RFL
Kigali

Kwibuka24:Miss Rwanda Liliane yifatanyije na Ndayisaba Fabrice Foundation kwibuka abana bazize Jenoside-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/04/2018 15:00
0


Mu gihe Abanyarwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ‘Fabrice Ndayisaba Foundation’ yateguye ibikorwa byihariye byo kwibuka ibibondo n’abana bavukijwe ubuzima muri icyo gihe, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Mata 2018 aho mu bitabiriye harimo na Miss Rwanda 2018 Liliane wari waje kwibuka aba b



Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo benshi bita urw’umusaraba Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro banyuzemo bajya kwicwa bavanwa muri Eto Kicukiro bakagera aho biciwe i Nyanza ya Kicukiro, hakagwa abatutsi basaga ibihumbi bitanu dore ko mu barengaho gato uyu mubare bajyanywe kuhicirwa, harokotse abatarenga ijana. Ibi byatangajwe n'umukozi w’uru rwibutso ubwo yabiganirizaga abana bari muri Ndayisaba Fabrice Foundation ndetse n'abari babaherekeje mu gikorwa bakoze cyo kwibuka no kunamira abana ndetse n'abandi banyarwanda biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’uru rugendo rwavuye kuri Eto Kicukiro rukagera i Nyanza ya Kicukiro ku rwibutso rwa Jenoside, aba bana bari kumwe na Miss Rwanda 2018 bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze bafata akanya barabazirikana ndetse banahavugira isengesho rigamije kubaragiza Imana. Nyuma aba bana bahise berekeza mu cyumba cyari cyateguwe bahabwa impanuro.

Mu mpanuro aba bana bahawe kuri uyu munsi zibanze ku kubakangurira kwirinda uwo ariwe wese wabigisha ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kandi banakangurirwa gukunda amasomo yabo bakirinda ibyabarangaza mu rwego rwo kwiyubakira igihugu kibereye buri munyarwanda ndetse nabo ubwabo nk’abana. Muri ibi biganiro Miss Rwanda Iradukunda Liliane yibukije abana ko ari bo Rwanda rw’ejo abasaba kwiga cyane kugira ngo bazagire ubushobozi bwo kwiyubakira igihugu kibabereye ariko nanone abasaba kwirinda icyasubiza igihugu mu mateka mabi nk'aya cyanyuzemo.

Iki gikorwa cyo kwibuka abana ndetse n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gitegurwa na Ndayisaba Fabrice Foundation. Kuva mu 2011 ni bwo uyu muryango watangije ibikorwa byihariye, aho abana bawubamo, abo mu bigo by’amashuri byo muri Kicukiro n’ababyeyi babo bafata umunsi mu gihe cyo kwibuka bakawuharira kuzirikana abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Uru rugendo rwahereye muri ETO Kicukiro rwasorejwe ku Rwibutso rwa Nyanza ya KicukiroMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro babanje kuganirizwa ku mateka y'uru rwibutsoMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane afatanya na Ndayisaba Fabrice gushyira indabo ku mvaMiss Rwanda 2018Abana bo muri Ndayisaba Fabrice bashyize indabo ku mvaMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bafashe umwanya wo kunamira no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho banavugiye isengeshoMiss Rwanda 2018Baganirijwe ku mateka y'urumuri rw'icyizere, aha akaba ariho bazarucanira tariki 11 Mata 2018 ubwo bazaba bibuka inzirakarengane ziciwe aha i Nyanza ya KicukiroMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Baganira babanje gucana urumuri rw'icyizereMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Abana bo muri Ndayisaba Fabrice Foundation baririmbye indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda Iradukunda Liliane yagejeje ijambo kuri aba bana

Miss Rwanda 2018Bafatanye ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND