RFL
Kigali

Kwibuka24: Zimwe muri filime zerekeye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/04/2018 16:24
0


Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yasize igihugu mu icuraburindi. Kuvuga iby’aya mateka yahitanye abarenga miliyoni mu Rwanda byagiye binyuzwa muri filime zitandukanye, ndetse zimwe zigaragaza urugendo rutoroshye rwo kwiyubaka mu buryo bw’ubuzima rusange bw’igihugu ndetse no ku mitima.



Iyo tugeze ku itariki 07 Mata buri mwaka, abanyarwanda bibuka ko iyi tariki ariho hatangiye ubwicanyi ndengakamere bwahitanye abarenga miliyoni, si ubwicanyi gusa kandi kuko hagiye habaho ibindi bikorwa by’iteshagaciro ry’ikiremwamuntu nko gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byagiye binaviramo bamwe indwara zidakira, gutotezwa ndetse n’ibindi bibabaje cyane byagiye bisigira abanyarwanda intimba yo ku mutima, ubumuga bwa burundu n’izindi ngaruka nyinshi.

Aya mateka n’ubwo ababaje, kwibuka ni umwanya w’agaciro gakomeye ku banyarwanda kuko ari bwo buri wese asubiza amaso inyuma aho igihugu cyavuye, agaharanira ko bitazasubira ukundi. Muri urwo rwego rwo guhora hibukwa imbaga yatsembewe muri Jenoside yakorewe abatutsi, abakora filime bagerageje gukora filime zifasha abantu kumva no gusobanukirwa uko jenoside yagenze, ingaruka yasize mu muryango nyarwanda ndetse n’aho abanyarwanda bageze mu nzira yo kwiyubaka.

1. Sometimes in April

Image result for Sometimes in April Movie Rwanda

Ni filime yo muri 2005 ivuga ku nkuru y’umwe mu basirikare (Idris Elba) bahoze mu ngabo za FAR (ingabo z’u Rwanda zariho mbere ya Jenoside) wari warashakanye n’umugore w’umututsikazi igihe Jenoside yabaga abura umugore we n’abana be bose ndetse umuvandimwe we wakoraga kuri RTLM afungiye ibyaha bya Jenoside. Iyi filime igaragaza ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, uko ingabo za RPF zaje guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, zigakura abantu mu bwoba, ubutabera bunyuze muri gacaca ndetse n’uburyo umuryango w’abibumbye n’andi mahanga yatereranye u Rwanda mu gihe abana barwo bicwaga bunyamanswa.

2. Kinyarwanda

Image result for Kinyarwanda Movie Rwanda

Iyi filime yasohotse muri 2011, ivuga ku nkuru ya Mufti mukuru w’abasilamu mu Rwanda wabujije abayoboke be kwijandika muri ubwo bwicanyi bwa Jenoside yakorewe abatutsi. Umusigiti mukuru wa Kigali ndetse na madrassa y’i Nyanza byifashishijwe mu guhisha abahungaga ubwicanyi bwari mu gihugu. Iyi filime igaragaramo abakinnyi nka Edouard Bamporiki, Mazimpaka Kennedy, Cassandra Freeman, Abdallah Uwimana n’abandi benshi.

3. 100 Days

Image result for 100 Days Movie Rwanda

Ni filime nayo ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda mu gihe cy’iminsi 100. Iyi filime yakozwe na Eric Kabera afatanyije na Nick Hughes, isohoka muri 2001. Irimo abakinnyi nka Denis Nsanzamahoro uzwi cyane nka Rwasa, Kennedy Mazimpaka, Cleophas Kabasita n’abandi.

4. Birds Are Singing in Kigali

Image result for Birds Are Singing in Kigali

Ni filime ivuga inkuru y’umwana w’umukobwa ugirwa imfubyi na Jenoside akaza kujyanwa muri Pologne n’umuntu wari inshuti na se, nyamara agahorana inyota yo kuza mu Rwanda aho ayo mateka yose yabereye. Iyi filime ni iyo muri 2017, yanatsindiye igihembo muri Karlovy Vary Film Festival aho Eliane Umuhire, umukinnyi w’imena muri iyi filime yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza.

5. Shooting Dogs

Image result for Shooting Dogs

Shooting Dogs ni filime yo muri 2005 igaragaza ubwicanyi bwabereye kuri ETO mu mujyi wa Kigali ndetse n’uburyo ingabo za UN zarasaga imbwa zabaga ziraye mu mibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi. Iyi filime ishaka kugaragaza uburyo hitabwaga ku kurasa imbwa aho kurasa abari gukora ubwicanyi cyangwa gukora ikindi gikorwa kijyanye no gutabara abatutsi barimo bicwa urw’abagome kandi bazira ubusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND