Ikipe ya Rayon Sports yafashe urugendo rugana i Maputo mu gihugu cya Mozambique mu mukino wo kwishyura mu gice cy’ibanziriza amatsinda mu irushanwa rya Total CAF Confederations Cup 2018, Myugariro Irambona Eric Gisa yasigaye mu Rwanda bitewe n’impamvu zirimo na ruswa.
Imyitozo yakozwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018 ku kibuga cya Shyorongi, abakinnyi 19 barimo na Irambona Eric Gisa ni bo bari biteguye kurira indege bagana i Maputo. Gusa ku munota wa nyuma ni bwo uyu musore atagaragaye mu bafite aho bahurira na Rayon Sports bagiye kuri uyu mukino.
Amakuru yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe nuko Irambona Eric Gisa yaba yacyetsweho gahunda zijyanye no kuba amaze iminsi avugana n’abafite aho bahurira na Deportivo Costa do Sol bityo akaba yaremeye kuba yakora ibishoboka kugira ngo acengeze mu bakinnyi imyumvire yo kuba batanga uburyo bwatuma Rayon Sports isezererwa.
Irambona Eric Gisa yari yakoze imyitozo ya nyuma kuri iki Cyumweru i Shyorongi
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports, mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA yavuze ko ibya ruswa (Match-Fixing) bivugwa kuri Irambona Eric atabihamya uretse kuba abyumva atyo, gusa ngo yemeza ko uyu mukinnyi yazize ko yavuye aho ikipe yakoreraga umwiherero muri Kicukiro akajya aho aba adasabye uruhushya.
“Nta rindi kosa Irambona yakoze uretse ko yavuye aho abakinnyi bagenzi be bamaze igihe bacumbitse agataha nta ruhushya yahawe n’ubuyobozi. Ibijyanye na ruswa yaba yarimo ategurana na Costa do Sol nta makuru na macye mbifiteho. Nzitabaza abakinnyi nsigaranye kandi bazagera ku ntego”. Ivan Minaert
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports avuga ko Irambona Eric yasigaye bitewe nuko yagiye mu rugo atavuze
Ikipe muri rusange bagera ku kibuga cy'indege
Shaban Hussein Tchabalala asohoka mu modoka
Abakinnyi barimo Christ Mbodny (ubanza ibumoso), Niyonzima Olivier Sefu (hagati) na Nyandwi Saddam (iburyo) bava mu mudoka
Usengimana Faustin imbere ya Mutsinzi Ange Jimmy
Nyandwi Saddam (Ibumoso) na Eric Rutanga Alba (Iburyo)
Uva iburyo: Mugabo Gabriel, Eric Rutanga Alba na Nyandwi Saddam abakina bugarira muri Rayon Sports
Uva ibumoso: Usengimana Faustin, Ismaila Diarra, Mukunzi Yannick na Mutsinzi Ange Jimmy
Yannick Mukunzi (Ibumoso) na Ndayisenga Kassim (Ibumoso)
Eric Rutanga Alba (iburyo) na Nyandwi Saddam (ibumoso) abakinnyi baba bashinzwe kugenzura impande z'ikibuga
Mugisha Francois Master umwe mu bakinnyi bazamuriwe icyizere na Ivan Minaert
Myugariro Manzi Thierry (Ibumoso) na mugenzi we wari umuherekeje
Myugariro Usengimana Faustin
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda saa saba n'iminota 45z’ijoro (01h45’) ry’uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018. Baragera i Addis Ababa saa kumi n’imwe n’iminota 50’ z’igitondo (05h50’) mbere y'uko bazagera muri Mozambique saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).
Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzakinwa kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z'umgoroba (19h00') amasaha ahuye neza n'aya Kigali.
Abakinnyi 18 Ivan Minaert azitabaza barimo;Ndayishimiye Eric Bakame (GK, 1, C), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, 4.Mugisha Francois 25, Usengimana Faustin 15, Mukunzi Yannick 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Manishimwe Djabel 28, Christ Mbondy 9, Ndayisenga Kassim (GK, 29), Mugabo Gabriel 2, Manzi Thierry 4, Niyonzima Olivier 21, Muhire Kevin 8, Ismaila Diarra 20, Mugume Yassin 18, Nahimana Shassir 10, Mutsinzi Ange Jimmy 5.
Umukino ubanza, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Deportivo Costa do Sol ibitego 3-0 mu mukino wakinwe kuwa 6 Mata 2018. Shaban Hussein Tchabalala yatsinzemo bibiri ikindi gitsindwa na Muhire Kevin.
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO