RFL
Kigali

Mu magambo abarirwa ku ntoki, Miss Aurore yifurije isabukuru nziza umusore beherutse kwemeranya kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/04/2018 8:58
2


Mu mpera za Gashyantare 2017 Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bamaze igihe kirekire bakundana amusaba ko yamwemerera ko bazabana akaramata. Icyifuzo Aurore Kayibanda yishimiye agasuka amarira nyuma yo kwemerera Egide ibyo yari amusabye.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza umukunzi we Mbabazi Egide, amubibwira amagambo abarirwa ku ntoki. Yagize ati: “Isabukuru nziza mukunzi Egide, Ugire ibihe byiza.”

Miss Rwanda Mutesi Aurore

Ubutumwa Miss Aurore yanyujije kuri Instagram ku isabukuru y'umukunzi we

Kuri iyi nshuro uyu mukobwa yifuje gukoresha amagambo make cyane ariko asobanuye byose dore ko ubusanzwe abantu bamumenyereyeho kwandika amagambo menshi ataka ndetse anavuga ibigwi umuntu ku munsi we w'Amavuko. Aya magambo yakurikiwe n’abakurikira uyu mukobwa nabo bahise batangira kwifuriza isabukuru nziza uyu musore bitegura kurushingana cyane ko bamaze kubyemeranya ndetse kugeza ubu Miss Aurore akaba yarambitswe impeta n’uyu musore.

auroreAurore akimara kwambikwa impeta yasutse amarira y'ibyishimo

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, usibye ibi ariko yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu gihe Mbabazi Egide bakundana ari umufotozi w’umunyarwanda wabigize umwuga ariko wibera muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwarimu5 years ago
    Cyokoze egide Arya umwana uhiye kabisa .
  • 5 years ago
    Ibi Nabyo ndabihaze





Inyarwanda BACKGROUND