RFL
Kigali

APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gukura amanota 3 i Nyagatare

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/04/2018 6:18
1


Ikipe ya APR FC yakuye amanota atatu (3) mu Karere ka Nyagatare itsinze Sunrise FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wakinwaga kuri iki Cyumweru cya tariki 15 Mata 2018.



Issa Bigirimana na Iranzi Jean Claude ni bo bafashije iyi kipe yambara umweru n’umukara kuba yaba yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 31 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 mu mikino 15 imaze gukina muri shampiyona.

Ni umukino watangiye kuba amahire kuri APR FC ku munota wa 72’ ubwo Issa Bigirimana yafunguraga amazamu mbere y'uko Iranzi Jean Claude yungamo ikindi ku munota wa 75’ n’ubundi ku mupira yahawe na Issa Bigirimana.

Undi mukino waberaga kuri sitade Umuganda, ikipe ya FC Marines yanganyije na Miroplast FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona. Umunsi wa 16 urakomeza kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018 ubwo ikipe ya Police FC iraba yakira Etincelles Fc kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Ni umukino wari kuba kuwa Gatandatu ariko ntiwaba kubera imvura.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga

Dore uko umunsi wa 16 uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 14 Mata 2018

-Espoir FC 1-1 Gicumbi Fc  

-Mukura VS 4-0 Kirehe FC  

-Amagaju FC 0-1 Bugesera FC

-Musanze Fc 2-1 SC Kiyovu  

Ku Cyumweru tariki 15 Mata 2018

-Sunrise FC 0-2 APR FC 

-Marines Fc 2-2 Miroplast Fc 

Kuwa Mbere tariki 16 Mata 2018

-Police FC vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15h30’)

PHOTOS: RuhagoYacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva martin6 years ago
    apr fc yakoze akazigakomeye amashyimenshi turayoboye apr fc





Inyarwanda BACKGROUND