Gasore Serge Foundation umuryango ureba umuryango nyarwanda mu byiciro bitandukanye yaba muri siporo, ubuzima, uburezi n’ibindi, kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018 bakoze urugendo rwo kwibuka bava ahubatse iki kigo bagana i Ntarama ku rwibutso rwa Jenoside aho banaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Rwari urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba abari batuye i Ntarama banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Byatwaye iminota 50’ kugira ngo itsinda ry’abari bari muri uru rugendo bagere ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwubatse i Ntarama.
Nyuma yo kugera kuri uru rwibutso ruri hafi y’ibiro by’umurenge wa Ntarama, abitabiriye iki gikorwa baganirijwe ku mateka yaranze ahubatse uru rwibutso kuko haguye abarenga ibihumbi bitanu (5000) ubwo bageragezaga kuhahungira kuko hari hubatse Kiliziya, abaturage bumvaga ko nta mwicanyi watinyuka kuhabasanga ngo abe yabica, gusa uko babikekaga siko babisanze kuko barishwe.
Nyuma yo guhabwa amateka ku byabereye kuri iyi Kiliziya, habayeho igikorwa cyo kwerekwa ibice byose bigize uru rwibutso hanasobanurwa uko byagiye bigenda icyo gihe. Nyuma ya gahunda yarebanaga no gusura urwibutso, hakurikiyeho gahunda yo kujya gutaha inzu ikigo “Gasore Serge Foundation” bubakiye uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uwamahoro Laetitia w’imyaka 36 mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 12, abavandimwe be n’umuryango we bicwa muri icyo gihe aza kurokoka ndetse ubuzima buza kumubera bubi kurushaho kugeza ubwo agaragaye ashaka kujya guta umwana yari ahetse kuko ngo yumvaga nta bundi buzima asigaje ku isi.
Mu kureba ko yakongera kugarura ubuzima ni bwo Gasore Serge washinze akaba anayobora ikigo “Gasore Serge Foundation” yashatse ubushobozi ahitamo kumwubakira inzu nyuma baramuremera ku buryo Uwamahoro kuri ubu avuga ko ubuzima bwagarutse.
Mu ijambo rye, Uwamahoro Laetitia yavuze ko icyo yakwita inzu yabagamo yari ibabaje cyane kuko ngo nta rugi yagiraga, inkuta zari zarahengamye ndetse izindi zaraguye imbere kuko ngo nta cyumba cyabagamo yewe no kuvirwa ngo byari bimurembeje bigakubitiraho no kuba nta cyo kurya yagiraga cyahaza abana.
Uwamahoro avuga ko kandi ngo ubwo yabaga yabonye icyo guteka, hari igihe ngo imbwa zazaga zikabimutwara kuko inzu yabagamo nta burinzi na bumwe yari ifte ku buryo byabuza inyamaswa kwinjira. Uwamahoro Laetitia yagize ati:
Nabayeho nabi mu buryo bwose bushoboka ariko amasengesho yanjye yakomeje kunkomeza n'ubwo byageze aho byanga nkumva nakwiyahura. Nyuma umwe mu bana mfite yaje kumbwira ko yarose turi mu nzu nziza ariko ngo yashatse urufunguzo ngo afungure ararubura. Nanjye naje kubirota mbura urufunguzo, Imana rero yaduhaye Gasore Serge kugira ngo umugambi wayo usohore.
Gasore Serge washinze akaba ari n’umuyobozi w’ikigo “Gasore Serge Foundation” yavuze ko ari ibihe bikomeye ku bantu batuye i Ntarama kuko ngo ukwezi kwa Mata kubibutsa byinshi bibi ariko bitagomba kubaherana ahubwo ko bagomba gushingira ku mbaraga zo kurokoka bagafashanya kongera kwiyubaka. Gasore Serge yagize ati:
Igikorwa cyari ukwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994. Twebwe rero nk’ikigo tukaba twabikoze uyu munsi by’umwihariko kuko n’ubundi dukorera hano mu Bugesera i Ntarama ari naho natwe twari turi mu gihe cya Jenoside. Nyuma yaho twaremeye umwe mu barokotse, twamusaniye inzu tunafata umugambi wo kumusura tunamushyikiriza ibintu bimwe by’ibanze yari akeneye. Icyo tuba tugamije no kugira ngo turusheho kwibuka, tukihuza tukiyubaka.
Mukantwali Berthilde umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama yavuze ko muri Mata 1994 ibyabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Bugesera cyane i Ntarama bigoye kuba abarokotse babyakira ariko ko bagomba kumva ko kuba bakiriho kandi bazakomeza kubaho.
Mukantwali kandi yavuze ko abaturage bagomba gucungirana umutekano by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka kuko ngo hakunze kuba ibikorwa biteye ubwoba bikorwa n’abagifite ingenga bitecyerezo ya Jenoside.
Uyu muyobozi yashimye ubutwari bwa Gasore Serge n’ikigo ayoboye gusa avuga ko mu gihe umurenge wa Ntarama n’Akarere ka Bugesera baba bafite abantu benshi nka Gasore byazaba byiza kurushaho kuko ngo byafasha Leta mu bikorwa byo kubaka igihugu.
Mukantwari Belthilde umunyabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ntarama
Col.Edouard Mazuru umuyobozi mukuru w’ingabo mu Karere ka Bugesera yavuze ko abanyarwanda bose bagomba guhugira kuri gahunda zubaka igihugu kuko ngo cyatakaje ingufu nyinshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Col.Edouard Mazuru umuyobozi w'ingabo mu Karere ka Bugesera
Col.Edouard Mazuru yakomeje avuga ko yaba abatuye Akarere ka Bugesera n’igihugu cyose bagomba gutuza bakizera umutekano igihugu gifite bagakomeza guharanira kubaho kuko ngo ibihe barokotse ari byo byari bikomeye kurusha ubu uko bameze.
Mbere y'uko urugendo rutangirira ku kigo "Gasore Serge Foundation"
Mu nzira bagenda
Bageze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama
Umukozi usobanurira amateka abasura urwibutso rwa Jenoside ruri i Ntarama
Nyuma hakurikiraho gutemberezwa ibice bigize urwibutso
Hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside bashyiguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Gasore Serge n'umufasha we Gasore Esperence bashyira indabo ku mva
Col.Edouard Mazuru (Ibumoso), Gasore Serge (hagati) na Gasore Esperence (Iburyo) bakurikiye amateka y'ibyabereye ahari ikiliziya i Ntarama
Gasore Esperence umufasha wa Gasore Serge
Gatera Alphonse warokokeye i Ntarama yatanze ubuhamya kugira ngo abatabizi bagire ishusho basigarana
Hatahwa inzu ya Laetitia Uwamahoro iri inyuma gato y'ibiro by'umurenge wa Ntarama
Uwamahoro Laetitia atanga ubuhamya ku buzima bwe
Uwamahoro Laetitia yashyikirijwe ibyangombwa nkenerwa
Gasore Serge umwe mu barokokeye i Ntarama
Uwamahoro Laetitia (Ibumoso) na Gasore Esperence (Iburyo)..Uyu mwana uri hagati ni uwa Laetitia Uwamahoro yiga mu kigo Gasore Serge Foundation
Uwamahoro Laetitia azajya akoresha ingufu ziva kuri Mobisol
Inzu yaratashywe
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO