RFL
Kigali

Kwibuka24:MTN Rwanda yunamiye inzirakarengane zishyinguye i Nyarubuye inafasha abacitse ku icumu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2018 5:57
0


Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, inatanga inkunga ku bacitse ku icumu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mata 2018.



Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa 13 Mata 2018 ni bwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo ariko Kwibuka bikaba bizakomeza kugeza kuya 13 Nyakanaga 2018 ubwo iminsi ijana izaba ishize ihuzwa n’amezi atatu Abatutsi bamaze bicwa bazizwa uko bavutse. Uyu munsi ubaze umunsi kuwundi usubira inyuma ukagera mu myaka 24 ishize ukagera ku itariki nk’iyi ng’iyi abanyarwanda benshi bari bafite ibibazo bishingiye ku gupfa no gukira. Abenshi mu banyarwanda babagaho mu bwoba ijoro n’amanywa. 

Kuva mu mujyi wa Kigali ugana i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe ni urugendo rw’amasaha atatu n’iminota micye irengaho; Unyura mu karere ka Kicukiro ugakora ku karere ka Gasabo, Rwamagana, Kayonza, Ngoma ukabona kwinjira mu karere ka Kirehe aho uba witegeye imisozi y’Igihugu cya Tanzania. Mu Rwanda rwo ha mbere; aho Urwibutso rwa Nyarubuye ruri hari mu gisaka cy’Imigongo gikikijwe n’Igisaka cy’Imirenge n’iki Gihunya).U Rwanda rubonye Ubwigenge haje kwitwa Perefegitura ya Kibungo muri Komini Rusumo.

Urwibutso rwa Nyarubuye rufite amateka yihariye;Umuntu wa mbere yiciwe imbere ya Kiliziya:

Mu 1938 ni bwo abapadiri bahawe ubutaka bubaka i Nyarubuye. Mu 1943 ni bwo Kiliziya ya Nyarubuye yatangiye kubakwa, yatashywe mu 1945. Kuva mu 1959 uko abatutsi batotezwaga abandi bakicwa ababashaga kugera kuri Kiliziya ya Nyarubuye ndetse n’ahandi mu gihugu bararokokaga. Muri icyo gihe kandi ni bwo abatutsi batangiye kwica bakajugunwa mu Akagera.

Leo

Muberuka Leo uri i bumoso; Umukozi w'Urwibutso rwa Nyarubuye

Politiki ya Kayibanda yavugaga ko hari uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda tudakwiye guturwamo n’Abatutsi.Bamwe bakuwe mu Majyaruguru bajyanwa Rukumberi na Kibungo.Miritoni Obote wa Uganda nawe yaje gufata icyemezo cy’uko abanyarwanda bahungiye yo basubira iwabo ariko ngo bageze mu Rwanda Leta ya Habyarimana ivuga ko bitakunda kuko ngo igihugu cyuzuye.

Bwana Muberuka Leo Umukozi kuri uru rwibutso rwa Nyarubuye yavuze ko umututsi wa mbere yiciwe imbere ya Kiliziya ya Nyarubuye.Ubwicanyi bwatangiye ubwo Abatutsi batangira gutotezwa bazizwa uko bavutse kugeza ubwo abarenga ibihumbi 50,000 bahatakarije ubuziman muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Vice Mayor

Vice Mayor w'akarere ka Kirehe uri i Buryo afatanyije n'umukozi w'urwibutso babanje guha ikaze Ubuyobozi bwa MTN

Umuyobozi wa MTN

Umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker ari kumwe n'uwamufashaga [Uri i Buryo] kumva ubutumwa mu rurimi rw'Icyongereza

Habereye ubwicanyi bw’indengakamere:

Bwana Muberuka yavuze ko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro kugeza ubwo Interahamwe zakoresheje urusenda kugira ngo barebe ko ntawarokotse nawe yicwe.Uwitwa Rubanguka (utazwi neza irindi zina rye) niwe wazanye icyo gitekerezo cyo gukoresha urusenda bashaka ugihumeka mu bishwe.Yavuze ko interahamwe zakoresheje ibikoresho bitandukanye birimo udufuni, imipanga,impiri n’imbunda mu kwica abari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye.

Muri uru rwibutso harimo ibimenyetso byerekana y’uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta yariho. Hari imyenda n’ibishura by’abishwe iri muri uru rwibutso; imwe n’imwe iracyagaragaraho amaraso. Hari kandi imivure yashyirwagamo amaraso y’Abatusti ngo kugira ngo barebe ko ahinduka amata. Inka, amazu n’ibindi bikoresho by’abatutsi babaga bishwe byigabizwaga n’Interahamwe. Hari kandi icyuma cyakoreshwaga n’Interahamwe bagakura mu batutsi bimwe mu bice by’umubiri birimo umutima n’ibindi bakabirya.

Iyo ukomeje muri uru rwibutso ubonamo ishusho ya Yezu/Yesu yaciwe umutwe, amaguru n’amaboko.Bwana Leo yavuze ko Interahamwe n’abasirikare batemye iyo shusho bavuga ko nayo isa n’abatutsi; ibintu bigaragaza ko byari byateguwe.Iyo usohotse mu rwibutso ubona amabuye agera kuri atatu yakoreshwaga n’Interahamwe bacyarizaho imihoro n’ibindi bikoresho bakoresheje mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi.

mu rugendo

bateze amatwi

Bari kumva uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa

Hafi y’aho nko muri metero imwe hari umusarane wakoreshwaga n’ababikira babaga kuri Kiliziya ni nawo waroshywemo abatutsi benshi. Hari umugore umwe warokotse wari ufite umwana ariko ngo uwo mwana yarashwe ubwo yari mu mugongo ahetswe na Nyina.

umuyobozi

Yanditse ubutumwa bw'ihumure mu gitabo cy'abasuye urwibutso 

yanditse

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker ufite inkomoko mu Buholandi yabanje gushimira ababahaye ikaze ku rwibutso rwa Nyarubuye avuga ko mbere y’uko Ubuyobozi n’Abakozi basuura urwibutso rwa Nyarubuye babanje kumenya no kumva amateka y’ibyahabereye; avuga ko ari ibintu bibabaje asaba ko bitazongera kubaho ukundi. Yagize ati:

Mbere y’uko tuza twabanje kumenya amateka y’uru rwibutso kandi byadukozeho cyane. Kuba twageze hano tukumva ubuhamya amaso ku yandi byadukozeho ndetse twavuga ko twabonye ibirenze ubwenge bwa muntu. Birababaje kuba abantu bahungira hano bumva ko bagiye kurokokera mu rusengero nka hantu hari hizewe ariko bikarangira bishwe…Mu magambo ntabwo wabona uko usobanura ubugome bw’Interahamwe n’abasirikare kuko bari bahindutse mu buryo umuntu adashobora kwiyumvisha no gusobanura.

Yakomeje avuga ko ari byiza kuba hakomeje kubaho ibiganiro na gahunda yo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Ati:"Bizakomeze (kwibuka) kubaho kugira ngo buri wese ajye ahora azirikana amateka mabi yagejeje igihugu ku mahano aharanira ko bitakongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda no mu mahanga."

Yakomeje avuga ko nka MTN Rwanda basuuye urwibutso rwa Nyarubuye kugira ngo bakomeze kubakira ku byakozwe n’Ubuyobozi b’urwibutso banafashe abacitse ku icumu kwiteza imbere no kumva ko batari bonyine muri iki gihe no mu bindi bihe bizaza.Ati “Ikindi tugambiriye kurushaho ni ukugira ngo dukumire ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi n’ibyo ngira ngo tugomba kwereza ho imbaraga zacu cyane.”

Ashingiye ku intambwe imaze guterwa mu Rwanda yaba mu Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda asanga ari umusingi mwiza w’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.Ati“Ndibaza ko u Rwanda n’abaturage uburyo babyitwayemo hamaze kugaragara ko aya mateka atazongera kubaho ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi….Ibiganiro bigomba gukomeza kubaho kugira ngo dukumire aya mateka mabi atazongera kubaho ukundi ubu n’ejo hazaza.”

MTN Rwanda yatanze inkunga yo gufasha urwibutso rwa Nyarubuye

Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko bateguye impano yo gufasha urwibutso rwa Nyarubuye mu gukomeza kwiyubaka.Yanavuze ko hari impano bageneye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. MTN Rwanda ikaba yahaye Miliyoni eshanu akarere ka Kirehe yo gufasha urwibutso rwa Nyarubuye inatanga Miliyoni ebyiri zo gufasha abacitse ku icumu.

vice.mayor

Vice Mayor w’Akarere ka Kirehe Madamu MUKANDARIKANGUYE Gérardine

Vice Mayor w’Akarere ka Kirehe Madamu MUKANDARIKANGUYE Gérardine yashimye byimazeyo Ubuyobozi bwa MTN Rwanda ku nkunga bwatanze, avuga ko ari umusanzu uje gutera ingabo mu bitugu ubuyobozi bw’akarere n’ubw’urwibutso. Yagize ati:

Ni igikorwa gikomeye cyane kandi ntekereza y’uko umuntu yakita igikorwa cy’Ubumuntu ndetse no kuba mwaratekereje mu buryo bwombi gutera inkunga urwibutso, ni inyubako ikenera gusanwa ifite abakozi bahoraho, ikenera gukorerwa amasuku kandi mugatekereza no gufasha abacitse ku icumu. Ndagira ngo mu izina ry’Akarere tubashimire tubikuye ku mutima. Turacyafite imiryango imwe iri mu bacitse ku icumu batishoboye bafite ibibazo bitandukanye ubu rero kuri twebwe nk’Akarere akaba ari inkunga ikomeye yo kongera kubafasha mu bibazo bafite kandi tubizeze y’uko tuzabamenyesha abo yafashije (yavugaga inkunga yatanzwe na MTN Rwanda).Tuzafasha bose tukanabamenyesha ibyo yabafashije kugira ngo uruhare rwanyu muzarumenye bitakiri muri sheki gusa ahubwo ari mu bikorwa….

Mukanoheri

Mukanoheri Theopista Vice Prezida wa IBUKA yashimye inkunga bahawe na MTN Rwanda

Mukanoheri Theopista Vice Prezida wa IBUKA mu murenge wa Nyarubuye uvuka mu Kagari ka Nyarutunga akaba ari naho yarokoye uri mu bakiriye inkunga bahawe na MTN Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko bishimiye inkunga bahawe.Yagize ati

Igikorwa cya MTN twacyakiriye neza. Ni iby’igiciro gikomeye kubona abantu nka mwe muza kudufata mu mugongo muri kino gihe.Twebwe tubiha agaciro cyane, cyane ko muri ibi bihe turimo tuba turi mu kibazo cy’agahinda twibuka imiryango yacu yashije ariko iyo tubonye abantu nk’aba baje kudufata mu mugongo ndetse bakagira n’inkunga batugenera ingana gutya bagatera n’inkunga urwibutso rwacu biradushimisha cyane.

Yavuze ko inkunga bahawe bagiye kuyikoresha mu mishinga itandukanye irimo no gufasha abacitse ku icumu batakibasha kwikorera.Anavuga ko hari amazu menshi yubatswe na FARG yangiritse ariko ko babonye uburyo bwo kuyasana.

Gidia

Gidia yavuze icyatumye bahitamo gusuura urwibutso rwa Nyarubuye

Gidia Gasana Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko bahisemo gusuura urwibutso rwa Nyarubuye nyuma yo kureba mu nzibutso zitandukanye zo mu Rwanda bagasanga urwibutso rwa Nyarubuye rufite amateka yihariye kandi ngo nabo yabakozeho.

Yavuze ko bagize amatsiko yo kumenya no kumva neza uburyo Abatutsi bahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye bishwe. Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda yabaye intwari mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari nayo mpamvu buri munyarwanda akwiye kumva ko ntakiza cy’amacakuburi kuko ageza kuri Jenoside. Yagize ati:

Uburyo abazize Jenoside bibukwa hano i Nyarubuye ni ibintu bibasha gukiza imitima y’abakomerekejwe na Jenoside tukaba twifuza ko n’ahandi hose bahabwa kano gaciro bakubakirwa inzibutso n’aho bashyingurwa hiyubashye nk’aha ngaha.

Agendeye ku byavuzwe n’Umuyobozi wa MTN Rwanda yavuze ko intambwe yo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ihoraho. Ati:"Ntabwo twavuga ko ibyakozwe bihagije kuko hari n’urubyiruko ruba ruvuka rutazi ibyabaye ni byiza rero ko Leta y’u Rwanda nk’uko yiyemeje ikomeza bino biganiro na bino bikorwa byo kwibuka no gusobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

REBA AMAFOTO:

abakozi

abakozi ba MTN

umudamu

bibutse

Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

yunamiye

Vice Mayor yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

umuyobozi yunamiye

Umuyobozi wa MTN yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso

abakozi ba MTN RWANDA

Kwibuka24

MTN yahaye akarere ka KIREHE Miliyoni eshanu zo gufasha urwibutso rwa Nyarubuye

Vice mayor na Mtn

abacitse ku icumu

ifoto

Umufasha w'Umuyobozi wa MTN uri i bumoso ari kumwe n'umugabo we ndetse na Vice Mayor wa Kirehe

urwibutso

Bafashe ifoto y'Urwibutso

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND