RFL
Kigali

Kwibuka24: Naason wari ikibondo muri Jenoside yahanuye urungano rwe n'abavutse nyuma yayo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/04/2018 14:10
0


Muri iyi minsi Abanyarwanda n'isi yose muri rusange bari mu cyumweru cyagenewe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nshimiyimana Naason wamamaye ku izina rya Naason umwe mu bahanzi bafite izina mu mitwe y’abakunzi ba muzika, wari ikibondo muri Jenoside yakorewe abatutsi yahanuye urungano rwe ndetse na barumuna be bavutse nyuma yayo.



Impanuro za Naason wari ufite imyaka itatu gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zibanda cyane ku kwibutsa urubyiruko rwari abana muri Jenoside ndetse n'abavutse nyuma yayo ko bagomba kwita kuri bakuru babo bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu magambo ye ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, Naason yagize ati:

Twibuke tuniyubaka, burya umwana ni umunyamahirwe kuko umutima we uba utaramenya gutandukanya ibintu, ababyeyi bacu bakandagiraga mu macupa no mu muririro baduhetse,  badutwikirije ibikwembe byabo ngo tutabona ikibi, twari tukiri bato n'ubwo hari aho bageze bamwe bakananirwa ndetse bakanicwa ariko uburibwe bo babwumvaga kuturusha. Ntacyari kudukoraho bagihari.

naasonNaason 

Naason ku bwe asanga hari abari bakuze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bakeneye ubufasha bw’urubyiruko rwo muri iyi minsi, aha yagize ati”Abarokotse muri bo ubu bamaze kwiyubaka,bababariye ababahemukiye, Jenoside yabaye tukiri bato tutazi n'iyo byerekera twagakwiye kuba dukora iki? Nabwira urungano n'abavutse nyuma ya Jenoside ko n'ubwo bitoroshye ariko ari twe dukwiye gufata iya mbere mu kwiyubaka no kubaka u Rwanda rushya ndetse tugakomeza abaciye muri biriya bihe ari bakuru kuko bo bumvishe uburibwe bukabije, amaso yabo yabonaga ku buryo bukwiye, amatwi yabo yumvaga ku buryo bukwiye, ndetse n’imitima yabo yakomeretse mu buryo bukomeye. hari abafite inkovu ku mitima no kumibiri, hari abadafite ingingo zuzuye, twe tukiri bato tuzi amateka yabo tubegere tubafatashe.”

Nshimiyamana Naason ni umwe mu bahanzi bakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe zirimo; Umunyenga, Munsi y’umukandara, Inkuru ibabaje, Ab'isi, Nyigisha, Bakundukize, Kibonumwe yakoranye na The Ben ndetse n’izindi uyu musore yakoze zigakundwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND