Byinshi Tumaini ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki nyuma yo kurushinga dore mu mwaka wa 2017 ari bwo yakoze ubukwe. Kuri ubu azanye indirimbo nshya ebyiri ari zo: Ibanga ry'akarago na Amateka y'ibyahise.
Mu ndirimbo yise 'Ibanga ry'akarago', Byinshi Tumaini aririmbamo ko mu gusenga harimo ibanga rikomeye rifasha umuntu gutsinda ibyananiranye iyo habayeho kwisunga Uwiteka. Amateka y'ibyahise nayo ni indirimbo nshya ya Byinshi Tumaini aho aburira abantu biyoberanya bakiyiriza ubusa nk'abandi nyamara mu mitima yabo harimo guhakana Imana.
Umuhanzi Byinshi Tumaini
UMVA HANO 'IBANGA RY'AKARAGO' YA BYINSHI TUMAINI
UMVA HANO 'AMATEKA Y'IBYAHISE' YA BYINSHI TUMAINI
TANGA IGITECYEREZO