RFL
Kigali

Kwibuka24:Icyumweru cy'icyunamo cyasorejwe i Rebero hibukwa abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2018 12:24
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018 ni bwo mu Rwanda hasojwe icyumweru cy'icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Gusoza icyumweru cy'icyunamo byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.



Umuhango wo gusoza icyumweru cy'icyunamo ku rwego rw'igihugu wabereye i Rebero mu gitondo cy'uyu wa Gatanu, wayobowe na Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza. Uyu muhango wabimburiwe no gishyira indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'abanyapolitiki 12 barwanyije umugambi w'amacakubiri na Jenoside ndetse n'abandi bahashyinguye.

Mu banyapolitiki 12 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, harimo; Uwari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, abari abayobozi b’ishyaka rya PL barimo Landouard Ndasingwa, Kabageni Venatie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare na Aloys Niyoyita. Aba bose bazize ibitekerezo byabo bitahuzaga n’ibya Leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Bamwe mu banyacyubahiro bitabiriye gusoza icyumweru cy'icyunamo

Hon Bernard Makuza yavuze ko kwibuka ari umuco w'abanyarwanda. Yagize ati: "Kwibuka byahozeho mu muco wacu. Ni uguha agaciro abacu batabarutse. Kwibuka abazize Jenoside y'Abatutsi byo ni ukwibuka bidasanzwe kubera politiki mbi yatugejeje kuri Jenoside ndetse n'ingaruka zabyo. Ni yo mpamvu twahisemo Kwibuka twiyubaka." Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka. Ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi si impanuka. Yashobotse kubera politiki n'ubuyobozi bubi. Indangagaciro dusanga mu bayobozi twibuka none, biraduha ikigereranyo kiri hagati y'ikibi n'icyiza."

Bernard Makuza yahamije nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda

Bernard Makuza yashimye ko gahunda zo Kwibuka zigenda zirushaho gutegurwa neza, ku bufatanye n'inzego zitandukanye ndetse no kwitabirwa. Ashimye umuryango mpuzamahanga washyizeho umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahamije ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda kuko ubuyobozi u Rwanda rufite bufite umurongo wa Politiki wimakaza Ubumwe bw'Abanyarwanda.Ati:

Ubuyobozi buratandukana ndetse na Politiki ziratandukana. Ubuyobozi bwahoze mu gihugu cyacu ni bwo bwateguye kandi bukora Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubwo dufite ubu bushyize imbere Politiki y'ubumwe bw'Abanyarwanda Bose, nta vangura. (....) Abayihakana (abahakana Jenoside yakorewe abatutsi), ukuri ntikuzabura kubereka ko guca mu ziko ntigushye.

Bernard Makuza ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye gusoza icyumweru cy'icyunamo

Kwibuka ni ugukomera ku bumwe n'agaciro by'abanyarwanda

Bernard Makuza yavuze ko kwibuka ari ugukomera ku bumwe bw'abanyarwanda, abayobozi akaba ari bo bakwiriye gufata iya mbere. Bernard Makuza yavuze ko iyo muri Jenoside yakorewe abatutsi haboneka abanyapolitiki benshi barwanya amacakubiri, Jenoside itari kubaho. N'ubwo hasojwe icyumweru cy'icyunamo, Bernard Makuza yatangaje kwibuka bitarangiye, aboneraho gukangurira abanyarwanda kwitabira ibikorwa byo kwibuka bigikomeje mu minsi ijana, bagafata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati:

Iyo u Rwanda rugira abanyapolitiki benshi nk'abashyinguye hano barwanyije amacakubiri, ntituba twarageze kuri Jenoside. Kubibuka ni ukwemera umurage wabo. Kubibuka by'ukuri ni ukubafataho urugero, tukemera uwo mukoro. Kwibuka ni ugukomera ku bumwe n'agaciro by'Abanyarwanda, abayobozi tugafata iya mbere. Umusaruro wo gushyira hamwe n'iterambere bidaheza birigaragaza. Bizatubera ku kubaka u Rwanda twifuza. Ntawatugamburuza ku byiza twifuza, cyangwa ngo aduhigike adusubize inyuma. Icyumweru cyo kwibuka turagishoje none ariko kwibuka birakomeza mu minsi ijana. Ndakangurira Abanyarwanda bose gukomeza kwitabira ibyo bikorwa byo Kwibuka by'umwihariko dufata mu mugongo abacitse ku icumu.

AMAFOTO MU GUSOZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO

Bunamiye abatutsi n'abanyapolitiki bishwe muri Jenoside mu 1994

Bernard Makuza yunamiye abatutsi n'abanyapolitiki bishwe muri Jenoside mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND