Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Deportivo Costa do Sol FC ibitego 3-0 mu mukino ubanza mu irushanwa rya Total CAF Confederation Cup 2018, irushanwa kuri ubu riri guhuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu n’amakipe yasezerewe mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Shaban Hussein Tchabalala yafunguye amazamu ku munota wa 45’ kuri penaliti. Muhire Kevin bita Rooney yaje kungamo ikindi ku munota wa 68’ nyuma yo kwinjira asimbuye Manishimwe Djabel.
Shaban Hussein Tchabalala yaje kongera kureba mu izamu ku munota wa 83’ nyuma yo kugera hafi y’izamu nyamara ari mu mfuruka ifunze agatera umupira ukajya mu izamu rya Deportivo Costa do Sol.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Lomami Marcel (Ubumoso) usa naho yungirije muri iyi minsi, Ivan Minaert uri hagati akaba umutoza mukuru na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu
11 ba Deportivo Costa do Sol babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abafana ba Rayon Sports mu mvura
SKOL umuterankunga mukuru wa Rayon Sports
Yannick Mukunzi ahiga umupira mu bakinnyi ba Deportivo Costa do Sol
Muri uyu mukino, Ivan Minaert yari yabanjemo abakinnyi nka Yassin Mugume na Manishimwe Djabel bamaze igihe badakina imikino ikomeye ariko byasaga naho ashaka kubanza kwiga urwego Deportivo Costa do Sol.
Nyuma amaze kubona igitego cya mbere ni bwo n’igice cya mbere cyarangiye ahita akuramo abakinnyi nka Manishimwe Djabel na Mugume Yassin bityo batangira gukina ubona baganza Costa do Sol.
Nyuma gato y’igitego cya Muhire Kevin nibwo Kwizera Pierrot yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita abona umutuku ajya hanze nyuma yuko yari abujije inzira abakinnyi ba Deportivo Costa do Sol.
Shaban Hussein Tchabalala amaze kwinjiza igitego cya gatatu cya Rayon Sports, Ivan Minaert yahise amukuramo yinjiza Mugisha Francois Master kugira ngo afatanye na Yannick cyo kimwe na Muhire Kevin kuba bafunga hagati mu kibuga.
Muri uyu mukino, Rayon Sports yatangiye igice cya mbere yifitiye icyizere kuko abakinnyi nka Eric Rutanga Alba, Nyandwi Saddam , Shaban Hussein Tchabalala na Kwizera Pierrot bagerageje gutera imipira itembera hafi y’izamu.
Mu minota 30’ nibwo amakipe yombi yatangiye gushyuha bityo batangira gukina umukino ujya kunganya imbaraga ariko igice cya mbere cyenda kurangira nibwo Rayon Sports yabonye igitego cyatumye abafana babona icyo baganira ubwo abakinnyi bari bagiye kuruhuka.
Mu gice cya kabiri nibwo Deportivo Costa do Sol yatangiye gusa naho ikanguka yewe na Ivan Minaert abibona hakiri kare ahita yinjiza Ismaila Diarra kugira ngo akomeze agore abugarira kugira ngo badakomeza kuzamuka cyane bamusize.
Ibi byatumye abakinnyi ba Rayon Sports batangira kuzamukana imipira ari nabwo Muhire Kevin yasabaga umupira akareba uko umuzamu ahagaze agahita amuroba umupira wo mu kirere.
Deportivo Costa do Sol batangiye gukina bafunga inyuma bityo Rayon Sports babona umwanya wo gucengeramo ari nabwo Shaban Hussein Tchabalala yisangaga mu mfuruka ifunze agatera umupira ukinjira mu izamu biba ari nako umukino urangira.
Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yavuze ko umusaruro baboneye i Kigali ari kimwe cya kabiri cy’akazi basabwa kuko hasigaye iminota 90’ yo kuzakinira muri Mozambique.
“Ni byiza twatsinze ariko mu mupira w’amaguru umuntu yishima neza ku ifirimbi ya nyuma. Ubu ntabwo twashima ngo turenze urugero kuko haracyari iminota 90’ yo gukina. Ubu twakoze 50% y’akazi dusabwa. Hari abo nabonye bari batangiye kuvuga ko nasize Mbondy Christ na Ismaila Diarra ariko bagomba kumenya ko Rayon Sports abakinnyi bayo bose ni beza, nta mwami ubamo”. Ivan Minaert
Yassin Mugume acenga ashaka inzira
Nyandwi Saddam wagerageje gukata imipira icaracara imbere y'izamu muri uyu mukino
Francisco Miocha umunyezamu wa D.Costa do Sol ahunga Shaban Hussein Tchabalala
Manishimwe Djabel yari yaje mu kibuga nyuma y'igihe yari amaze afite ikibazo ku kaguru
Usengimana Faustin mu kirere ashaka igitego
Penaliti ya Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 45'
Abakinnyi ba D.Costa do Sol bibaza ibibaye
Abakinnyi ba Police FC bavuye guherekeza FC Musanze bahita baza kureba uko Rayon Sports ikina
Yassin Mugume yasimbuwe na Ismaila Diarra
Safi Madiba Umuhanzi rurangiranwa ntajya asiba imikino mpuzamahanga Rayon Sports ikina
Muhire Kevin yagiye mu kibuga asumbuye Manishimwe Djabel ahita anatsinda igitego
Nyuma y'igitego cya Muhire Kevin nibwo Kwizera Pierrot yahawe ikarita itukura kuko yari amaze kuzuza amakarita abiri y'umuhondo
Igitego cya Muhire Kevin
Shaban Hussein Tchabalala akurikiye umuntu mu buryo bushoboka
Shaban Hussein Tchabalalal ku mupira
Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wanakinnye muri Rayon Sports nawe yari ahari kuko ni myugariro wa Gormahia FC (Kenya
Shaban Hussein Tchabalala amaze kureba mu izamu
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abafana ba Rayon Sports bahise baririmba bati "Pierrot wacu" bigaragara ko bamwemera
Ivan Minaert Umutoza mushya wa Rayon Sports mu minota ya nyuma
Umukino urangiye nibwo Usengimana Faustin yagiye yihanganisha abakinnyi ba Deportivo Costa Do Sol
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo
Abakinnyi ba Rayon Sports bishima
Muhire Kevin yinjiye asimbuye acunga uko umunyezamu ahagaze ahita amurenza umupira
Shaban Hussein Tchabalala n'umutoza we Ivan Minaert
REBA HANO VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE
AMAFORO :Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO