RFL
Kigali

Kwibuka 24: Ubuhamya bubabaje bwa Nyirabanze, abaganga banze kumubyaza kubera ko yari umututsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/04/2018 12:48
0


Nitwa Nyirabanze Clemence mfite imyaka 56, muri Jenoside yakorewe abatutsi nari ntuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Rambura, nari umubyeyi ufite imyaka 32, icyo gihe nari ntwite inda y’imvutsi ariko ibyambayeho ni agahomamunwa.



Aho twari dutuye Jenoside yatangiye kugeragezwa mbere y'uko iba kuko ndibuka ko inda yanjye ifite amezi atandatu ni bwo umwe mu nterahamwe twari duturanye yambwiraga ko ntazabyara n'ubwo abona niteguye kubyara. Kuva icyo gihe natangiye kugira ubwoba ku buryo nta hantu nari nkibasha kujya kubera gutinya ko bangirira nabi.

Igihe cyo kubyara kigeze rero nagiye ku ivuriro bambwira kuzagaruka  mu ntangiriro z’ukwa kane, muri iyo minsi rero ni bwo indege y’uwari umukuru w’igihugu yarashwe ibintu biradogera ku ivuriro ndetse no kuri paruwasi kuko byombi nari mbyegereye, batangira kurasa abapadiri babaga aho bavuga ko ari njye bakurikizaho.

Uwaje kumpa ayo makuru yangezeho mpita njya kwihisha iwabo w’umugabo kuko batahigwaga ariko ngezeyo bavuga ko naho bari buhansange biba ngombwa ko mpava kandi ubwo ndakuriwe cyane ndetse ndanaribwa bikomeye. Nahise nigira inama yo kujya kwa muganga nibwira ko ari naho ndi bubonere ubufasha nkabyara ndagenda ngezeyo nsanga umuyobozi w’ibitaro ari we chef w’interahamwe yavuranaga imbunda.

Ninjiye mu bitaro aranyakira arangije anyereka aho ndyama nibwira ko agiye kumfasha arangije antunga imbunda arambwira ngo nindyame aho igihe nikigera nzabyara, nibuka ko aho nari ndi hari hari indi nterahamwe iharwariye iyo kwa mabukwe bangemuriraga ni we wabyiriraga inzara ikandya bikomeye kandi nkuriwe na n’ikindi nari nshoboye kwikorera.

Ubwo uko wa muyobozi w’ibitaro yazaga kundeba aho kumbyaza yantungaga imbunda akambwira ngo igihe nikigera uzabyara. Nakomeje kuba aho ariko amasasu avuza ubuhuha hirya no hino, mu ijoro muganga yari bunyice ni bwo haje umuzamu w’aho ku bitaro yari yarabonye amahugurwa y’ababyaza maze anzanira imiti ya Kinyarwanda aramfasha ndabyara ndetse mbasha no gutoroka ibitaro mu bintu bitari byoroshye.

Nkimara gutoroka nibwiraga ko byose birangiye numvise ko muganga  na wa wundi twari turwaranye barimo kumpiga mfata uruhinja rwanjye tujya kwihisha mu mibyuko, ubwo imvura ni ko ituriho njye n’uruhinja kugeza igihe Jenoside ihagarikiwe. Ndashima Imana yampaye umwana muzima uyu munsi wa none yitwa MIZERO Alice yatangiye kaminuza.

Src: Kigali today.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND