RFL
Kigali

Kwibuka24:Rayon Sports, Mukura VS na Kiyovu Sport amwe mu makipe yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/04/2018 10:47
0


Muri iki gihe Abanyarwanda bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abakunzi ba ruhago nabo bakomeje kuzirikana abari abakinnyi, abatoza n’abayobozi babo bitangaga uko bikwiriye kugira ngo amakipe yabo atere imbere ariko bicwa bazira uko bavutse n’imishinga bari bafite irangirira aho.



Amazina ya bamwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana bishwe bari mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru usangamo amakipe nka Rayon Sports, Mukura Victory Sports, Etincelles FC n’andi. Tugiye kurebera hamwe amakipe n’amazina y’abari bafite aho bahurira nayo nubwo atari aya gusa kuko uko bigenda bijya ahagaragara ni ko abantu babikiranya bityo ababashije kubonerwa amazina n’amafoto nabo bagakomeza kwibukwa.

Rayon Sports: Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu, Kayiranga Eugène, Munyabitare Bernard, Ntirugiribambe Samuel, Mutaganda Fidèle, Rulinda, Enoki, Mujejende Benoit, Janvier, (Agronome), Kabalisa Palatin, Munyurangabo Longin, Bosco (Mwene Ruterana), Kirangi, Rutabingwa, Misili, Kayombya Charles, Mugemana Kibambasi, Kassim, Abbas ndetse na Sabiti Ntacyabukura.

Etincelles FC: Rudasingwa Jean Marie Vianney bitaga Semukanya na Semutaga Faustin.

Mukura Victory Sport: Modeste, Ndakaza Joseph, Karungire Jean Baptiste, Ngango Felicien, Rutegaziga Martin, Kayihura Camille, Rudasingwa Justin Alias Gaturira wari umuvandimwe wa Rutegazihiga na Tigana, Rutagengwa Théophile, Musisi, Paul, Alphonse,Festo.

Kiyovu Sport: Kagabo Innocent, Murenzi Innocent Alias Gukuni, Rudasingwa Martin, Rusha, Kanyadekwe Norbert bitaga Pirote.

Mukungwa 408: Basebya, mu ikipe ya Gishamvu: Mukimbiri François, Gahigira Romuald, Ruberizesa Pascal, Senyange Justin , Kayisire Clément, Nkundiye Etienne, Sindikubwabo Bernard, Ngarambe Faustin, Ngango Félicien, Ntagorama, Semana Paul Kanoba, Kanamugire, Karenzi Pierre Claver n’abandi.

Terminus: Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin.

Panthère Noire: Rugumire;

Kilo volte ni:Kagabo

Hari kandi abishwe barahagaritse gukina nka: Rugema, Karongera na Géant Emmanuel na Sitaki Charles wari umutoza.

Mbere y'amahano ya jenoside, Mukura yari ikipe ikomeye cyane

Mukura VS ya mbere ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND