RFL
Kigali

Kwibuka24:Rabagirana Ministries irahamagarira abanyamadini kugira uruhare mu komora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/04/2018 16:41
0


Umuryango Rabagirana Ministries urasaba amadini n’amatorero yo mu Rwanda kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare mu komora ibikomere no gufasha abo yagizeho ingaruka.



Umuryango wa Gikristu Rabagirana Ministries ukora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge  urahamagarira abanyamadini n’amatorero kugira umusanzu n’uruhare bifatika mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no komora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro umuryango Rabagirana Ministries wagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018. Ni ikiganiro cyari kigamije kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kwibuka no komora ibikomere by'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera, yagize ati:

Haracyarimo ibintu abantu bakwiriye kuvugurura nko kuzamura ibikorwa by’isanamitima biracyari bike, cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, turacyabona amatorero amwe abura icyo gukora. Bimwe na bimwe twashishikariza abakirisitu kujya mu biganiro mu bikorwa byo kwibuka, byo gushyingura. Usanga bahora mu nsengero bakayoberwa uko bifata, wenda bakagabanya ibyo kuririmba no gucuranga ariko ubutumwa butangwa n’ibikorwa bikorwamo biracyari hasi cyane.

Rabagirana Ministries

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana Minisitries, Pasiteri Joseph Nyamutera

Pasiteri Joseph Nyamutera yakomeje avuga ko bifuje kugaragaza icyo amatorero asabwa mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, birimo kwigenzura bakareba ikibazo cyatumye abantu benshi bishora muri Jenoside kandi abanyarwanda barengaga 80% bari abakristo na cyane ko bari bafite amadini n'amatorero babarizwamo, bakagikosora; gushyishikariza abakirisitu gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge; komora ibikomere abakomerekejwe na Jenoside yakorewe abatutsi, n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo mu muryango GBUR, uhuza imiryango y’abanyeshuri mu ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya muri za Kaminuza, Bigeyo Esdras, yavuze ko n'ubwo abanyeshuri benshi bigamo ari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, bari mu cyiciro cy’abagerwaho n’ingaruka zayo cyane kubera kubura ababaha amakuru ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n’abayabahaye bakabaha atuzuye.

Buri mwaka tariki 7 Mata, u Rwanda rutangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke twiyubaka.” Rabagirana Ministries isanzwe ikora ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge birimo nk’icyo yatangije mu Karere ka Kicukiro cyo guhura bakanzura ibyo abakirisitu bazakora muri iki gihe cyo kwibuka birimo gusura inzibutso za Jenoside, kwigisha urubyiruko, kuremera abacitse ku icumu, gutanga ibiganiro n’ibindi kandi ko bifuza ko n’ayandi matorero yagiramo uruhare, akaziba icyo cyuho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND