RFL
Kigali

Kwibuka24: Dore amarorerwa yabereye ku bitaro bya Gahini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/04/2018 10:39
0


Ubu ni ubuhamya bw’umubyeyi warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu bitaro bya Gahini biri mu karere ka Kayonza ariko ahaburira umugabo we n’imfura ye bishwe urw’agashinyaguro areba n’amaso ye



Mu magambo ye bwite, MUJAWIMANA Josephine ati”Ubusanzwe njyewe nakoraga ku bitaro bya Gahini, ubwo rero mu ijoro indege y’uwari Perezida Habyarimana yahanuwe nari nakoze ninjoro ku bitaro (naraye izamu). Rero nkanjye ku giti cyanjye naraye mfite ubwoba numva mpangayitse, ni uko bigeze mu rukerera haza umugabo wararaga izamu hano ku kigo cy’abafite ubumuga witwaga Munyemana, yari umwimukira waturukaga muri za Byumba. Ubwo azamuka asakuza cyane yisararanga avuga ati ‘Umubyeyi wacu Inyenzi zamwishe murakabona mwese, ak’inyenzi kashobotse tugiye kubamara natwe mwatwiciye umubyeyi’. Ubwo twahise tugira ubwoba, nari ndi kumwe n’uwitwaga Rusatsi wari umututsi na we wishwe azize Jenoside.

Ubwo mu masaha ya saa yine hari umuforomo waturutse muri Congo twakoranaga, ni uko ndamubwira nti ugende hanze undebere uko bimeze ndebe ko nabona inzira ingeza mu rugo, ariko yaragiye abona hanze hari abantu bagiye barema udutsiko arambwira ngo ntabwo wabona aho unyura. Ubwo rero yahise angira inama yo gushaka indi nzira, ni bwo nahise mpungira mu mudugudu witwaga mu Ibiza wabagamo Abatutsi benshi, turagenda tuba mu mazu ubwo nyine ni ho nasanze n’umugabo wanjye n’abana banjye niho bari bahungiye usibye umwe muto nari mpetse.

Ubwo nyine uwo munsi hari ku itariki ya 7 Mata 1994, twari dufite umugabo wari goronome wa Komine, yaraje adusanga aho aratubwira ati noneho amanama yakozwe byakomeye mushake uburyo muhunga kuko uyu mudugudu ni wo barakurikizaho. Ni uko twahise abagabo n’abagore bahungira za Karubamba (Ubu ni mu Murenge wa Rukara), ubwo njyewe nahise nongera mfata umwana muto ndamuheka hanyuma undi mutwara mu ntoki ubundi turongera tugaruka ku bitaro hanyuma duhungira muri Pediatiri.

Mu ijoro ryo kuri iyo tariki ya 7 ni bwo ku bitaro haje igitero cy’interahamwe zifite amahiri, imihoro, amafuni n’ibisongo ndetse n’imyambi, ubwo baza bavuza induru ngo Abatutsi mwese musohoke. Ubwo njyewe nahise nza ndafungura, muri materiniti niho twari twihishe hanyuma njyewe mbwira umuhungu twari kumwe nawe wari umuforomo wakomokaga i Nyanza ya Butare, ni uko nsiga mubwiye nti aba ni abanya Gahini nibatankiza kuko tuziranye baranyica kuko tuzirany, hanyuma ndagenda ngeze hanze bahita biyamira barambwira ngo ningende kubereka muganga ariko umwe muri bo ahita ambwira ati “Dore iwanyu tuvuyeyo turababura ariko mu gitondo turabyukirayo turabahumbahumba bose nta n’inyoni turasiga”. Ubwo nyine umuganga bageze aho baramubona bahita bamutwara bamukubita ifuni baramuhondagura baramwica, hanyuma barangije baragenda ariko njyewe bahise bandeka ariko abana banjye babiri nari mfite nabo nari nasize mbahishe muri infirimiyeri nabo ntibababona.

Ubwo rero bwarakeye ku ya 8 Mata nibwo twagiye kubona tubona na babandi bari basigaye mu ngo bahungiye aho ku bitaro aho twari turi, hari harimo n’abandi bana banjye babiri hamwe na se ubabyara. Ni uko natwe twahise tubabwira duti ‘Ubu koko muraje tugiye gupfira hamwe tubone imirambo yanyu namwe mubone iyacu? Twari tuzi ko murahungira ahandi.

Umukobwa witwa Charlotte wari umuforomo mugenzi wanjye yafashe bamwe abahisha mu kigunda cyari kiri hano ruguru hubatse Laboratwari, ni uko cya gitero cyari kiyobowe na Gasana kirongera kiragaruka nimugoroba babaza umuganga umwe wari umuhutu bati mutubwire aho abatutsi bihishe… Ubwo ahita ababwira ati njyewe ntimumbaze iby’abatutsi mubibaze Charlotte ni we wabahishe, ariko nyine kuko bwari bumaze kwira bahise bagenda n’izo ntwaro zabo basubirayo nta muntu bajyanye.

Bwarakeye ku itariki ya 9 Mata haza Abajandarume baratubwira bati musohoke mwese mujye mu kibuga tubajyane i Rukara. Ubwo twagize ngo tugiye gukira hanyuma n’uwo wari uzi aho yihishe ukajya kumubwira akaza nyine turagenda twicara mu kibuga ariko abo bajandurume binjiye gato mu muryango warebaga haruguru mu Kabeza basohokona n’interahamwe nyinshi cyane ziraza zigota aho twari turi hanyuma bahita barasa amasasu menshi mu kirere ariko ako kanya nta muntu wishwe.

Twahise tubyiganira kurira amamodoka baratujyana hanyuma batugejeje i Karubamba ku kigo nderabuzima tuva mu mamodoka batangira gufata abagabo n’abasore bakabashyira hanze twe tubyiganira mu barwayi twinjira mu bitaro bareba mu masale yose ahari abagabo, bafata umugabo witwaga Karenzi na we baramwica, ubwo nari kumwe n’umugabo wanjye hanyuma nawe nibwo bamugezeho bamujyana bamukubita nanjye mpagarara mu idirishya ndareba, ngiye kubona mbona arahanutse arapfuye, nyuma muri Gacaca nibwo uwamwishe yavuze ko bari bamukubise umuhoro.

Nyuma bamaze gutsemba abatutsi b’abagabo n’abasore bari bari aho i Karubamba, ibyo bitero byongeye gusubira mu Kabeza ari naho umuhungu wanjye w’imfura yari yihishe bamusangayo baramutemagura. Nari mfite n’undi mwana wa mukuru wanjye wigaga muri Kaminuza nawe bari kumwe ariko we yashatse kwiruka bamurasa umwambi aba arapfuye, natwe rero byageze mu masaha ya nimugoroba batugarura i Gahini kubitaro.

Iyo minsi yose rero kugeza ku itariki ya 12 ubwo Inkotanyi zabohozaga hano i Gahini, abantu bakomezaga bicwa umunsi ku wundi. Nyuma rero ubwo Inkotanyi zakomeje kuturinda nyine tuba aho ariko nyine hirya no hino ababaga barahungiye mu bigunda interahamwe zabageragaho zikabica”. Uyu munsi wa none ndacyari umuforomo ku bitaro bya Gahini nubwo byantwaye igihe kinini kugira ngo nongere kwiyakira gukora mu bitaro umugabo wanjye n’umwana baguyemo.

Src: Ukwezi.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND