RFL
Kigali

Martin Baruta uhugiye mu gutegura album ya gatatu yasohoye indirimbo nshya 'Uburyohe' yakoranye na Noah-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/04/2018 8:50
0


Martin BARUTA umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Noah bakaba barayise 'Uburyohe'. Ni indirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko uwasogongeye kuri Yesu aryoherwa.



Nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com, muri iyi minsi Martin Baruta ahugiye mu gutegura album ye ya gatatu. Ni album izaza ikurikira album ye ya mbere yitwa 'Ni nde gitare' na Album ye ya kabiri yitwa 'Ni cyo gituma'. Indirimbo igaragaza amashusho aherutse gushyira hanze yitwa Haleluya. Album ya 3 arimo gutegura izaba igizwe n'indirimbo 8, kugeza ubu amaze gukoraho indirimbo eshatu. Martin Baruta yakomeje avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya 'Uburyohe' yakoranye n'umuhanzi witwa Noah. Martin Baruta yagize ati:

Mpugiye muri Album yanjye Vol 3 izaba igizwe n'indirimbo umunani 8 kugeza ubu maze gukoraho indirimbo 3 ziri hanze. Kuri ubu nkaba nishimiye kubasangiza indirimbo yanjye ya 4 yitwa Ni Uburyohe. Message ikubiye muri iyi ndirimbo Imana yampaye kubabwira ni uko uwasogongeye kuri Yesu aryoherwa bidasanzwe. Message yindi ni uko Yesu k'uwamwakiriye ari uburyohe, naho indi Message ku muntu utarakira Yesu ni agahinda n'umubabaro mwinshi. Nsoza ndagira inama abamuvuyeho mwese ni mugaruke aracyabakunda ni umunyembabazi ibihe byose. Mbifurije kuryoherwa n'iyo ndirimbo cyane ubutumwa burimo.

Martin Baruta

Martin Baruta ahugiye mu gutora indirimbo zizaba zigize album ye ya 3

Noah in Uburyohe

Noah wumvikana mu ndirimbo 'Uburyohe' ya Martin Baruta

UMVA HANO 'UBURYOHE' YA MARTIN BARUTA FT NOAH

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND