RFL
Kigali

Muhire, Shaban Hussein, Minaert n’umunyamabanga wa Rayon Sports baganiriye n’abanyamakuru bagira icyo bizeza abanyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/04/2018 15:32
2


Mu masaha ya saa sita n’iminota 30 (12h30’) z’iki Cyumweru cya tariki 15 Mata 2018, mu cyumba The Mirror Hotel habereye ikiganiro abanyamakuru bahuriyemo na Ivan Minaert aherekejwe n’abakinnyi batsinze ibitego ku mukino wa Deportivo Costa do Sol, bose bahuriza ku mvugo yo kujya mu matsinda.



Izi ntego bagomba kuzigeraho kuwa 18 Mata 2018 ubwo bazaba bahatana na Deportivo Costa do Sol mu mukino wo kwishyura  mu irushanwa rya Total CAF Confederations Cup 2018, imikino ibanziriza amatsinda y’iri rushanwa.

Muri iki kiganiro, Ivan Jacky Minaert yabwiye abanyamakuru ko nubwo Rayon Sports ifite ibitego 3-0 yatsinze mu mukino ubanza, agomba kuba akina asa naho nta n’ikintu cyabaye. Uyu mutoza avuga ko ikipe ya Rayon Sports izakina umukino wo gusatira nk’uko bakinnye mu mikino ibiri bahuyemo na Mamelodi Sundowns FC yo muri Afurika y’Epfo.

 “Imyiteguro yagenze neza. Tuzatangirira kuri zero nubwo twatsinze umukino ubanza. Mu mupira w’amaguru burya kugarira neza ni ukuba wasatiriye neza,  uburyo twakinnye na Sundowns ni bwo tuzakoresha, tuzasatira bishoboka kuko ntabwo dushaka kugarira”. Ivan Minaert

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports 

Ikipe ya Rayon Sports izajya muri uyu mukino idafite Kwizera Pierrot wabonye ikarita itukura bakina na Deportivo Costa do Sol. Gusa Ivan Minaert yavuze ko nta kibazo afite kuko nubwo ari umukinnyi mwiza hari abandi bazakora akazi hagati mu kibuga ku buryo byateza ikibazo ku musaruro wa Rayon Sports. Yasoje yizeza abanyarwanda n’abafana ba Rayon Sports ko bazakora ibibashimisha. Mu magambo ye yagize ati

Kuba nta Pierrot, birumvikana ni umukinnyi mwiza ariko navuga ko niba adahari nyine ntahari, Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bazamusimbura kandi bagatanga umusaruro. Nabwira abanyarwanda bose kuko nzi ko bose ari aba Rayon, tuzakora akazi ka nyuma. Tuzishima ndabizi kandi twarabikoreye kandi turacyakomeje.

Shaban Hussein Tchabalala umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports avuga ko iyi kipe yambara umweru n’ubururu irimo abakinnyi benshi bakuze mu mutwe banamenyereye amarushanwa, bityo ko nyuma yo kuba bariteguye neza banagomba kwitwara neza i Maputo.

 “Turi abakinnyi bakuze mu mutwe ku buryo nta kibazo navuga gihari cyatuma tutitwara neza. Ku ruhare rwanjye nditeguye neza nta bwoba mfite kuko iyo ugize ikibazo cy’ubwoba utsindwa umukino utararangira. Tuzitwara neza”. Shaban Hussein

Shaban Hussein Tchabalala yatsinze ibitego 2

Shaban Hussein Tchabalala yatsinze ibitego 2 (45', 83')

Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yanyagiyemo Deportivo Costa do Sol ibitego 3-0, Shaban Hussein Tchabalala yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 45’ kuri penaliti mbere yo kungamo ikindi ku munota wa 83’ w’umukino.

Muhire Kevin bita Rooney nawe yagize uruhare mu mukino kuko yatsinze igitego ku munota wa 68’ w’umukino ubwo yari yinjiye asimbuye Manishimwe Djabel.

Mu kiganiro aba basore bagiranye n’abanyamakuru, Muhire Kevin yavuze ko umusaruro baboneye i Kigali uzababera ifatizo kugira ngo bakomereze aho bari bageze bityo ngo abakunzi ba Rayon Sports n’umupira w’amaguru bazaririmbe “Murera”. Ati

Njyewe navuga ko nta kibazo dufite nka Rayon Sports kuko twariteguye neza bishoboka. Icyo nabwira abafana n’abakunda umupira ni uko bagomba gushyira umutima hamwe bakatugirira icyizere ibindi ni iby’umupira. Tuzitwara neza kandi nizeye ko tuzagaruka mu Rwanda turirimba 'Murera'. Kuba nta Pierrot nta bwoba biduteye kuko dufite Master, Sefu, Yannick nanjye ndahari, ndumva tuzamusimbura neza nta kibazo kizavuka. Ni umukinnyi mwiza ni byo ariko kuba adahari tugomba kumubera aho atari. Abanyarwanda bazaririmba 'Murera'.

Muhire Kevin nawe yatsinze igitego mu mukino ubanza

Muhire Kevin nawe yatsinze igitego mu mukino ubanza(68')

Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports unagomba kujyana n’ikipe, yavuze ko bagomba kwitwara neza kuko ngo bifitemo icyizere guhera mu buyobozi kugera mu bafana. Mu magmbo ye yagize ati “Abanyarwanda batugirire icyizere kandi natwe icyizere turagifite kandi mbijeje ko tutazabatenguha ku musaruro w’ikibuga. Iriya kipe twakomeje kuyikurikirana kuko dufite abantu bacu bari hariya i Maputo”.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Abakinnyi babanjemo mu mukino ubanza 

Iva ibumoso: Muhire Kevin, Ivan Minaert (ahati) na Shaban Hussein Tchabalala (Iburyo)

Itangishaka Bernard bita King Bernard umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports

Biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ihaguruka mu Rwanda saa saba z’ijoro (01h30’) ry’uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018. Bazagera i Addis Ababa saa kumi n’imwe n’iminota 50’ z’igitondo (05h50’) mbere yuko bazagera muri Mozambique saa saba n’iminota 25 z’amanywa (13h25’).

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zizou6 years ago
    Ntabyinshi byokuvuga,nimunyaruke muze twibyinire MURERA.naho Muteteli"waaaahh!!!"
  • gilbert6 years ago
    Bariya bahungu ndabizeye bazakor'umuti ubundi twibyinire murera!!!!!!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND