RFL
Kigali

Ngabo Francois ukora imideli akoresheje ibyo mu Rwanda afite umuhigo wo gushinga ishuri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/04/2018 5:55
1


Ngabo Francois Jean de Dieu uzwi nka Jado ukorera mu ntara y’Iburengerazuba muri santere ya Mahoko mu karere ka Rubavu, avuga ko igihe amaze akora imideli akoresheje ibiva mu Rwanda (Made in Rwanda) ari inzira nziza imuganisha mu kuba yashinga ishuli rizafasha urundi rubyiruko kuba bakwiga uko bikorwa bityo bakikura mu bukene.



Ngabo Francois w’imyaka 24 avuga ko akazi ko gukora imideli ari ibintu akora akunze mbere yo kuba yabitegerezamo inyungu ihambaye. Gusa kuri ubu ngo byatangiye kumubera akazi keza kuko yambika abantu n’amatsinda atandukanye haba abagize ibirori, ubukwe cyangwa abifuza kwambara mu buryo busanzwe. Ngabo Francois ati:

Gukora akazi k’imideli ni ibintu nkora nkunze. Byaje kumbera byiza cyane ubwo hazagaho gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda), nahise numva ko ngomba gutanga uwo musanzu biciye mu kazi kanjye nkora ko gukora imideli kuko byaje kuba ngombwa ko abanyarwanda noneho batangira kubyumva baranatugana.

Ngabo Francois Jean de Dieu

Ngabo Francois Jean de Dieu  bita Jado

Ngabo kandi akomeza avuga ko ubwo abona abantu batangiye kubyumva no kubikunda kurusha mbere agitangira, avuga ko ubu iki giye gukurikira ari urugamba rwo kureba uburyo yashinga ishuli rizafasha urubyiruko kuba bava mu bukene biciye mu kwikorera kuko ngo bazajya bava muri iri shuli bahita batangira kwikorera. Gusa ngo ni urugendo rurerure ariko rushoboka. Mu magambo ye yagize ati:

Iyo ndebye uko natangiye gahoro gahoro, mbona mu minsi itaha nanashinga ishuri ryigisha ibijyanye no gutunganya imideli kuko byazafasha agace kacu ka Mohoko kuba urubyiruko twava mu bintu byo guhora tuvuga ko akazi kabuze ahubwo natwe tukaba twagaha abandi. Mfite igitekerezo cyo kuzashinga ishuli, ntabwo byoroshye kubera ko ubushobozi buba butaraba bwinshi ariko kandi ni ibintu bishoboka.

Aka kazi k’ibijyanye no kumurika imideli, Ngabo Francois agakorera mu cyo yise  “Jado Fashion Designers” nka kompanyi ye bwite imufasha gukora aka kazi.

Ngabo Francois Jean de Dieu akora imyenda y'amoko yose

Ngabo Francois Jean de Dieu akora imyenda y'amoko atandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndanyuzwe3 years ago
    Asate





Inyarwanda BACKGROUND