RFL
Kigali

Kwibuka24:Dominic Ashimwe arasaba abanyarwanda gufatanya kubaka ejo heza hababereye n'abazabakomokaho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2018 12:10
4


Dominic Ashimwe, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yageneye abanyarwanda ubutumwa bw'ihumure muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Mu butumwa yatanze yasabye abanyarwanda gufatanya bakubaka ejo heza hababereye n'abazabakomokaho.



Dominic Ashimwe wari umwana muto muri Mata 1994 igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga, avuga ko hari aho igihugu cy'u Rwanda cyanyuze, hakaba hari n'aheza kimaze kugana ndetse hakaba hari n'ahandi heza cyane igihugu cyifuza kugera. Yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi, asaba abanyarwanda bose muri rusange ko baba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ab’imitima ikomeretse bakomorwa n’amagambo meza y’inkomezi aherekejwe n’ibikorwa bifatika bibafasha. Yatangiye agira ati:

Hari ahakomeye igihugu cyacu cyanyuze hari n’aheza kigana ubu, kandi si aho gusa kuko twifuza no kugera kure kurushaho. Iyo abana bavukana ari umuryango ntabwo umwe aziza undi ko yavutse mbere akaba imfura mu muryango, cyangwa ngo uwavutse mbere ari imfura azize umuvandimwe we ko ari bucura bw’umuryango, Oya. Ahubwo kuko bose nta n'umwe uba yarahisemo kuvuka mbere cyangwa nyuma, iyo bose bibutse ko bonse ibere rimwe rikabakuza, umubyeyi wabo ari umwe...,ibyo bituma urukundo rwabo ruba nk’umurunga ubafashe ku buryo nta wabatandukanya.

Dominic Ashimwe

Umuhanzi Dominic Ashimwe arasaba abanyarwanda komora ab'imitima ikomeretse

Dominic Ashimwe yibukije abanyarwanda ko ari umuryango umwe

Dominic Ashimwe yagize ati:"Natwe Abanyarwanda turi umuryango umwe. Abato, abakuru, abasheshe akanguhe n’abandi bose bakunda u Rwanda twese biratureba, ni inshingano za twese nk’umuryango Nyarwanda kuba maso kugira ngo uwo ari we wese washaka kutugaruramo ibitekerezo bibi bidusenya yimwe intebe muri twe, ahubwo yigishwe kugira umutima wa kimuntu bityo dufatanye kubaka ejo heza hatubereye twe n'abazadukomokaho."

Dominic Ashimwe yunzemo ati:"Umwijima w’icuraburindi Imana yeyuye ku gihugu cyacu, nta watekerezaga y'uko byashoboka, ariko Imana yarabikoze. Ibi nibitugarurire ibyiringiro, biturememo icyizere cyuzuye ko Imana yakoze ibyo ibasha rwose no komora imitima y'abababaye, igatanga kubaho neza no mu bihe bizaza. Abafite intege babe hafi abatazifite, ab’imitima ikomeretse bomorwe n’amagambo meza y’inkomezi aherekejwe n’ibikorwa bifatika bibafasha, byose tubikorane umutima w’ubugwaneza."

Dominic Ashimwe

Dominic Ashimwe ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano bihembura benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maman Jordan5 years ago
    Imana y'Abanyarwanda iguhe umugisha bwana Dominic. Ubutumwa bwawe buruzuye bufite icyigisho cyiza. Abanyarwanda ni twe dufite mu biganza byacu ejo hazaza hacu n'abacu n'igihugu cy'u Rwanda. Twibuke Twiyubaka.
  • 5 years ago
    Very interesting, message yawe ni sawa Mr Ashimwe ibyiza biri imbere
  • 5 years ago
    Uvuze neza urakoze guhumuriza no gutanga inama. Imana igihe umugisha
  • 5 years ago
    Uvuze neza urakoze guhumuriza no gutanga inama. Imana iguhe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND