RFL
Kigali

REB yashyize ahagaragara itangazo rijyanye n’itangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2018

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/04/2018 13:21
1


Ministeri y’uburezi iramenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri n’abagize amashyirahamwe atwara abagenzi ko igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2018 kizatangira kuwa mbere tariki 16 Mata 2018.



Ministeri y’uburezi iboneyeho kwibutsa ko umunsi wo gusubira ku masomo ku banyeshuri biga bacumbikirwa ari Kuwa Gatandatu tariki 14 Mata 2018. Abanyeshuri basazubira ku ishuri muri ubu buryo.

Kuwa Gatandatu tariki 14 Mata 2018 abanyeshuri bazajya ku ishuri ni abiga aha hakurikira:

-Mu ntara y’Amajyepfo: Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Huye 

-Mu ntara y’uburengerazubaRusizi: Nyamasheke 

-Mu mujyi wa Kigali: Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo 

Naho ku cyumweru tariki 15 Mata, 2018 hazagenda abanyeshuri biga aha hakurikira: 

-Mu ntara y’Amajyepfo: Gisagara, Ruhango, Nyaruguru na Nyamagabe 

-Mu ntara y’Uburengerazuba: Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu 

Kuwa mbere tariki 16 Mata, 2018 hazagenda abanyeshuri bo mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba nk'uko itangazo rya REB ribigaragaza.

Ministeri y’uburezi kandi irasaba abanyeshuri kuzajya ku ishuri bambaye umwenda w’ishuri ndetse bitwaje amakarita abaranga, irasaba kandi abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzakurikiranira hafi iby’ingendo z’abanyeshuri bakareba ko bahagerera igihe.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABAKURAMA anastase3 years ago
    nihanganishije umuryango wapadiri OBALIDRY





Inyarwanda BACKGROUND