RFL
Kigali

U Busuwisi: Amahanga yateye inkunga Habyarimana yasabwe kwerekana inyandiko z’ibikorwa byabo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2018 12:06
0


Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 mu mujyi wa Geneve mu gihugu cy’u Busuwisi, Leta y’u Rwanda yasabye amahanga yateye inkunga ya Politiki, iya gisirikare n’iy’imari Habyarimana Juvenal kwerekana inyandiko z’ibyo bikorwa byabo kuva mu 1990 kugeza mu 1994.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mata 2018 mu Busuwisi habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango wateguwe ku bufatanye bw’Ambasade y’u Rwanda ikorera i Geneve n’Umuryango w’Abibumbye. Amahanga yateye inkunga Leta yariho guhera mu 1990-1994 yasabwe kwerekana inyandiko z’ibyo bikorwa mu nyungu z’amateka n’ubutabera.

Muri uyu muhango ibiganiro byatanzwe byikije ku mpamvu yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside, aho ababyitabiriye basobanuriwe ko kwibuka bikorwa kugira ngo ukuri kwa Jenoside kumenyekane ndetse n’ibimenyetso byayo bishyirwe hanze hakiri kare kugira ngo hafatwe ingamba zo guhangana nayo itazongera kubaho ukundi.

Abitabiriye ibi biganiro basabwe ko ibyo babwiye bitaba amasigara cyicaro ahubwo ko Kwibuka bakwiye kubigira ibyabo bakiyemeza kurandura imizi ya Jenoside bakarwanya n’ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibindi byaha ndengakamera bihonyora uburenganzira bwa Muntu.

u Busuwisi

Uyu muhango witabiriwe n'abantu banyuranye

Havuzwe kandi ko Kwibuka ku rwego rw’u Rwanda ari ikiraro gihuza ahahise h’u Rwanda haranzwe n’amateka mabi, uyu munsi ndetse n’igihe kizaza kirangamiwe na benshi mu Banyarwanda bamenye ko umwijima wakingurukiye urumuri.Ibi byose ngo byongera ubushake n’ingufu mu kumenya no kuvumbura ibihembera inzagano zigeza kuri Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda Francois Xavier Ngarambe yavugiye muri uyu muhango ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame Paul Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari isoko y’ibanze n’inyigisho zigamije kubaka u Rwanda rubereye buri wese. Yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje gusaba ibihugu byateye inkunga iya Politiki, iya Gisirikare n’iy’Imari Leta ya Habyarimana Juvenal gufungura inyandiko bibitse zerekana uruhare rwabo kuva mu 1990 kugeza mu 1994, bigakorwa mu nyungu z’ukuri kw’amateka n’ubutabera.

Leta y’u Rwanda kandi muri uyu muhango yasabye ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo abagicumbiye abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bafatwe bashyikirizwe ubutabera baburanishwe muri icyo gihugu cyangwa boherezwe mu Rwanda hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

kwibuka24

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND