RFL
Kigali

Kwibuka24:Inzira y'umusaraba Karekezi Olivier yanyuzemo muri Jenoside akarokorwa no gukina umupira w’amaguru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/04/2018 10:50
2


Karekezi Olivier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera gukina umupira w’amaguru, mu buhamya bwe avuga ko yaharaniye kuvamo umukinnyi ukomeye.



Karekezi, ni umwe mu bakinnyi bagize amateka meza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda babayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya APR FC (1998-2004) akina no muri Suwede na Tunizia. Yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (2000-2013), amenyekana ku kazina ka “Danger Man” kubera ubuhanga bwe mu gutsinda ibitego.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga y’ubutoza y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA Pro Licence A). Yanabaye umutoza wa Rayon Sports kuva Nyakanga 2017-Gashyantare 2018. Nyuma y’amateka n’ubuzima yabayemo muri Jenoside yakorewe abatutsi, Karekezi Olivier nta bwo yaheranywe nayo kuko yaje kwiyubaka agira n’indi ntambwe atera kandi ishimishije.

Karekezi yanyuze mu nzira y’umusaraba mu 1994

Karekezi Olivier Fils yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, tariki 25 Gicurasi 1983. Avuka mu muryango w’abakobwa 3 n’abahungu 3 (abahungu babiri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi). Ise umubyara yapfuye azize impanuka y’imodoka mu 1987. Muri Mata 1994, Karekezi, mukuru we na Maman we bahise bahungira kuri Paruwasi Gatolika ya Gikondo bari baturanye naho mushiki wabo muto aguma mu rugo rwa Ntibahumatse Jean Baptiste, umunyamakuru w’inshuti y’umuryango wabo. Icyo gihe bashiki be bakuru babiri bo bari mu Bubiligi.

Karekezi avuga ko ubwicanyi bugitangira kuri Paruwasi ya Gikondo tariki 09 Mata 1994, bahise bica mukuru we na maman we. Ati “Mama na mukuru wange bahise babica. Nge nabashije gusohoka muri Paruwasi. Hari umugabo Papa yafashije kera, ni we wamvuganiye mva kuri Paruwasi. Ngeze mu rugo nsanga umukozi wo mu rugo bamutemye ntiyapfa, ibintu  byo mu rugo babitwaye n’inzugi basenye. Nabanye n’umukozi, ariko hari undi mukuru wanjye nari nabuze, na we yaje kuza turabana, batubwira ko bazatwica itariki 05 Gicurasi 1994”.

Uko yarokowe no gukina umupira w’amaguru

Karekezi Olivier avuga ko abicanyi batiriwe bategereza iyo tariki, ahubwo ko bahise baza babajyana ku cyobo cy’i Gikondo aho biciye mukuru we wari usigaye, we arokorwa n’umuntu wari umuzi mu ikipe y’abana y’i Gikondo. Yongera kuvuga ko yaje gutakambira mukuru we kugira ngo na we bamugirire impuhwe ariko abicanyi ntibabyumva. Aragira ati:

Uwo mugabo wandokoye ntiyari azi mukuru wanjye. Ikindi, mukuru wanjye yari avuye i Burundi, aje mu biruhuko. Bahita bamwica bavuga ko avuye ku ikosi, nge bansubizayo. Bamutemeye ku cyobo ndeba, mbona gusubira mu rugo. Uwo mugabo yabashije kumfasha, nsubira aho twabaga hafi yo mu rugo. Haje undi mwana wigaga hejuru yanjye, yari afite imbunda, ahita anjyana mu Gatenga mbana n’umubyeyi we wacuruzaga imyenda, kandi yari azi Papa wanjye, ku buryo twahavuye tukagaruka i Nyamirambo kugeza Jenoside irangiye.

Image result for Karekezi Olivier amakuru

Karekezi Olivier yaharaniye kuba umukinnyi ukomeye

Karekezi yasubiye mu ishuri akomeza umupira

Karekezi Olivier avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomereje amashuri kuri APE Rugunga yimukira muri GSO Butare ari naho yatangiriye gukina mu ikipe nkuru y’i Ntare mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 1998. Karekezi yerekana ko umupira wamufashije kurenga amateka y’ubuzima bwe. Ati: “Ubuzima bwanjye bwinshi bwabaye iby’umupira. Umupira wanyibagije ibintu bimwe na bimwe ariko nywutangira mu 1997/1998, nta bwo byari byoroshye. Ariko muri 2000 gukomeza nari nararangije kubyakira, numva ntangiye kumva nkunze cyane umupira”.

Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, warakotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaharaniye kuba umukinnyi ukomeye

Anagaragaza kandi ko bitari byoroshye kujya gukinana n’abana bafite ba Se na ba Nyina bishe ababyeyi be muri Jenoside yakorewe abatutsi. Agira ati:“Kuba wararokotse, ababyeyi n’abavandimwe barishwe, hanyuma wagera mu mupira ugahura n’abakinnyi bafite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside; nta bwo byari byoroshye ariko umuntu yabashije kugumana nabyo. Nabaye kapiteni wa APR FC n’uw’ikipe y’igihugu, byansabaga gukomera, nkamenya icyo gukora.”

Gukina muri APR FC byamwubakiye icyizere cy’ubuzima

Karekezi Olivier yerekana ko kimwe mu byamwubatse cyane ari ibiganiro yagiranaga n’abayobozi bakuru b’ingabo banamuyoboraga muri APR FC bakamuhumuriza. Ati: “Byari bigoye ariko nahuye n’ubuyobozi bw’ingabo ku buryo naganiraga n’abantu b’abagabo, bakampa ingero z’imiryango itarigeze irokokamo umuntu, ugasanga umuryango warazimye. Byatumye mva mu guhora nigunze, ahubwo nkajya nshimira Imana kuko hari abasigaye mu muryango wanjye.”

Karekezi Olivier anavuga ko kuba barabaye mu ikipe ya APR FC itwara ibikombe nabyo byamwubatse kurushaho. Ati: “Ntangira muri APR FC nta bwo byabaye byiza. Muri 2002 na 2003 twagize ibihe byiza dutsinda. Nyuma tujya mu gikombe cya Afurika. Muri APR twageze muri ½ cya Confederation Cup, ndibaza ko umusaruro wari mwiza kuri kariyeri yanjye, narabyishimiye”.

Avuga ko atazigera yibagirwa mukuru we wamubaga hafi

Karekezi Olivier avuga ko atazigera yibagirwa mukuru we wamushyigikiraga mu mupira kandi yanafatiragaho urugero. Ati:“Mukuru wanjye, Aimable nakurikiraga, yakundaga umupira ndetse yari azi gukina kundenza, hari n’ibyo namwigiyeho. Ndibuka ko yajyaga ansanga ndi gukina akambwira ngo ntahe mu rugo. Ndibaza ko nateye ikirenge mu cye, aho atabaye narahamubereye. Ku babyeyi, hari ibyo bakoze, hari n’ibyo badusigiye. Nanjye numva hari ibyo nzasigira abana banjye na bo bakazagira abo babisigira”.

Karekezi asaba Abanyarwanda kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakabereka ko batari bonyine. Ati:“Ni ugushyira ingufu mu kurwanya icyatuma bahera mu bwigunge, bagakora cyane kandi dufite ubuyobozi bwiza, aho igihugu cyacu kigana haragararira buri wese. Ibyo ababyeyi batabashije kugeraho,  igihe ni iki ngo dutere ikirenge mu cyabo, turenge n’aho bari kuzagera. Tugerageze gufatanya mu bihe bikomeye, kuko hari bamwe batabashije kubivamo”.

Src:Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soso6 years ago
    I remember Aimable, your mother, inzira y'umusaraba waciyemo niyo nanjye naciyemo ariko Imana hari icyo yaturokoreye.Dukomere brother imbere ni heza
  • bei6 years ago
    Birababaje gusa ni amateka yacu atazigera asibangana mumitima kubwabo twabuze bazira uko bavutse,bityo dukomere cyane kandi Imana ibakire kugera igihe tuzahurira nabo.





Inyarwanda BACKGROUND