Iradukunda Kanyamihigo Callixte rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali WFC utarahamagawe mu bakinnyi 40 beza mu gihugu nyuma yo kuba yaratsinze ibitego 25 mu mwaka w’imikino 2016-2017, yabashije kubona ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino iyi kip yanyagiyemo Bugesera FC ibitego 7-0 i Bugesera mu murenge wa Kamabuye.



Kanyamihigo Callixte wahawe igihembo cy’ishimwe cyo kuba yaratsinze ibitego byinshi (25) mu mwaka w’imikino 2016-2017 , yaje kubura mu bakinnyi 40 bahagaze neza mu Rwanda nyuma yo kuba harakozwe urutonde amaze kugeza ibitego umunani (8) mu mikino irindwi (7) yari igize imikino ibanza ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2017-2018.

Uyu mukobwa yakomeje kongera ibitego areba mu izamu inshuro eshatu wenyine (Hat-trick) ubwo iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yanyagiraga Bugesera WFC ibitego 7-0. Mu mikino umunani (8), Iradukunda Kanyamihigo Callixte amaze gushyitsa ibitego 11 muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018.

Iradukunda Kanyamihigo Callixte niwe wafunguye amazamu ku munota wa 10'

Iradukunda Kanyamihigo Callixte utarahamagawe mu Mavubi yujuje ibitego 11 mu mikino 8

AS Kigali kuri ubu iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 24 mu mikino umunani mu gihe ikipe ya Scandinavia iyiri inyuma n’amanota 18 mu mikino irindwi (7) imaze gukina kuko inafite ikirarane kimwe. Scandinavia WFC yagwije amanota 18 nyuma yo kunyagira Inyemera WFC ibitego 7-0 mu mukino waberaga kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

11 ba Scandinavia FC babanje mu kibuga

Scandinavia WFC yanyagiye Inyemera WFC ibitego 7-0

Dore uko imikino yarangiye:

Ku Cyumweru tariki ya 15 Mata 2018

-Kamonyi WFC 2-0 Gakenke WFC

-Rambura WFC  2-1 ES Mutunda WFC  

-Bugesera  WFC 0-7 AS Kigali  WFC

-Scandinavia WFC  7-0 Inyemera WFC

Mukeshimana  Jeannette

Kayiranga Baptiste umutoza mukuru w'ikipe y'abagore

Dore abakinnyi 40 bahamagawe:

Abanyezamu:Nyirabishisti Judith (AS Kigali Wfc), Uwizeyimana Helene (AS Kigali Wfc), Nyirabatoni Diane (Bugesera Wfc) na Umubyeyi Zakia (Scandinavia Wfc)

Abugarira:Mukamana Clementine (Kigoma WFc, Tanzania), Maniraguha Louise (AS Kigali), Uwamariya Vestine (Inyemera Wfc), Muhawimana Constance (Inyemera Wfc), Uwizerwa Angelique (AS Kigali Wfc), Uwimbabazi Immacule (Kamonyi Wfc), Mukahirwa Providence (Fatima Musanze academy), Umulisa Edith (Scandinavia Wfc), Uwamahoro Jeanne Claire Mataye (AS Kigali Wfc), Ukwinkunda Jeannette (Scandinavia Wfc), Nyiransanzebera Miriam (Kamonyi Wfc), Uwanyirigirira Sifa (AS Kigali Wfc), Nyirahabimana Anne Marie (Scandinavia Wfc), Mukantaganira Joselyne (AS Kigali Wfc) na Niyonkuru Goreti (ES Mutunda WFc)

Abakina hagati:Nibagwire Gloria (Scandinavia Wfc), Karimba Alice (AS Kigali), Mukandayisenga Nadine (Scandinavia Wfc), Yankurije Aline (ES Mutunda Wfc), Nyiramwiza Marta (AS Kigali Wfc), Nyirahashimana Marie Jeanne (Scandinavia Wfc), Uwamahirwa Chadia (AS Kigali Wfc) na Uwihirwe Kevine (Scandinavia Wfc)

Abataha izamu:Ufitinema Clautilde (AS Kigali Wfc) and Niyomugaba Sophie Madudu (AS Kigal: Uwamahoro Marie Claire (AS Kigali Wfc), Mukeshimana Dorothe (AS Kigali), Abimana Djamila Mwiza (Scandinavia Wfc), Kanyenyeri Leony (Inyemera Wfc), Umwaliwase Dudja (AS Kigali Wfc), Uwimpuwe Adelice (ES Mutunda Wfc), Mushimiyimana Marie Claire (Scandinavia Wfc), Umuhoza Yvonne (ES Mutunda Wfc), Ibangarye Anne Marie (Scandinavia Wfc), Nyirandikumana Teddy (Inyemera WFc) na  Ntibagwire Lyberata (AS Kigali Wfc).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND