RFL
Kigali

Kwibuka24:Gikundiro Rehema yahumurije abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo 'Impore Rwanda'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 16:47
1


Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Gikundiro Rehema uzwi cyane muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge (Gakinjiro) yahumurije abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise 'Impore Rwanda'.



Gikundiro Rehema uherutse kurushinga mu minsi micye ishize, amaze igihe gito atangiye kuririmba ku giti cye, gusa benshi mu bamaze kumva indirimbo yakoze ku giti cye ndetse n'abamuzi muri korali Shalom, bahamya ko ari umuhanzikazi ufite ejo heza mu muziki bashingiye ku mpano ikomeye y'ijwi ryiza afite by'akarusho akaba ari umuhanga cyane mu miririmbire ye. Gikundiro Rehema yifashishije impano yahawe yo kuririmba n'uko ahumuriza abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMPORE RWANDA' YA GIKUNDIRO REHEMA

'Impore Rwanda' ya Gikundiro Rehema yasohokanye n'amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzikazi Gikundiro Rehema abwira abanyarwanda ko abazaniye inkuru nziza y'uko Jenoside itazongera kuba. Gikundiro Rehema ashimira cyane intwari zitanze zigasiga ibyazo n'ababo, zikitanga zigakura abanyarwanda mu mwijima w'icuraburindi. Gikundiro avuga ko Ndi umunyarwanda ikwiriye kwimakazwa, kwibuka abikagirwa umuco ndetse n'abazakomoka ku banyarwanda bakazabikomeza.

Muri iyi ndirimbo, Gikundiro Rehema aririmbamo aya magambo:"Ihorere Rwanda, n'ubwo wababaye humura, nkuzaniye inkuru nziza y'ihumure nkubwira ngo ibyabaye (Jenoside yakorewe abatutsi) ntibizongera. Abanyarwanda twari mu bihe, imitima yacu itari iteze ihumure ariko Imana itwoherereza abantu ndavuga intwari zitanze zisiga ibyazo n'ababo baritanga badukura mu mwijima w'icuraburindi, ari yo ntero yacu dufite none tuvuga ngo impore Rwanda." Aganira na Inyarwanda.com, Gikundiro Rehema yavuze icyamuteye kwandika iyi ndirimbo. Yagize ati:

Mu butumwa nagennye nafashe umwanya uhagije wo kwiga no kumenya ngasobanukirwa byimazeyo amateka yacu nifuza gutambutsa ubutumwa bwajye ntanga mbinyujije mu ndirimbo. Nashakaga kuvuga ibihe Abanyarwanda twarimo imitima yacu itizeye Ihumure ariko IMANA itanga abatabazi ikoresheje FPR Inkotanyi maze ikura abanyarwanda muri bya bihe bikomeye twarimo. N'ubwo bimeze bitya tuzahoza ku mutima abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ikindi ni uko amateka yacu ab'imbaraga 'Mfata ngufate' bibe intero yacu Ndi Umunyarwanda yimakazwe, Kwibuka tubigire umuco tuzatoza abazadukomokaho.

Akomeza agira ati: "Rwanda we Imana iragukunda iturangaje imbere, ihorere Rwanda rwacu Abanyarwanda Imana yatugarutseho mu buryo bukomeye iduha ubuyobozi bwiza n'umuyobozi w'Icyitegererezo udahwema kubwira abanyarwanda inama z'umugisha Imana yaramukoresheje mu buryo bukomeye budutera icyizere cy'imbaraga n'umurava natwe abana b'u Rwanda intumbero ni uko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi turi maso, Impore Rwanda rwacu."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMPORE RWANDA' YA GIKUNDIRO REHEMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrosomeone6 years ago
    God bless you





Inyarwanda BACKGROUND