RFL
Kigali

Kwibuka24: Inzira y’umusaraba Sonia Mugabo yanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi kugeza arokokeye kwa Gisimba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2018 16:05
0


Umuhanzi w’Umunyamideli umaze kugira izina rikomeye mu Rwanda, Sonia Mugabo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya bwe avuga ko yarokokeye mu Kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.



Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yabaye Sonia Mugabo afite imyaka ine y’amavuko. Avuga ko n'ubwo yari umwana ariko ko ibyamubayeho abyibuka bikamutera ubwoba ku buryo n’ubu agihangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu minsi 100.

Sonia Mugabo

Ubuhamya bwa Sonia Mugabo usanzwe anamurika imideri

Aragira ati: Nari mfite imyaka 4 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga. Ubuhamya bwanjye bushingiye ku byo nibuka byambayeho icyo gihe mfite iyo myaka. Uwo mubona ubu ni njye, wambaye imyambaro y’uwakize ibikomere bifite inkovu zitazasibangana, kandi bizakomeza kungiraho ingaruka ubuziraherezo.

Tariki 17 muri Mata 1994 wari umunsi utuje cyane. Hari ku Cyumweru, nuko mama abwira bakuru banjye nanjye ngo twambare imyambaro yacu yo ku Cyumweru, nuko atangira kudutegurira amafunguro. Byari iby’umwihariko kuko nk’umubyeyi yatuboneraga umwanya wo kudutekera mu minsi y’impera z’icyumweru (Weekend).

Iyo nsubije amaso inyuma ubu ni bwo mbona ko ryari ryo funguro rya nyuma aduteguriye turi kumwe.

Yari azi ibyashoboraga gukurikiraho, ariko yiyemeza kwiyumanganya agakomeza kudutekera, nuko biza gushya turarya ibya saa sita. Ubwo twaryaga nibwo twabonye ko hari abantu benshi baza biruka bava ku musozi wa ‘Mont Kigali’ bavugiraga hejuru bavuza induru bavuga bati ‘ni igihe cyanyu cyo kwicwa.’ Mama yatubwiye guhungira vuba ku baturanyi bacu b’Abakongomani, atubwira ko we na papa bari buhadusange nyuma.

Mu kanya gato nk’iminota itanu, itsinda ry’abasirikare bahise baza biroha mu nzu iwacu batangira kuhasenya bakubitagura inzugi, barasa banahatera amagerenade bavuga ngo ‘murapfiramo aho.’ Bahise baza mu nzu y’abaturanyi, aho twari twihishe, babaza umuzamu niba hari abahihishe, nuko we amusubiza ko bahavuye mu gitondo.

Mu ijoro umuvandimwe w’uwo muturanyi twari twahungiyeho yaje kudusaba ko twahava tugahunga atinya ko baza kumwica bamuhora ko yaduhishe. Twaje gusubira mu nzu z’iwacu nuko tuhamara ijoro, twihisha mu nzu y’umuzamu wo mu rugo, ku manywa ariko baza kutubwira ko data yishwe. Nyuma ariko ku bw’igitangaza twaje kubona data agarutse, atubwira ko twagombaga kujya kwihisha mu kigo kirera imfubyi cyari kituri hafi, aho hari kwa Gisimba, hari mu metero nk’ijana uvuye mu rugo (100m).

Ijoro rya mbere twumvise dutekanye, ariko mu gitondo cyakurikiyeho batanze itangazo ko ababyeyi bose bagombaga kuva muri icyo kigo babyanga twese tukarasirwa hamwe. Gisimba, wari nyir’iki kigo yaganirije ababyeyi bose abumvisha ko bagomba kuhava ku nyungu z’abana babo.

Buri mubyeyi yaje kuhava, asize abe akunda. Ababyeyi bamaze kuhava twumvise amasasu barasa. Amasasu iyo yacecekaga ni bwo twibukaga ko turi imfubyi. Mu mezi atatu yakurikiyeho, bakuru banjye nibo bahindutse ababyeyi banjye. Mu kwezi kumwe gusa nari namaze gutangira kugira ibimenyetso by’imirire mibi, iminsi yanjye isigaye ibarirwa ku ntoki.

Natangiye kurwaragurika, ntangira kugira ibintu bidasanzwe ku ruhu n’ahandi ku mubiri bitewe nuko nariraga nkanakomereka. Narariraga cyane, nkagira intimba ku mutima ariko nagombaga kurira nkihanagura kuko nta kindi kirenzeho nashoboraga kubihinduraho. Tariki 28 Gicurasi 1994, twaje kujyanwa ku Kiliziya cya St Michael, nuko ku wa 4 Nyakanga 1994 Jenoside irahagarikwa.

Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwatwaye abacu dukunda, bugatwara ibyifuzo byacu n’imyizerere yacu. Nzahora nshimira iteka Gisimba kuba yaraturokoye n’abandi barimo uri hano watuzaniraga amazi twanyweye mu minsi 100. Ibyo byarokoye abantu benshi.

Mu myaka myinshi nagiye ngira agahinda k’urwibutso rw’ibyo nabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nagombaga kongera kubaho. Ababyeyi banjye bagombaga kubaho, abaturanyi barokotse nabo bagombaga kongera kubaho. Rero sinagombaga gukomeza guheranwa n’agahinda. Nagombaga kuvura ibikomere by’inzibutso mbi nagize.

Ariko muri Mata 2011 ho nagize intege nke nsubira inyuma. Nongeye kwibuka uko nari umwana w’imyaka ine gusa nari we, nahuye n’iryo hungabana rikomeye ntekereza ku mirambo y’ababyeyi bari bishwe iruhande rwanjye. Icyo gihe numvise ibihe bibi bigarutse, numva ntakongera kubaho ukundi. Nagiye ntekereza kwiyahura, bitari rimwe cyangwa kabiri ahubwo inshuro nyinshi kuko nta cyizere cy’ubuzima nari ngifite. Gusa ku bufasha bw’ababyeyi n’abaganga b’inzobere nabashije kugenda noroherwa. Gusa n’uyu munsi sinavuga ko nakize burundu, ngomba kubana nabyo ubuzima bwanjye bwose, kandi ndacyafite ibikomere imbere mu mutima bitagaragara. Mu by’ukuri nta kintu gishobora gusibanganya ibyo nabonye mu 1994.

Mugabo

Yanditse kuri instagram agaragaza ko umwaka ushize atanze ubu butumwa

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni, kandi ababarirwa mu 100 muri bo bari ba sogokuru wanjye ku mpande zombi haba kwa data no kwa mama; harimo babyara banjye, bishywa banjye n’abandi dufitanye amasano ya hafi. Bitwara igihe kugira ngo ibikomere bikire, akenshi bitwara ibisekuruza n’ibisekuruza. Ariko mu gihugu cyacu twabonye uburyo burambye bwo gukira ibyo bikomere binyuze mu kubabarirana, ubumwe n’ubwiyunge.

Iyo ibihe byongeye kunkomerera nongera kwiyibutsa ibikubiye mu ijambo Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yavuze mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 17, aho yagize ati “Nitubafate mu mugongo, dufatane mu mugongo duhangane na biriya byose; duhangane n’abataduha agaciro tukihe. Duhangane n’ibikomere by’amateka tubitsinde, duhangane no kugira ngo duhe ubuzima bwiza Abanyarwanda mu gihe kiri imbere, kuko birashoboka ko twabyiha. Utegereje ko hari undi wabiguha ntabyo uzabona. Icya ngombwa ni ukuri, ni agaciro, ni wa mutima Nyarwanda udapfa, udakwiriye gupfa.”

Mu myaka 23 (ubuhamya yabutanze umwaka ushize ubu turibuka ku nshuro ya 24) ishize nta muntu watekerezaga ko igihugu cyacu cy’u Rwanda cyashoboraga kongera kwisubiranya, ariko ubu Abanyarwanda dukomeje gutera intambwe igaragara aho ubu dusigaye turi urugero rwiza ku mahanga yose y’Isi, twerekana ko bishoboka ko igihugu cyasenyutse cyakongera kwiyubaka. Naba ndi indashima ndamutse ntashimiye urubyiruko rwemeye guhara amagara yarwo kugira ngo rurokore ubuzima bwa benshi uyu munsi. Mumfashe twifatanye n’Abanyarwanda bose bagihura n’ingaruka mbi za Jenoside, kandi twifatanye n’abana b’Isi yose cyane cyane abariho ubu bugarijwe no kubura abo mu miryango yabo, abagitotezwa n’abafite ibibazo by’ihungabana.

Ubu buhamya Sonia Mugabo yabutanze mu Muryango w’Abibumbye (UN) mu mihango yo Kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Source: Izubarirashe.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND