RFL
Kigali

Kwibuka24:Kari akazi katoroshye ko guhindura isura y’umupasitori wishe abatutsi-Apotre Masasu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2018 14:09
0


Intumwa Masasu uyobora itorero ry’isanamitima (Restoration church) ku isi, yatangaje ko gusana imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Jenoside ikirangira bitari byoroshye na gato kuko pasiteri yari agifite ishusho y’umwicanyi n’umugambanyi.



Apostle Masasu Yoshuwa yemeza ko itorero rye ryari rifite umuhamagaro wo gusana imitima yari ikomeretse mu buryo bwose nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994. Ni urugendo avuga ko rutamworoheye mu myaka yakurikiye uwabayemo Jenoside yakorewe abatutsi wa 1994, mu gihe nyamara yagombaga kubikora agatanga umusanzu we kandi akitaba umuhamagaro we.

Imbogamizi zari nyinshi (eshatu z’ingenzi)

1.Byari bigoye kwizerwa

Apotle Masasu avuga ko kuba abayobozi b’amadini atandukanye (abapadiri, abapasiteri n’abashehe) bari baramaze kwambara isura y’abicanyi ndetse n’abagambanyi kuri we ngo byatumye atagirirwa icyizere mu minsi yakurikiye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  mu mwaka 1994. Apotre Masasu avuga ko uwacitse ku icumu rya Jenoside muri icyo gihe ibikomere bikiri bibisi cyane atashoboraga kwifungura kuko yumvaga ari nko kwigambanira.

2.Abantu bari bazinutswe Imana

Kuba abantu bari batagishaka kwerekeza mu nzu y’Imana kuko bari bahaboneye ababo bicwa n’abakabarinze (abayobozi b’amadini) byatumye urugamba rwo gusana imitima y’abanyarwanda rukomera, mu gihe inzu y’Imana ari yo yagombaga kuba aho gufungukira kandi Imana ariyo yari umuganga bari bakeneye.

3. Nta buhamya by’uwasanwe no kugana inzu y’Imana bwari buhari

Nta muntu n’umwe wari warigeze agerageza gusana abantu akoresheje ijambo ry’Imana ,yewe nta n’uwarokotse Jenoside wari warigeze asanwa muri iyi nzira. Apotre Masasu yemeza ko n'ubwo hari imbogamizi nyinshi, ariko umuti w’ibanze wo gusenga cyane ngo wagize akamaro. Apotre Masasu avuga ko icyakora iruhande rwo gusenga yifashishije no guhangana n’ibyakwibutsa agahinda ndetse no kumurema icyizere gifatika cyatuma asana uwo mu muryango nawe ufite intimba ku mutima.

Nkuko Apotre Masasu yabitangarije RTV mu kiganiro 'Uruhare rw’itorero mu kubaka umuryango nyarwanda', kugeza ubu umurimo wo gusana imitima y’abanyarwanda kuri we ugenda woroha cyane ubu ashobora kwifashisha abafite ubuhamya bw’uko basaniwe imitima mu nzira yo kwizera Imana, bakaba bafasha bagenzi babo bagikomerewe.

Apotre Masasu asaba abanyarwanda muri rusange kwemera gufungura imitima yabo muri iki gihke cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, kuko ibikomere bigihari kandi bidakizwa n’iminsi uko igenda iza. Nubwo intambwe yatewe igaragara, ndetse n’icyizere gihari, Apotre Masasu avuga ko inzira ikiri ndende ,nta kwirara kandi mu isanamitima.

Image result for Apotre Masasu amakuru inyarwanda

Apotre Masasu uyobora Restoration church ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND