RFL
Kigali

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 20:20
0


Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruzakira ibikorwa byo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku inshuro ya makumyabiri na kane.



Uyu muhango uzitabirwa n’Abashyitsi barenga 300 barimo abanyacyubahiro batandukanye baturutse imihanda yose, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abahagarariye imiryango irengera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. 

Umuhango wo gutangiza igikorwa cyo Kwibuka ku rwego rw’igihugu, uzabimburirwa no gucana “Urumuri Rutazima”, Urumuri rushushanya imbaraga no kwigira kw’abanyarwanda mu gihe cy’imyaka 24 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa kizakorwa n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Umuyobozi mukuru w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Honore Gatera yasobanuye akamaro ko kwakira iki gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati:

"Kwibuka ibihe bikomeye igihugu cyacu cyanyuzemo, ni ngombwa. Kwubaka ubumwe bishoboka iyo abantu bumvise bakanasobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo. Abarokotse n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi barisanga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Amahoro ni umusingi w’ejo hazaza heza h’u Rwanda. Tugomba kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, duharanira ko itazongera kuba ukundi.  Mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka, dusaba abasura urwibutso gusiga ubutumwa bwo kwibuka mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gutera imbaraga abarokotse."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND