RFL
Kigali

Kwibuka24:Abayobozi n’abakozi ba AirtelTigo bunamiye abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2018 8:02
0


Abayobozi n’abakozi ba AirtelTigo bunamiye inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata 2018.



Kuva kuya 07 Mata U Rwanda n’isi yose bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, iki cyumweru kizasozwa kuya 13 Mata 2018.Gusa Kwibuka bizakomeza bimara iminsi 100 kugera kuya 03 Nyakanga,2018.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, urwa Bisesero, urwa Nyamata n’urwa Gisozi ni zo nzibutso Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yandikishije muri UNESCO; Urwa Nyamata haruhukiye imibiri y’abagera ku bihumbi mirongo itanu ruherereye kuri kilometero 30 ugana mu Majyepfo ya Kigali. Ni ukuvuga uturutse Nyanza ya Kicukiro ugana mu mujyi wa Nyamata.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’iminota 10 ni bwo Umukozi w’Urwibutso rwa Nyamata, Bwana Muberuka Leo, yatangiye asobanurira abayobozi n’abakozi ba AirtelTigo uko Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Nyamata bishwe.Yavuze ko mu 1992 ari bwo Leta ya Habyarimana Juvenal yagerageje Jenoside mu karere ka Bugesera bamwe mu batutsi barahunga abandi bahungira mu nsengero no mu Kiliziya. Avuga ko 85% by’abaturage bari abakirisitu ba Kiliziya Gatolika ngo Kiliziya yafatwaga nk’ahantu hadasanzwe ku buryo benshi bumvaga ko ari yo makiriro yabo barahahungira nyamara umubare munini wahaburiye ubuzima.

Yakomeje avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi nta gikorwa remezo na kimwe cyari mu karere ka Bugesera (igice cyitwaga Ubugesera) atanga urugero rw’uko nta mashuri, amavuriro amazi meza n’ibindi byinshi nkenerwa mu buzima byari bihari akaba ari nayo mpamvu benshi batangiye gushinga amashuri yigenga kugira ngo abana babo babone uko biga.Yagize ati

Uyu muhanda wa kaburimbo uje ejo bundi.Ibyo rero byatumye Abatutsi bumva ko bari bamaze gupfa mu bitekerezo. Kumva ko nta muntu,.. iyo Leta ikurwanya uri umuturage wayo ubona ko nta wundi muntu ukwitayeho nta wundi muntu wakurengera; utarengewe na Leta nta wundi muntu wakurengera.

Airtel

Umuyobozi wa AirtelTigo ari kumwe n'abakozi ndetse n'abayobozi bumva ubusobanuro bahabwaga n'umukozi w'urwibutso rwa Nyamata

Akomeza avuga ko byatumye bamwe mu batutsi bashaka uko bava mu Bugesera ariko ngo Leta ya Habyarimana yari yarashyize igituma nta muturage wemerewe gusohoka igice cy’u Bugesera. Ahari inganda ubu mu Karere ka Bugesera ngo niho habaga bariyeri yabuzaga Abatutsi kuva mu karere ka Bugesera bahunga.

Ku itariki ya 09 Werurwe 1992 ni bwo umutaliyanikazi Antonio Locatelli yishwe.Uyu akaba ari umwe mu bashyinguwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ashimirwa uruhare yagize mu kurokora abatutsi bahirwaga. Bwana Muberuka Leo yavuze ko uyu mutariyanikazi mbere y’uko apfa yabanje gutabariza Abatutsi abwira amahanga ko hari Jenoside yategurwaga mu Rwanda, yabinyujije mu binyamakuru, abwira ibihugu bitandukanye anabwira Human Right Watch.

abakozi ba Airtel

Bamwe mu bakozi ba AirtelTigo

Uyu mutariyanikazi yabwiye amahanga ko hari abatutsi bamaze kwicwa kandi ko hari n’abahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Nyamata.Yababwiye ko Leta ya Habyarimana n’Interahamwe ari bo bateguye uwo mugambi wo kwica Abatutsi.Uyu mutariyanikazi yakoresheje ibinyamakuru birimo BBC, RFI na Radio Vatican. Ngo nyuma y’umunsi umwe ubutumwa bwe butambutse mu itangazamakuru yaraye yishwe.

Yavuze uwitwa Epimaque wari mu bajandarume ko ariwe wari uyoboye abishe uyu mutariyanikazi wari umaze kurengera benshi.Akomeza avuga ko uyu mutariyanikazi yishwe azizwa ko ‘yamennye ibanga kuko ngo Leta ya Habyarimana yifuzaga kwica gahoro gahoro bitavugwa’.

Tariki ya 14 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bagera ku bihumbi icumi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata bishwe hakoreshejwe imbunda, imipanga, amafuni, amashoka n’ibindi.. Kugera mu kwa cumi na kumwe mu w’1993 hari hamaze gutozwa interahamwe ibihumbi cumi na birindwi. Yavuze ko abo bose bagiye bifashishwa mu kwica abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata n’ahandi henshi mu gihugu bafatanyije n’abasirikare ba Habyarimana bari i Gako.

Kugira ngo binjire muri Kiliziya Gatolika ya Nyamata (ubu yahinduwe urwibutso); abasirikare n’Interahamwe bakoresheje gerenade kugira ngo urugi rufunguke na nubu urwo rugi iyo ururebye ubona ko rwangiritse cyane.Bananyujije kandi imbunda mu myenge ya Kiliziya barasa imbere muri Kiliziya benshi bahatakariza ubuzima.

Bwana Munyabungingo John umukozi wa AirtelTigo ukorera mu karere ka Bugesera yabwiye Inyarwanda.com ko nk’abakozi gusuura urwibutso rwa Jenoside bibasigira isomo ryo kubana n’abandi neza kandi bakagira urukundo mu migirire yabo ya buri munsi bakamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside.

Madamu Munganyinka Liliane ushinzwe itangazamakuru muri AirtelTigo yavuze ko bahisemo gusuura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata nka rumwe mu nzibutso zibitse amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko nka sosiyete y’itumanaho ari isomo rikomeye kuri bo aho basabwa gufatanya n’igihugu mu gutanga ubutumwa ku bantu batandukanye na cyane ko baba bafite abafatabuguzi batandukanye. Ati: "Ndumva ubutumwa twatanga dufatanyije n’igihugu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bwagera ku banyarwanda benshi batandukanye."

Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko nyuma yo gusuura urwibutso rwa Nyamata bahakuye isomo ry’uko bakwiye kubana neza n’abandi.Yagize ati:”Biduhaye ishusho y’uko dukwiye kuba umwe, gutekereza ku mahoro ubumwe muri twe kandi tukabukomeza n’ahazaza hacu.”Yavuze ko Kwibuka bifasha umuntu guhora azirikana amateka mabi yaranze igihugu agaharanira ko bitazongera kubaho ukundi yaba mu gihugu ndetse n’ahandi hose ku isi.

REBA AMAFOTO:

AirtelTigo

Aha bari basohotse mu rwibutso bamaze gusobanurirwa amateka

Abakozi ba AirtelTigo

basuye urwibutso

basuuye urwibutso

bashyize indabo

Bashyize indabo ku rwibutso

bafashe umunota

Bafashe umunota wo kunamira Abatutsi abazize Jenoside

Kwibuka

Antonio yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyamata

umuyobozi

Umuyobozi wa AirtelTigo yanditse mu gitabo cy'abasuye urwibutso

Airtel na Tigo

Hanze y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

leo

Bwana Leo asobanurira abakozi n'abayobozi ba AirtelTigo

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND