RFL
Kigali

Kwibuka24:Miss Queen Kalimpinya ufite inzozi zo kuzaba umusirikare yageneye urubyiruko ubutumwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2018 21:16
2


Mu gihe abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Miss Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017 yageneye urubyiruko ubutumwa bwabafasha kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.



Mu butumwa bw'amashusho yatanze akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha, Miss Queen Kalimpinya wakuze ashaka kuba umusirikare ndetse na n'ubu akaba avuga ko nta rirarenga, muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahamagariye urubyiruko kuba urumuri rw'u Rwanda, bakiga amateka mabi yaranze igihugu cy'u Rwanda, bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yagize ati:

(...)Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24, twe nk'urubyiruko tube urumuri rw'u Rwanda, tumenye amateka mabi yaranze igihugu cyacu, duharanira ko bitazongera kubaho, twibuke twiyubaka.

Image result for Kalimpinya Queen amakuru

Miss Kalimpinya arasaba urubyiruko kuba urumuri rw'u Rwanda

Andi makuru atari meza kuri Miss Queen Kalimpinya ni uko tariki 13 Mata 2018 yibwe konti ye Instagram, kugeza ubu iyo yakoreshaga ikaba itari gukora, icyakora akaba yahise afungura indi mu gihe akirimo gushaka uko asubirana iya mbere. Nk'uko yabitangarije abamukurikira kuri Whatsapp, Kalimpinya Queen yahamije ko yibwe konti ye Instagram. Ubwo yabazwaga n'umunyamakuru uko byagenze, yagize ati: 

Uyu munsi (kuwa gatanu) Saa sita za mu gitondo ni bwo namenye ko bamaze guhakinga (Hacked=Kwibwa) Instagram yanjye. Abo bajura batangiye bambaza utubazo twinshi kuri Email yanjye, nyuma account yanjye ya Instagram ni bwo nahise nyibura ariko ndi kugerageza gushaka aba IT (abatekinisiye) bashobora kugira icyo bamfasha ngo ndebe ko account ya Instagram yagaruka bishobotse.

Hari abatangiye kumwiyitirira kuri Instagram

Image result for Kalimpinya Queen amakuru

Miss Queen Kalimpinya igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sky6 years ago
    nonese azaba umusirikare ashaje abandi ikosi barijyeze hagati hhhhhh
  • Bigboss6 years ago
    Wamukobwa we ntabwo unzi ariko ndagukunda pe nkunda ishyaka ugira nkunda nkuntu ukunda igihugu nuba umusirikare nzagushyikira





Inyarwanda BACKGROUND