RFL
Kigali

Kwibuka, kubabara no kurira si icyaha nk’uko bamwe babitekereza-Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 8:18
1


Iri jambo ry'Imana ryateguwe n'umuvugabutumwa Ernest Rutagungira ukunze kudusangiza amagambo y'Imana. Ni ijambo rigaragaza ko abantu baba bakwiriye kwifatanya na bagenzi babo bari mu bihe by'akababaro nk'uko baba banakwiriye kwifatanya n'abari mu munezero. Kurikira inyigisho yose.



Mu makoraniro y’abantu bamwe na bamwe hari aho usanga bigisha ndetse bagafata umuntu wugarijwe n’umubabaro, uwibuka ibibi byamubayeho cyangwa se urizwa nabyo nk’uwateshutse cyangwa se uwakoze ibihabanye n’ubushake bw’Imana, ndetse ugasanga hari abakozi b’Imana bacyaha bene abo, abandi bakabasengera bavuga ko baganjwe na Shitani nyamara uku ntabwo ari ukuri ahubwo ni ukwitiranya ibintu.

Mu ijambo ryImana dusoma mu gitabo cy’Umubwiriza 3:4 havuga ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, hakagira hati “hariho igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n’igihe cyo kubyina”. Iri jambo rikwereka ko ibihe by’umubabaro n’amarira iyo bigeze ku muntu aba atari igitangaza cyangwa ishyano riguye, ahubwo ni igice kimwe cy’ubuzima bwa buri munsi. Ibi kandi Imana yongeye kubitubwira mu ijambo ryayo dusanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 12:15 aho yingingaga ngo " Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira".

Aha rero niho umuntu akenshi ashingira yemeza ko kwinjira mu mwanya wo kubabara atari icyaha rwose, ndetse ko kwibuka ibyakubayeho bikakubabaza ukaba warira ari ibisanzwe. Mwibuke bashiki ba Lazaro babonye Yesu nyuma y’iminsi ine Lazaro ashyinguwe, ikintu cya mbere bakoze buzuwe n’agahinda maze Yesu abonye ko bamukundaga nawe ararira (Yohana 11:33-36). None se aha wambwira ngo Yesu yari yuzuye abadayimoni ? Oya, oya rwose. Ahubwo kuko Yesu yari yambaye umubiri wa kimuntu yasohojweho ibibaho kuri twe byose.

Mwibuke mbere y’uko Yesu bamufata ngo bamubambe, ari mu murima wa Getsemani ; yasenganye umubabaro mwinshi ararira ndetse bikomeye. Yarizwaga n’iki ? Yatekereje ibikomeye birenze ubushobozi bwo kwihangana kwe yibutse ibigiye kumubaho ? Yuzura agahinda ararira, uku ni nako natwe bijya bigenda iyo twibutse ibibi bikomeye bituri imbere cyangwa byatubayeho maze imibiri yacu ku bw’uko uremwe tukarira, ntibikuraho kuba wubaha Imana ndetse nayo ikwishimira.

Ku rundi ruhande kandi abahanga bavuga ko kurira ari kimwe mu bisubizo by’umuntu uhuye n’umubabaro ndetse bakongeraho ko mu gihe ugize amahirwe umuntu wari ufite agahinda akarira ukwiriye kumuha rugari akarira akimara ipfa, kuko bituma yoroherwa mu mutwe, ntakomeze kuribwa nawo bikamuha kandi kuruhuka no kwakira ibyamubayeho.

Abafata abarira nk’abatewe n’amashitani rwose ntabwo ari ukuri; ese muri mwe ni nde wabasha gutera indirimbo intore zigacyuza ibirori inzu yamuguye ho ? Ese wapfushije umugore wawe wakundaga cyangwa umwana w’imfura wacyuza inkera, intore zikabyina mu rugo rwawe ? Oya ni nk’ibyo rero kuko hari imiti dutanga idahuye n’uburwayi turwaye, ndavuga aho usanga umuvandimwe wacu arira ababaye aho kumwumva tukibwira ko gutera ibihimbano by’indirimbo biza kumukiza ??? Cyangwa se ngo gusenga cyane? Yego Bibiriya muri Yakobo 5:13 hagira hati ’Ese muri mwe hari ubabaye? Nasenge.’ Ikanatanga urugero muri Timoteyo 5:5 ngo ’ umupfakazi usigaye wenyine yiringire Imana akomeze gusenga no kwinginga ku manywa na nijoro’.

Ariko tubyumve neza gusenga ntabwo bihagarika ibyamaze kuba ahubwo bifasha mu bisigaye bitaraba, gusenga ni umuti nyamara umuti uvura igikomere ntabwo ukingira gukomereka, bityo bavandimwe bakozi b’Imana mugerageze mufashe intama zanyu mwahawe kuragira mumenye imiti ihuye n’uburwayi zifite, bityo bizatuma muzigeza k’uwazibaragije amahoro zidataraye ngo zitane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhoracyeye5 years ago
    fYesu aguhe Umugisha . Ndafashijwe





Inyarwanda BACKGROUND