RFL
Kigali

Kwibuka24: Ubuhamya bwa Murangwa Eugene wari umunyezamu wa Rayon Sports warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/04/2018 7:15
0


Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Abakunzi ba siporo bagihumeka uw'abazima nabo babuze inshuti, abavandimwe babaga muri iki gisata gihuza umubare w’abantu batari bacye hatitatwe aho umuntu aturuka.



Muri iyi nkuru tugiye gukurikira ubuhamya bwa Murangwa Eugene wahoze ari umunyezamu ukomeye mu ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba no mu 1994 yari akiri umukinnyi wayo kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bacye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Ubuhamya bwa Murangwa Eugene:

Kuri uyu munsi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko abahoze ari abasiportif nagira ngo nifatanye n’Abanyarwanda bose muri iki gikorwa mu rwego rwo kubakomeza no gukomeza kubahumuriza ko twebwe twarokotse tuzakomeza guharanira ko amazina y’inzirakarengane atazibagirana kandi ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe gushaka inzira n’ibisubizo bizatuma amahano nk'aya atazongera kubaho.

Ubuhamya bwanjye kuri uyu munsi nahisemo kubukora mu buryo bushingiye ku byambayeho ku giti cyanjye ariko kandi nuko njye mbibona nk’umu Sportif. Ibyo nkaza kubivuga ntanga personal testimony (Ubuhamya bwite) ikubiyemo n’ubutumwa cyangwa inshingano numva siporo yaba ifite mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kutazongera gusubira mu bihe by’amakuba nk ibyo muri 1994.

Njyewe nkuko nagiye mbivuga mu biganiro binyuranye nagiye ngirana n’abantu ku giti cyabo cyangwa se ibyo natanze mu binyamakuru, Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye ubwo twiteguraga gukina umukino 1/16 cy’ igikombe cya CAF, aho twagombaga guhura n’ ikipe yo muri Kenya (Brewerries FC) nyuma yo gukuramo imwe mu makipe yahoze ari ibihangange muri Afrika ariyo Al-Hilal FC yo muri Soudan.

Ababyibuka ngira ngo baribuka ukuntu intsinzi yacu (Rayon Sports) yabaye ikintu cyongeye guhuza hafi abantu bose nyuma y’igihe kirekire cyari gishije urwicyekwe, urwangano n’ivangura hagati y’abanyarwanda aribyo byaturangaga kurusha ubusabane bwagaragaye muri ako gahe gato. Icyo gihe siporo by’umwihariko yongeye kugaragaza ingufu ifite mu rwego rwo guhuza abantu.

Nkuko nabivuze rero mu rwego rwo kwitegura uwo mukino ukomeye icyo gihe twakoraga imyitozo myinshi. Ubuzima bwanjye cyangwa se ubuhamya bwanjye bwerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bukaba bwaratangiranye n’icyo gihe cyo kwitegura uwo mukino.

Ku gicamunsi cya tariki ya 06 Mata 1994 (Iyi ubanza ariyo tariki yonyine nibuka, kuko nyuma yaho ibyambayeho byose ntabwo nari nkimenya niba ari Kuwa Mbere cyangwa Kuwa Gatanu) twari twakoreye imyitozo kuri sitade Mumena i Nyamirambo, icyo gihe imyitozo yacu yatangiye kare kugira ngo tuyirangize kare maze tubashe kujya gukurikira imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN 1994) yaberaga i Tunis muri Tunisia.

Ubwo imyitozo yarangiye ahagana mu masa cyenda n’igice (15:30) duhita twerekeza ahantu hanyuranye twabashaga gukurikirira iyo mikino kuri za Televizio (icyo gihe hari hacye cyane). Umukino wabanje nawurebeye igice cyawo cya mbere kwa mushuti wanjye Gaga warutuye hafi ya sitade Mumena icyo gihe. Ariko kubera ikibazo cy’umuriro cyariho icyo gihe byabaye ngombwa ko tujya kureba igice cya kabiri hafi yo kwa Gaga bitaga muri Café Rio.

Ubwo nyuma yo kureba umukino wa mbere nerekeje kuri Restaurant Baoba aho narebeye uwa kabiri. Aha kuri Baoba hari hafi yaho nari ntuye icyo gihe nkaba narahagiye mpasanga mugenzi wanjye twabanaga ariwe Athanase Nzayisenga. Twerebye umukino wakurikiyeho ukaba yararangiye ahagana mu masa yine z’ijoro (22:00) ubwo twasohotse twerekeza aho twari dutuye (hari nko muri 100m uvuye kuri Baoba).Tugeze hanze tuhasanga agatsiko k’abantu bari hagati ya batanu n’icumi.

Abo bantu bari bakikije umuntu wakoraga akazi k’ubuzamu kuri Baoba, natwe turabegera kugira ngo twumve ibyo bari barimo kuko byaragaragaraga ko hari ikintu kidasanzwe barimo bavugaho. Tumaze kubegera twumvise uwo muzamu wa Baoba avuga ko yumvise ikintu giturika hakurya za Kanombe kandi akaba yabonye n’umuriro mwinshi mu kirere. Ntabwo twabitinzeho kuko muri ibyo bihe twari tumenyereye ibintu biturika hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Nabwiye mugenzi wanjye nti twigendere, kuko aba batangariye ibiturika n’umuriro ubanza bataba ino.

Ariko ubwo ibyo twatashye twita ibisanzwe ntabwo twari tuzi ko byari bigiye kuvamo akaga katazibagirana mu mateka y’u Rwanda ndetse n’isi yose. Ubwo mu rucyerera rw’iryo joro nibwo twamenye ko ya nkuru ya wa muzamu wa Baoba yaje kuvamo ko uwari Perezida Habyarimana Juvenal n’abari kumwe nawe mu ndege yari imuvanye Arusha muri Tanzania bahitanywe n’impanuka y’indege.

Ubwo tukimara kumva iyo nkuru twahise twumva ko ishyamba atari ryeru. Ukurikije uko ibintu byari byifashe muri icyo gihe, aho abantu bahohoterwaga mu nzira kubera uko basa cyangwa abandi bagahunga amago yabo kubera ko umuntu nka Katumba yapfuye, ntabwo byasabaga ubuhanga bwinshi kumva cyangwa se kubona ko ibyari gukurikira urupfu rwa Habyarimana byari kuba atari ibintu byoroshye (kandi ni ko byagenze).

Murangwa Eugene wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports

Murangwa Eugene wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports

Uko Siporo/Football yagize uruhare mu irokoka ryanjye:

Ubwo ahagana mu masa munani (14:00) ku itariki ya 7 Mata 1994 twatewe n’igitero cy’abasirikare baje baturutse muri Mont Kigali. Iki gitero twagikijijwe nuko umwe muri abo basirikare ngo yari umufana wa Rayon Sports hanyuma akaza kumenya bitewe namwe mu mafoto yabonye muri album photo zari zimaze guterwa hejuru ubwo basakaga inzu yacu. Uwo musilikare yaje no kutugira inama yuko twitwara mu rwego rwo gutuma nta bandi bagenzi be baza kuza nyuma ngo babe batumerera nabi (nko gufungura imiryango y’igipangu n’inzu, gukuraho rideau…). Ariko rero ibyo ntibyababujije guhitana umwana w’umukozi twari dufite ngo kuko atarafite indangamuntu, bityo kuri bo ibyo bikaba byaravugaga ko ngo uwo mwana yari Inyenzi yari yaraje kwiyoberanya yaka akazi ko gukora mu rugo.

Aho twari dutuye njye na mugenzi wanjye Athanase bwarakeye turahava nta muntu wundi wongeye kuhadusanga, ubanza inama z’umusilikare zaradufashije. Twerekeje hepfo gato aho ababyeyi banjye bari batuye hakaba kandi hari hatuye abandi bagenzi bacu twakinanaga muri Rayon Sports. Twagezeyo nta kibazo kinini kuko icyo gihe “barriers” zari zitarashyirwa mu mihanda kandi ikindi ntabwo hari kure (1km cyangwa 2km). Igitekerezo cyo kujya aho kuri bagenzi bacu cyaje kuvamo amahirwe yuko uyu munsi nshobora kuba ndi hano mbasha gutanga ubu buhamya. Kuko nkurikije ibyakurikiye ibyo bihe nsanga bitari gushoboka ko nari kubasha kubikira iyo hataba ubwitange n’ubufatanye byaturutse kuri bamwe muri bagenzi banjye twahoze dukinana muri Rayon Sports.

Aho kwa bagenzi banjye naje kuhahurira n’ibibazo binyuranye ariko mbasha kubivamo kubera ubwitange bwa bagenzi banjye cyane by’umwihariko mugenzi wanjye wari uzwi ku izina rya Munyurangabo Longin. Uyu musore (waje nawe guhitanwa n’amaherere nk’ayakorewe abandi bose muri Jenoside) yagaragaje ubutwari butagaragajwe n’abantu benshi muri biriya bihe. Inshuro zitari nke yankuye mu maboko y’interahamwe zaje kenshi kunshakisha. Rimwe akabikora akoresheje uburyo yari afite bwo kumenya kuvugisha abantu ubundi akabikora akoresheje amafaranga ye kugira ngo abashe kugura abazaga banshaka. Ibyo kandi sinjye yabikoreraga gusa kuko icyo gihe aho iwe twari duhari turi abantu bagera nko kuri batandatu kandi buri wese Longin yagize uruhare mu buryo yarokotse.

Ikibabaje nuko uyu musore yaje guhitanwa n’abasilikare ba Leta y’Abatabazi ngo bamujijije ko yari ahungishije umututsikazi. Uko iminsi yashiraga niko ibintu byagendaga bigorana maze ubwo interahamwe zazaga zikantwara ariko kubw’amahirwe nkazikurwa mu maboko na none n’umusilikare wari waje gusura mwene wabo wari muri abo bagenzi banjye. Munyurangabo icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kumfasha guhungira ku mugabo bitaga Zuzu nawe waje kumfasha kugera kuri Croix Rouge International aho navuye njya muri Milles Collines naho nkaza kuhava njya muri zone yari ifitwe na RPF icyo gihe ariko Munyurangabo nawe yaje guhunga ubwo imirwano yakomeraga mu gace ka Nyamirambo.

Mu guhunga kwe yajyanye n’umukobwa buzuraga wari warahungiye iwe, maze ngo ubwo bari mu nzira bahunga baza guhagarikwa na barriere y’abasilikare yari ku kiraro cya Mukungwa ahagana mu Ruhengeri. Ngo bamubajije impamvu ahunganye inyenzi…maze ngo bamubwira ko we agomba gukomeza ariko iyo nyenzi ye yo bayisigarana. Nk’ibisanzwe Longin ngo yagerageje kureba uko yavana umukunzi we mu maboko yabo bicanyi ariko ntibyakunze kuko ngo bamubwiye ko niba atabavuye mu maso ari bucirwe rumwe n’urwiyo nyenzi ye! Munyurangabo ku nshuro ya mbere ari nayo yabaye iya nyuma yananiwe gukora ibyo yari amaze amezi atatu akorera abantu yari yariyemeje kurwanaho.

Ngo yahise yiruka ariko nyuma y’akanya gato umwe mu basilikare bari aho kuri barriere ati: “Kureka uriya musore akagenda ni ubuswa bukomeye kuko umuntu nkawe nta nyenzi umurenze! Niba abasha gukururana n’iyi nyenzi y’umukobwa kugera aha hose, ejo ni we uzagaruka aturasa nka ba Kanyarengwe”! Ubwo ngo uwo musilikare wari umaze akanya akurikiye Munyurangabo yaje kugaruka avuga ko ngo wa muntu ari Inyenzi yuzuye ngo kuko abuze amarengero ye! Gusa aho niho hantu hanyuma Munyurangabo abamubonye muri iyo nzira bavuga ko bamubonye bwa nyuma.

Abantu benshi banyuze iyo nzira baje gukomeza kuzageza muri Zaire, ariko nta muntu n’umwe waba yaratanze amakuru avuga ko yongeye kubona Longin nyuma y’iyo barriere yo kuri Mukungwa. Aya makuru nayabwiwe n’uwo mukobwa wari inshuti ya nyakwigendera Munyurangabo waje kurokoka nyuma yaho yaterewe icyuma n’abo basilikare maze ngo bakamuta mu mugezi wa Mukungwa ku bw’amahirwe agakurwamo n’abasilikare b’Inkotanyi ngo bahise bagera aho kuri Mukungwa nyuma gato yo guhunga kw’abasilikare ba Leta y’Abatabazi bari kuri iyo barriere.

Uretse rero ubu bwitange mugenzi wanjye nyakwigendera Munyurangabo yangaragarije maze bukaza kuvamo irokoka ryanjye nanavuga ko n’abandi mu bagize umuryango wanjye barokotse kubera uruhare uyu mugenzi wanjye yabigizemo, kuko uburyo yakomeje kubasha gushukashuka Interahamwe zo muri quartier ari bwo bwatumye baba ababyeyi banjye n’abo tuvukana babasha kubona uburyo bwo guhunga. Muri quartier twari dutuyemo nkeka ko iwacu honyine ariho hataguye umuntu n’umwe mu bari bahari icyo gihe (iwacu mu rugo hari abantu bagera kw’icumi).

Munyurangabo yafashije umuryango wanjye mu buryo bunyuranye bwaba mu kubashakira ibibatunga kuko icyo gihe nta n’umwe wabashaga gusohoka yaba mu kubaburira bitewe n’amakuru yabaga abashije gukura mu bantu aho yabaga abasha kugenda muri quartier ndetse no kubasha gutuma interahamwe zidatera iwacu kubera uburyo yabashaga kuzishukashuka.Ndetse nkaba naraje kumenya ko ariwe waburiye iwacu ngo bahunge amaze kumenya ko kuri barriere yari haruguru y’iwacu bari bamaze gukora inama yo kuza gutera iwacu ngo kuko ari rwo rugo rw’abatutsi rwari rusigaye muri quartier.

N'ubwo buri wese mu bari iwacu mu rugo yagize amahirwe yo kurokoka kubera ahanini ubwitange n’ubutwari bwa mugenzi wanjye Munyurangabo Longin ntabwo ayo mahirwe yageze kuri bose mu muryango wacu, kuko murumuna wacu w’umuhererezi (yari afite imyaka 7) Irankunda Jean Paul yaje guhitanwa na Jenoside yakorewe abatutsi aho yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika kwa mubyara wacu Kayonga John (umwana wa mukuru wa papa) wakoraga mu bitaro by’i Ndera. Uyu murumuna wacu iby’urupfu rwe kugeza n’ubu byatubereye urujijo kuko nk’ibisanzwe iyo utamenye aho uwawe yaguye uhora wibwira ko yaba akiriho. Ariko rero ibye we harimo n’akarusho kuko ahagana mu mpera ya 1994 hari umuntu wahoze aturanye n’iwacu wazanye amakuru avuga ko ngo yahuye na KIBWA (Ni ko twamwitaga) i Nyanza ya Butare. Ngo yamunyuzeho yicaye inyuma mu modoka y’abasilikare ba RPF ari kumwe n’abandi basilikare ba RPF.

Nyuma y’ayo makuru twagerageje gushakisha ahantu hose hashoboka kugira ngo tumenye amakuru nyayo ariko ntacyo byatanze kuko nta na hamwe twasanze barigeze babona cyangwa bumva uwo twagiye dushakisha duhereye ku makuru twari twahawe n’uwo muntu wahoze ari umuturanyi.

Hanyuma kandi ahagana muri za 2000 haje kuboneka video y’abantu bahungiye mu bitaro by’i Ndera ubwo abasilikare b’ababiligi bajyagayo guhungisha abanyaburayi, iyo video igaragaza agace gato murumuna wacu ahagaze mu ruvunge rw’abantu barimo basaba abo basirikare ko batabasiga aho ngaho kuko bari bwicwe nibabikora. Ibyakurikiyeho ngira ngo birazwi kuko abo basilikare b’abazungu bitwariye bene wabo maze abanyarwanda bari aho bakirarwamo n’Interahamwe zari zarabagose…amakuru yavuye aho i Ndera avuga ko harokotse mbarwa. Gusa icyo na nubu tutigeze tumenya kandi wenda dushobora no kutazamenya bibaho ni uko uwo murumuna wacu yaba yaraharokokeye cyangwa se yarahaguye. Uretse rero uwo murumuna wacu tutazi amarengero ye nyakuri kubera urwo rujijo twahuye narwo, umuryango wanjye wabuze abantu bagera kuri 25 ku mpande zombi iwabo wa papa n’ iwabo wa mama kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imyaka rero ishize ari 24 (ubu buhamya ni ubwo muri 2011) nyuma yo kubura abacu, ariko rero nk'uko babivuga ngo “Twe twarokotse si uko hari icyo twarushaga abagiye, ahubwo ni uko buriya hari impamvu zatumye turokoka” Njye rero ku giti cyanjye nkaba nsanga imwe muri izo mpamvu ari ugukomeza nyine tukibuka abacu duharanira ko ibyababayeho bitazibagirana ariko by’umwihariko ari uko tugomba gukora ibishoboka kugira ngo ibyatubayeho bitazongera kuba ukundi.

Murangwa ubwo yari umuzamu wa Rayon Sports

Murangwa Eugene 

Akamaro ka siporo/Football  mu gufasha kugera ku ntego yo kutazasubira mu bihe bya Mata 1994 

Nk’uko nabigaragaje mu buhamya bw’irokoka ryanjye sport ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bitabashwa gukorwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Iyo urebye usanga umubare w’aba sportifs bagize uruhare muri Jenoside aribo bacye cyane ugereranije n’izindi ngeri zose z’abantu bagize sosiyete Nyarwanda. Ibyo usanga nta yindi mpamvu uretse ko twe muri sport ikintu cya mbere batwigisha kandi bikaba ngombwa ko uhora ukitaho kugira ngo ubashe kuba umu sportif w’intangarugero ari ukugira fair play/esprit sportif (Ubworoherane). Iki kintu rero ku bwanjye mbona ari ingirakamaro cyane kuko kidufasha kwihanganira byinshi abandi bantu batabasha kwihanganira mu buryo bworoshye.

Kubera iyo mpamvu rero njye nkaba mbona twebwe nk’aba sportif twagombye gufata iya mbere tugafasha abanyarwanda kwiyubaka baharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Kuko iyo ariyo nzira yonyine izatuma tutazasubira mu makuba yaduteye ingaruka z’ibyo twibuka uyu munsi. Biragaragara ko ingamba zinyuranye zashyizweho kandi zikomeje gushyirwaho ngo ikibazo cyaryanishije abanyarwanda kitazongera kubaho. Ni ngombwa rero ko natwe aba sportif dushyiraho akacu kandi uretse ubu buhamya bwanjye natanze mu rwego rwo kugaragaza uko sport yamfashije njyewe ku giti cyanjye bimaze no kugaragara ko sport ari imwe mu ntwaro ikomeye ikoreshwa mu guhuza no kumvikanisha abantu hirya no hino ku isi.

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Nyuma yo kubura abanyamuryango mu 1994 Rayon Sports ubu yariyubatse igarura ubuzima

Muri urwo rwego rero twebwe nk'aba footballeurs (Abakinnye n’abakina umupira w’amaguru) tubikoze mu izina rya Association des Anciens Footballeurs du Rwanda tukaba twaratangiye kwiga ku mushinga uzakoreshwa mu gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko akamaro ko guharanira amahoro, ubumwe no gushyigikira ubwiyunge tubinyujije mu rwego rwa football. Uyu mushinga turimo turawigaho kandi turizera ko mu gihe kitarambiranye uzaba watangiye.

Bikaba byaba byiza rero n’abandi ba sportif bo muri disciplines zinyuranye batangira gutekereza ku gikorwa nk’icyo kugira ngo twese duhurize ingufu za sport hamwe mu rwego rwo gushakira igihugu cyacu amahoro n’iterambere birambye. Imana ikomeze ibane n’abacu twabuze tugikunda kandi natwe ikomeze kutubashisha kwihangana no gushakira ibisubizo ibibazo byacu bya buri munsi.

Murangwa Eugène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND