RFL
Kigali

Kwibuka24: Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana arasaba Abayisilamu kwitabira ibikorwa byo kwibuka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2018 16:19
0


Kuri ubu u Rwanda n'isi yose barimo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana arasaba Abayisilamu kwitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Yanatangaje icyo Abayisilamu bakwiriye gukora muri ibi bihe byo kwibuka.



Mu bikorwa Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yasabye Abayisilamu bakwiriye gukora muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, harimo kwitabira ibiganiro bibera mu midugudu. Yagize ati:"Kwitabira ibiganiro ni ngombwa cyane kandi birakenewe." Ikindi yasabye Abayisilamu ni ukwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakirinda n'amacakubiri ayo ari yo yose.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yatangaje ko muri iki cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, Abayisilamu nk'uko basanzwe babikora, bazasura inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi. Yamahagariye Abayisilamu bose cyane cyane urubyiruko kuzasura inzibutso za Jenoside bagasobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda bityo urubyiruko rugafata ingamba z'uko Jenoside itazongera kubaho ukundi. 

REBA HANO MUFTI W'U RWANDA SHEIKH S HITIMANA AGANIRA N'ITANGAZAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND