RFL
Kigali

Wari uzi ko hari ibiribwa bishinzwe gukora isuku mu mubiri wawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/04/2018 5:48
0


Mu buzima busanzwe usanga abantu bakunze gukora isuku inyuma ku mubiri ariko bakirengagiza ko n’isuku y’imbere mu mubiri iba ikenewe aribyo bita detoxification mu ndimi z’amahanga.



Ese ni iki wakoresha ngo ukore isuku y’imbere mu mubiri wawe?

Abashakashatsi bavuga ko hari bimwe mu binyobwa ndetse n’ibiribwa bishobora kugufasha gukorera isuku umubiri wawe w’imbere kandi ukagubwa neza biturutse kuri iyo suku wakoze, bimwe muri byo harimo:

Amashu: Abahanga bagaragaje ko amashu ari kimwe mu biribwa bifite uruhare runini mu gusukura impyiko z’umuntu ari nazo ahanini zifite akazi ko gusohora imyanda iba yinjiye mu mubiri w’umuntu, mashu rero ni kimwe mu bifasha umuntu kugira ubushake bwo kujya mu bwiherero ari nako umuntu aba asohora ya myanda y’imbere mu mubiri.

Amazi: Amazi ni kimwe mu binyobwa by’ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko aramutse abuze n’ubuzima bwahagarara, amazi rero ni yo afasha za mpyiko twavuze haruguru gusohora imyanda yose uko yakabaye iba yageze mu mubiri.

Ibitunguru: Nubwo kenshi abantu babikoresha bakaranga ibyo kurya cyangwa akenshi bakabishyira muri salade ariko burya ibitunguru ni kimwe mu bifasha umubiri gusohora imyanda neza.

Indimu: Bitewe na vitamine C iyibonekamo, indimu ifasha umubiri kugabanya ibinure no gutunganya ibiribwa biba byageze mu gifu.

Src: steptohealth.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND